ITORERO RY’ABAKANGURAMBAGA B’IMIBEREHO MYIZA RYARASHOJWE

Minisitiri Musoni James, Chairman wa TF y'Itorero ry'Igihugu Rucagu Boniface n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NURC mu Ifoto y'Urwibutso ubwo Itorero ry'abagize imibereho myiza ryasozwaga ku mugaragaro.
Intore z'Intisukirwa z'ishimira inyigisho zaboneye mu Itorero.
Minisitiri Musoni James aha icyemezo cy'Intore imwe mu ntore z'Intisukirwa zari zisoje inyigisho mu Itorero.

Abashinzwe imibereho myiza mu turere barikumwe n’abahagarariye abashigajwe inyuma n’amateka  bagera kuri 512 basoje inyigisho mu Itorero ryiswe “Itorero ry’abakangurambaga b’imibereho myiza,”  tariki ya  29/04/2012  mu kigo cy’Amahoro n’Imiyoborere myiza  kiri I Nkumba mu karere ka Burera mu Ntara y’Amajyaruguru.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musoni James niwe washoje Itorero ku mugaragararo. Mu ijambo  rye yavuze ko hari abantu bataragera ku rwego rw’imibereho myiza  Igihugu cyifuza. Niyo mpavu bateguye Itorero ry’abashinzwe imibereho myiza ndetse nabo amateka agaragaza ko basigaye inyuma kugirango baganirire hamwe ibibazo bafite babafashe guhinduka bityo nabo bazajye guhindura abandi.

Yakomeje abibutsa ko bashoboye. Yabasabye kuba  urumuri mubandi batashoboye kujya mu Itorero. Minisitiri Musoni James yagize ati: «Mwabaye urumuri rw’abandi. Mufite inshingano ikomeye yo kwerekana ko byose bishoboka.»

Yasabye  abayobozi bungirije  b’uturere  nabo bari bitabiriye uwo muhango, gufasha abasoje  Itorero   kunoza  imihigo bahize  ndetse no kuyihigura. Yabamereye kandi ko bose bazahabwa telephone zigendananwa na radio kugirango bajye kuri gahunda bamenye amakuru na gahunda z’Igihugu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge , Dr Habyalimana Jean Baptiste, yavuze ko nyuma y’imyaka  itanu Itorero ry’Igihugu ritangiye umusaruro uragaragarira buri wese, kuko  hari impinduka nyinshi zakozwe mu iterambere ry’Igihugu. Yavuze kandi ko ntakabuza umusaruro w’Itorero uzafasha kugera ku ntego z’Icyerecyezo 2020.

Izi Ntore zafashe izina ry’INTISUKIRWA zahize imihigo itandukanye: kugira isuku, kwitabira za SACCO, kugira ubwisungane mu kwivuza, gutura mu midugudu, guharanira ubumwe n’ubwiyunge no kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside,  guhinga kijyambere, kwitabira umuganda, kujyana abana mu mashuri,  n’ibindi. Iri torero ryatangiye tariki ya 20 rirangira tariki ya 29 Mata 2012.

MUHIRE Hilaire

ABAFATANYABIKORWA BA NURC BAKOMEJE GUSOBANURIRWA IBYAVUYE MU BUSHAKASHATSI KU BIPIMO BY’UBUMWE N’UBWIYUNGE MU RWANDA

Abari mu nama bungurana ibitekerezo kubyavuye mu bushakashatsi ku bipimo by'ubumwe n'ubwiyunge mu Karere ka Musanze, Intara y'Amajyaruguru.
Umuyobozi w’Ishami ryo gukumira no gukemura amakimbirane muri NURC Bwana Richard Kananga asobanurira abari bitabiriye inama ibyavuye mu bushakashatsi

Mu rwego rwo kumenyekanisha ibyavuye mu bushakashatsi Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge yashyize ahagaragara ku pipimo by’ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda,  abakozi ba NURC bakomeje  kubusobanurira abafatanyabikorwa bayo. Tariki ya 2-5 Gicurasi 2012  ibiganiro byatangiwe mu turere twa Musanze na Burera.

Umuyobozi w’Ishami ryo gukumira no gukemura amakimbirane muri NURC  Bwana Richard Kananga  yasobanuriye abafatanyabikorwa ibyavuye mu bushakashatsi.

Habajijwe abanyarwanda  bagera 3000 bo muturere twose tw’u Rwanda. Ubushakashatsi bwagendeye ku nkingi enye z’ingenzi: imiyoborere, umutekano wa muntu, ubwenegihugu n’ibiranga umuntu, gusobanukirwa n’amateka, ubutabera nzibacyuho n’imibanire. Muri rusange ubushakashatsi bwerekana ko ubumwe n’ubwiyunge bugeze kuri 80% .
Usibye kandi ikiganiro ku  bipimo by’ubumwe n’ubwiyunge abari mu nama bahawe n’ikiganiro ku raporo yakozwe na Komisiyo ku  bimenyesto nteguza bishobora  guteza  amakimbirane (Ealy Warning System)

Abari munama batanze ibitekerezo bitandukanye kuri ubu bushakashatsi bifuza ko bwakomeza ibipimo bikajya biboneka mu gihe gihoraho. Bifuje kandi ko hanakorwa ubundi bugaragaza ibisobanuro ku mibare yatanzwe , umuntu agasobanura neza igitekerezo cye .
Hifujwe kandi ko Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge ikwiye gukomeza kwigisha  abanyarwanda kuko inzira y’ubumwe n’ubwiyunge ikiri ndende.


Umuyobozi w’Akarere ka Musanze yasabye abitabiriye ibiganiro  gukomeza umurava wo kwigisha kuko tutaragera aho twifuza mu mibanire nk’abanyarwanda. Yavuze kandi ko  ari umwanya wo gutekereza uruhare rwa buri wese mu nzira y’ubumwe n’ubwiyunge.

 

MUHIRE Hilaire

ITORERO RY’ABAGIZE IMIBEREHO MYIZA RYARATANGIJWE KU MUGARAGARO

Secretaire wa Leta muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, Alivera Mukabaramba afungura ku mugaragaro Itorero ry'Igihugu ry'abagize Imibereho myiza.
Ifoto y'urwibutso ubwo hafungurwaga kumugaragaro Itorero ry'Abagize imibereho myiza y'Abanyarwanda mu Kigo cy'Imiyoborere myiza n'Amahoro cya NURC giherereye i Nkumba mu Karere ka Burera, Intara y'Amajyaruuguru.
Intore zishimana n'abayobozi mu mbyino nyarwanda ubwo Itorero ry'abagize imibereho myiza y'Abanyarwanda ryari rimaze gufungurwa ku mugaragaro na Nyakubahwa Secretaire wa Leta Alvera Mukabaramba

Kuri uyu wa mbere tariki ya 23 Mata 2012, I Nkumba mu Karere ka Burera mu Ntara y’Amajyaruguru hatangijwe kumugaragaro Itorero ry’Abagize imibereho myiza. Iri torero rikaba ryaritabiriwe n’Intore zisanga Magana atanu zaturitse mu Turere twose tw’Igihugu.


Atangiza iri Torero  ku mugaragaro,  Secretaire wa Leta Muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihugu Mukabaramba Alivera, yavuze ko iri Torero ryitezweho byinshi, birimo kuzamura imyumvire y’abaturage n’imibereho myiza yabo. Yashimye cyane izi Ntore zitabiriye izi nyigisho yibutsa ko zifite inshingano zikomeye zo kuba umusemburo n’impinduka nziza mu baturage.


Muri uwo muhango kandi hari abandi banyacyubahiro barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge Dr. Habyalimana Jean Baptiste, Chairman wa Task Force y’Itorero ry’Igihugu Rucagu Boniface, abayobozi b’Ingabo na Police mu Ntara y’Amajyaruguru n’abandi bayobozi banyuranye.


Mubo twaganiriye bose bitabiriye izi nyigisho zitorero batubwiye ko bishimiye iki gikorwa kuko basanga ari icyizere Igihugu kiba cyabagiriye kibahamagara mu gutozwa kugira ngo nabo bazajye gutoza abandi.

 

 By MUKIZA B. Charles

Media & Communications Officer

 

BA NYAMWERU NI ABANTU NK’ABANDI

Minisitiri w'urubyiruko, ikoranabuhanga n'isakazabumenyi arikumwe n'umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y'Igihugu y'Ubumwe n'Ubwiyunge ni bamwe mu bashyitsi bakuru bari bitabiriye uwo muhango.
Dr. Habyalimana Jean Baptiste, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NURC ati: "Ubumwe n’ubwiyunge ntibugomba kugarukira hagati y’uwakoze genocide n’uwayirokotse, ahubwo bureba buri munyarwanda wese, harimo na Banyamweru".
Bamwe muri ba Nyamweru bafite impano y'ubuhanzi basusurukije abari muri icyo gitaramo.
Ba Nyamweru bafite impano zitandukanye

“Ubumwe n’ubwiyunge ntibugomba kugarukira hagati y’uwakoze genocide n’uwayirokotse, ahubwo bureba buri munyarwanda wese, aho buri wese yibona nk’Umunyarwanda ufite agaciro, ntihagire uhezwa cyangwa ngo yiheze cyangwa se ngo asigare inyuma kubera uko ateye cyangwa uko asa.”
Ibi ni ibyatangajwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Dr. HABYALIMANA Jean Baptiste, mu gikorwa cyo guhuza ba “Nyamweru” cyabereye kuri Serena Hotel mu mugoroba wo kuwa 21/04/2012.

Mu ijambo rye, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge yakomeje avuga ko uretse kugira uruhu rudasa n’urw’abandi n’ikibazo cy’amaso, ba Nyamweru ni abantu nk’abandi, bafite imbaraga, ubwenge n’ubushobozi bwo gukorera igihugu no kugiteza imbere. Yaboneyeyo kubasaba kwigirira ikizere bakiga, bakanakora bakiteza imbere, dore ko bamwe muri bo bageze muri za kaminuza. Yasabye kandi abari aho n’Abanyarwanda bose muri rusange kwirinda ivangura n’ihohotera iryo ariryo ryose ryabakorerwa nk’uko byagaragaye muri bimwe mu  bihugu duhana imbibi.

Mu ijambo rye, Ministiri w’Urubyiruko, Isakazamakuru n’Ikoranabuhanga Bwana Philbert NSENGIMANA ari nawe wari umushyitsi mukuru muri uwo muhango, yashimye iki gikorwa cyateguwe n’umuryango Almond Tree Films kandi yizeza ubufatanye n’inkunga ku ishyirahamwe rizahuza ba Nyamweru.
Iki gikorwa cyateguwe na Almond Tree Films ihagarariwe na Miss Clémentine DUSABEJAMBO afatanyije n’indi miryango y’urubyiruko n’ishyirahamwe ry’ababana n’ubumuga, ku nkunga ya Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge. Biyemeje kandi kuzakomeza kubakorera ubuvugizi kugirango bashobore guhangana n’ ibibazo bakunda guhura na byo birimo iby’uruhu n’amaso.
Iki gikorwa kandi cyitabiriwe kinasusurutswa n’abahanzi Jean Paul SAMPUTU na MANI Martin.

 

Denise NSANGA, PRO

NURC YASUYE IMFUBYI N’ABAPFAKAZI BA JENOSIDE MU MURENGE WA MWURIRE MU KARERE KA RWAMAGANA

Dr. Habyalimana Jean Baptiste yifatanyije n'abanyamwurire mugikorwa cyo gusana inzu z'imfubyi n'abapfakazi.
NYIRAMUYUMBU Asterie umwe mubasaniwe inzu yari yarangiritse cyane.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Mwurire Sebatware Olivier amaze guhabwa Cheque ya Miliyoni eshanu azagurwamo inka icyenda zo koroza imfubyi n'abapfakazi bagera kuri mirongo ine, nabo bakazajya borozanya.
Izo mfubyi n'abapfakazi banahawe ibiribwa bitandukanye, aha ni igihe bashyikirizwaga ibyo biribwa n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y'Igihugu y'Ubumwe n'Ubwiyunge Dr. Habyalimana Jean Baptiste arikumwe n'umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana Uwimana Nehemiya.
Iyi ni inzu ya Nyiramuyumbu Asterie (uri haruguru ku ifoto), ubwo yasanwaga.
Nubwo imvura yari nyinshi cyane ntibyabujije abaturage kwitabira icyo gikorwa. Uhereye imbere ni Mayor wa Rwamagana arikumwe n'abayobozi ba Komisiyo y'Igihugu y'Ubumwe n'Ubwiyunge, abayobozi ba AVEGA ku rwego rw'Igihugu n'abandi baturage ubwo umuganda wo gusanira abo bapfakazi n'imfubyi wari urangiye.

Kuri uyu wagatandatu tariki ya 21/04/2012, Komisiyo y'Igihugu y'Ubumwe n'Ubwiyunge (NURC) yasuye imfubyi n'abakazi ba jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bo mu Murenge wa Mwurire mu Karere ka Rwamagana, Intara y'Iburasirazuba. Komisiyo ikaba yifatanyije n'abandi baturage ndetse n'umuryango AVEGA mu gikorwa cyo gusana amazu yangiritse y'abo bapfakazi n'imfubyi.

Buri mwaka, Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge itegura ikanakora ibikorwa binyuranye mu gihe cyo kwibuka abazize jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ibi bikorwa bigamije ibikurikira:

1. Gushishikariza abanyarwanda kwibuka babumbatira intambwe imaze guterwa mu bumwe n’ubwiyunge;
2. Kwibuka haharanirwa ko jenoside itazongera kuba;
3. Kwamagana ingengabitekerezo y’amacakubiri ayo ariyo yose;
4. Gukangurira Umunyarwanda wese uruhare rwe mu nzira y’isanamitima no gukira ibikomere batewe n’amateka mabi yaranze u Rwanda;
5. Kuba hafi y’abacitse kwicumu rya jenoside hagamijwe kubaha icyizere cy’ejo hazaza.

Ifatanyije n’umuryango w’abapfakazi ba jenoside (AVEGA AGAHOZO) Komisiyo yahisemo  umwe mu midugudu y’abacitse ku icumu rya jenoside ubarizwamo abana b’imfubyi n’abapfakazi ba jenoside batishoboye kurusha abandi mu rwego rwo kubasura no kubashyigikira. Iki gikorwa ahanini kigamije kuba hafi yabo mu rwego rwo kubafata mu mugongo kubera ibihe bigoye baba barimo byo kwibuka amahano yababayeho ariko no kubafasha kwiteza imbere no kurwanya ubukene.

Ni muri urwo rwego  kuri uyu wa gatandatu, taliki 21/04/2012, Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge yasuye imfubyi n’abapfakazi ba jenoside batuye mu kagari ka Bushenyi, umurenge wa Mwurire, akarere ka Rwamagana, Intara y’Iburasirazuba ikaba yifatanyije n’imfubyi ndetse  n’abapfakazi ba Jenoside n’abaturage b’uwo murenge mu gikorwa cy’umuganda wo gusana amazu y’abapfakazi ba jenoside yagaragajwe ko akeneye gusanwa, aribo mu MUKARUSASA Liberathe, NYIRANTAGORA Sezarie, NYIRAMUYUMBU Asterie na UZAMUKUNDA Angelique. Komisiyo kandi  ikaba yatanze cheque ya Miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda (5,000,000 Frws) azagurwamo inka icenda (9) zizorozwa abapfakazi n’imfubyi bagera kuri mirongo ine (40) batuye muri uwo mudugudu zikazabafasha kwiteza imbere kandi bakanoroza bagenzi babo.

Dr. Habyalimana Jean Baptiste yifatanya n’abanyamwurire kubakira abapfakazi ba jenoside yakorewe Abatutsi mu murenge wa Mwurire

Uretse kandi izi nka icyenda zagenewe aba bapfakazi n’imfubyi bo muri uyu mudugudu wa Mwurire mu Karere ka Rwamagana, banahawe ibiribwa birimo umuceri, ibishyimbo, isukari, amavuta n’ibindi bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni eshatu (3,000,000 Frws).

Mu izina ry’ubuyobozi bwa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge Dr. Habyalimana Jean Baptsite wari n’umushyitsi mukuru muri uwo muhango yavuze ko kwegera abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe Abatutsi ari uburyo bwo kubereka ko Igihugu kibatekereza kandi ko kuba barasigaye abenshi ari inshike batagomba kwiheba kuko hari ababatekereza kandi babahoza k’umutima.

Yanavuze ko Komisiyo izakurikirana ko izo nka zaguzwe ndetse nayo mazu yasanwe nkuko byifuzwa ndetse ikazaza gutanga izo nka kumugaragaro z’imaze kugurwa n’ubuyobozi bw’umurenge n’Akarere ka Rwamagana mu mpera z’ukwezi kwa gatanu.

Yagarutse k’umateka mabi yaranze u Rwanda avuga ko abicanyi muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, bakoze ubwo bwicanyi batifuza ko hari uwarokoka, ati ariko kuba mwararokotse mugomba kumva ko Igihugu kibahoza k’umutima kandi mugomba kubaho neza.

Mu izina ry’ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana, Umuyobozi wako Bwana Uwimana Nehemie nawe wari muri uwo muhango yashimiye byimazeyo Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge kuri icyo gikorwa cyiza kuko asanga cyongera kurema icyizere muri izo mfubyi n’abapfakazi.

Umuryango AVEGA nawo wari uhagarariwe n’umuyobozi wawo ku rwego rw’Igihugu washimye ubwo bufatanye usanga bufasha cyane mu mibereho y’abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko iyo gahunda yo kwegera abarokotse jenoside ireba Igihugu cyose, ariko hakibandwa cyane cyane kubamerewe nabi bafite imibereho mibi kurusha abandi, ashimangira ko kuba Komisiyo y”igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge iha agaciro iki gikorwa bigaragaza ko ubuyobozi muri rusange bw’Igihugu cyacu bwita ku mibereho myiza y’abacitse ku icumu no kongera kubaremamo icyizere cyo kubaho kandi bakabaho neza.

Ashima iki gikorwa, umukecuru NYIRAMUYUMBU Asterie, umwe mubasinawe inzu, yavuze ko inzu ye yari hafi kumugwaho kuko yari yarangiritse bikomeye, ariko ko ashima cyane iki gikorwa cyateguwe na Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge k’ubufatanye n’Umuryango AVEGA ko kuriwe byamweretse ko Atari inshike ahubwo afite abamutekereza. Yavuze ko ibyishimo afite atabona uko abivuga, ati: “Mwanyeretse ko mbafite ntari inshike nkuko bamwe babitekereza, yakomeje avuga ko kuba yasaniwe inzu bimuha icyizere ko agomba no kubona igitanda ndetse na Matela yo kuryamaho kuko Atari inshike ahubwo yabonye abana be bamwibutse. Iryo jambo uwo mukecuru yavuze rikaba ryatumye umwe mu bakomiseri ba Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge wari muri uwo muhango Cheikh Habimana Saleh yahise atanga amafaranga yo kumugurira igitanda na Matela.

Abayobozi ba Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge barimo Visi- Perezida wayo Madame Xaverine Uwimana, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge Dr. Habyalimana Jean Baptiste hamwe na Comissaire  muri iyo Komisiyo Cheikh Habimana Saleh ndetse n’abandi bakozi ba Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge bari mu bitabiriye uwo muhango.

Umwaka ushize, Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge yari yasuye abana b’imufyi baba mu mudugudu w’imfubyi uri mu murenge wa Nyamabuye, mu karere ka Muhanga aho yabafashije mu  mushinga w’ubucuruzi.

Uwo muhango ukaba wasojwe  n’ubusabane bw’abaturage bo  mu kagari ka Bushenyi, umurenge wa Mwurire, akarere ka Rwamagana, Intara y’Iburasirazuba.

 

Inkuru yanditswe na MUKIZA B. Charles
Ushinzwe Itumanaho n'ihererekanyamakuru muri NURC

 

 

 

KWIBUKA KU NSHURO YA 18 JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU 1994

  “TWIGIRE KU MATEKA TWUBAKA EJO HAZAZA”

 

AMATEKA MABI TWACIYEMO AGOMBA KUTUBERA ISOMO RYO GUHARANIRA UBUMWE N’UBWIYUNGE NO KWAMAGANIRA KURE INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE.

 

 

ITANGAZO RIGENEWE ABANYARWANDA BOSE

Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge irakangurira abanyarwanda bose ubufatanye byumwihariko muri iki gihe turimo cyo kwibuka ku nshuro ya 18 jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abanyarwanda twese turasabwa kwegera abacitse ku icumu rya jenoside, kwitabira ibiganiro bitangwa hirya no hino, gusukura inzibutso no gushyingura mu cyubahiro abazize jenoside, ibi bikaba ari kimwe mu bimenyetso bifatika bitugaragariza intambwe tumaze gutera mu nzira y’ubumwe n’ubwiyunge.

Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge irihanganisha abantu bose babuze ababo muri jenoside yakorewe abatutsi, ibasaba kwigirira icyizere no guharanira kubaho kandi bakabaho neza.

Nkuko insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: “twigire ku mateka twubaka ejo hazaza” amateka mabi twaciyemo agomba kutubera isomo mu guharanira ko jenoside n’ingengabitekerezo yayo igomba kwamaganirwa kure, ubumwe n’ubwiyunge byaranze abanyarwanda kuva kera bikaba inkingi y’amahoro n’iterambere birambye.

 

Bikorewe i Kigali kuwa 06/04/2012

 

Dr. HABYALIMANA Jean Baptiste

Umunyamabanga Nshingwabikorwa

 

 

IBYAVUYE MU BUSHAKASHATSI KU BIPIMO BY’UBUMWE N’UBWIYUNGE N’CYEGERANYO CYAKOZWE KU BIBAZO BIGARAGARA HIRYA NO HINO MU TURERE BISHOBORA KUBA BYABANGAMIRA UBUMWE N’UBWIYUNGE BYAGANIRIWEHO MU TURERE

Abari bitabiriye inama bunguranye ibitekerezo kubyavuye mu bushakashatsi

Nyuma yo gushyira ahagaragara ibyavuye mu bushakashatsi ku bipimo by’ubumwe n’ubwiyunge (Rwanda Reconciliation Barometer) muri 2010 no mu cyegeranyo cyakozwe ku bibazo bigaragara hirya no hino mu turere bishobora kuba byabangamira ubumwe n’ubwiyunge (Early warning and early response), Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge yatangiye kubiganiraho n’abayobozi bo mu nzego zitandukanye mu turere.

Kuwa 20 na 21/3/2012, haganirijwe abo mu turere twa Muhanga, Ngororero, Huye, Gisagara, Rulindo, Gakenke, Rwamagana, Kayonza, Karongi na Rutsiro.

Abatumiwe ni aba bakurikira:

• Umuyobozi w’akarere

• Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu

• Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza

• Abagize Njyanama y’akarere

• Abahagarariye amadini akorera mu karere

• Abahagarariye imiryango nyarwanda n’imiryango mpuzamahanga itegamiye kuri Leta

• Uhagarariye Ingabo

• Uhagarariye Police

• Uhagarariye Uburezi

• Uhagarariye Abakangurambaga b’Ubumwe n’Ubwiyunge

• Ushinzwe imiyoborere myiza mu karere

• Uhagarariye Abikorera

• Uhagarariye Inkeragutabara

• Uhagarariye Intore.

Intego y’ibi biganiro ni ugufata ingamba kugirango buri muyobozi mu rwego arimo abyumve abigire ibye hanyuma anafate ingamba z’uko byakemuka mu rwego rwo guteza mbere ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda bityo igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge kikava kuri 80% mu mwaka wa 2010 kikagera kuri 95% mu mwaka wa 2017.

Ibi biganiro birimo gutangwa n’abakozi ba NURC bo mu ishami ryo Kubaka amahoro no gukumira amakimbirane (Peace building and Conflict management) bikazakomereza no mu tundi turere mu minsi ya vuba, hakaba hateganyijwe guhugurwa abagera ku 2250 mu gihugu hose, ni ukuvuga 75 muri buri karere.

 

Denise NSANGA, PRO

 

NURC yahuguye abanyeshuri bagize club z’ubumwe n’ubwiyunge muri za kaminuza

Abanyeshuri bagize Clubs z'Ubumwe n'Ubwiyunge bahugurwa ku ruhare rwabo mu gushimangira Politiki y'Igihugu y'Ubumwe n'Ubwiyunge.

Kuva tariki ya 24-27 Gashyantare 2012 mu karere ka Huye mu Ntara yamajyepfo habereye amahugurwa y’abanyeshuri 120 bagize amashyirahamwe y’ubumwe n’ubwiyunge muri Kaminuza n’amashuri makuru ( Stundent Club for Unity and Reconciliation: SCUR) Yateguwe na Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge.

Mu gihe cy’iminsi ine abari mu mahugurwa bize amasomo akurikira: uburere mboneragihugu, Itorero ry’Igihugu n’uburyo bwo kwimakaza indangagaciro na kirazira mu banyarwanda , ubumwe n’ubwiyunge nyuma y’Inkiko Gacaca n’uburyo bwo gukomeza kubanisha abanyarwanda, kumenya ibimenyetso nteguza byatera amakimbirane ataraba, ingengabitekerezo ya jenoside, ivangura n’uruhare rw’urubyiruko mu kubirwanya.

Umuhuzabikorwa w’ingando akaba ari nawe uhagarariye ubukangurambaga mu rubyiruko muri NURC Bwana MUDAHERANWA Jacskson yasabye abitabiriye amahugurwa kuba umusemburo w’impinduka, bagashakira ibisubizo ibibazo byasizwe n’amateka mabi yaranze igihugu cyacu. Yabasabye kandi kuba ba ambasaderi ba NURC baharanira ubumwe n’ubwiyunge, gukemura amakimbirane no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside. Yanaboneyoho kubibutsa kuzagira uruhare mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya cumi n’umunani jenoside yakorewe Abatutsi.

Abanyeshuri twaganiriye batubwiye ko aya mahugurwa abafasha mu kongera ubumenyi mu bijyanye n’ibyo bakora. Urubyiruko rufite uruhare runini mu kubaka ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda kuko ari narwo rwagize uruhare mu kubusenya. «Uruhare rw’urubyiruko ni uguhindura ababyeyi bakuze bagifite ingengabitekerezo ya jenoside bakumva ko nk’abandi banyarwanda bose bagomba kubana neza mu gihugu kandi bakagira uruhare mu iterambere ryacyo» ( Sirikari Jean de Dieu, Kaminuza y’u Rwanda)

Batubwiye kandi ko bagiye gusakaza inyigisho bahawe muri bagenzi babo: «tugiye kubiba imbuto duhawe, hano twari tuje gusoroma imbuto ubu tugiye kuzibyaza umusaruro. Igiti cyari kiri muri Komisiyo tugiye kucyibiba tukibyaze imbuto nziza» ( Kanyana Janny, Umutara Politechnic

Ku rwego rw’igihugu, SCUR Forum nayo irateganya amahugurwa y’ abanyamuryango bose, mu mashuri yisumbuye, gutanga ibiganiro mu muganda no mu yandi mahuriro y’abaturage.

MUHIRE Hilaire/NURC

 

 

Ibiganiro by’ubumwe n’ubwiyunge byahawe abatigistes bari mu ngando ya Jali mu karere ka Gasabo

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y'Igihugu y'Ubumwe n'Ubwiyunge atanga ikiganiro mu ngando y'Abatijistes iherereye i Jali mu Karere ka Gasabo.
Abatijistes bakurikira ikiganiro cy'Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y'Igihugu y'Ubumwe n'Ubwiyunge.

Ku cyumweru taliki 5/2/2012, Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, ifatanyije n’umuryango w’urubyiruko rwacitse ku icumu rya jenocide yakorewe Abatutsi mu 1994 ryitwa INGENZI, yitabiriye ibiganiro by’ubumwe n’ubwiyunge byahawe abatigistes bari mu ngando ya Jali mu karere ka Gasabo.

Ibi biganiro ishyirahamwe INGENZI ryabiteguye mu rwego rw’igikorwa ngaruka mwaka ryise ITEME RY’AMAHORO.

Nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’iri shyirahamwe, Bwana KAMANAYO Hugo, ITEME RY’AMAHORO ni igikorwa gihuriza hamwe abatigistes, imiryango yabo n’urubyiruko rwacitse ku icumu, bakagirana ibiganiro n’udukino, hagamijwe guteza imbere ubumwe n’ubwiyunge no kurwanya ingengabitekerezo ya genocide.

Mu ijambo yahavugiye, Umunyamabanga Nshingwabukorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge Bwana HABYALIMANA Jean Baptiste wari n’umushyitsi mukuru muri icyo gikorwa, yashimiye aba bana igitekerezo cyiza bagize cyo kwegera ababahemukiye kugirango baganire ku cyateza imbere ubumwe n’ubwiyunge. Yavuze ko ari intambwe ikomeye n’urugero rwiza rw’ubumwe n’ubwiyunge kuri aba batigistes n’imiryango ya bo by’umwihariko, no ku banyarwanda bose muri rusange

Yasabye kandi imiryango y’abatigistes kubana neza n’abacitse ku icumu kugirango bene wabo bari mu gihano nsimburagifungo nibataha bazakomereze ku mibanire myiza bazaba basanze.

Abatigistes n’imiryango yabo bishimiye iki gikorwa bavuga ko na bo bazitwara neza kandi bagakomeza gusaba imbabazi aba bana, abacitse ku icumu n’umuryango nyarwanda muri rusange.

Iki gikorwa cyari cyitabiriwe n’abafatanyabikorwa ba NURC, cyashojwe n’ubusabane n’imbyino.

Denise NSANGA, PRO

 

 

Imyiteguro y’Itorero ry’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’ubutugari igeze kure

Umuyobozi wa Task Force y’Itorero ry’Igihugu, Rucagu Boniface
Umuyobozi wa Task Force y’Itorero ry’Igihugu, Rucagu Boniface

Nyuma y’Itorero ry’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge ryabaye muri Kanama 2011, Task Force y’Itorero ry’Igihugu, ku bufatanye na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu irimo gutegura Itorero ry’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’ubutugari.

Iyo niyo ngingo yahuje abahagarariye Intara n’Umujyi wa Kigali tariki ya 17 Mutarama 2012 I Remera kuri Hoteli Hill Top. Nk’uko Umuyobozi wa Task Force y’Itorero ry’Igihugu Bwana Rucagu Boniface yabivuze, iyi nama yari igamije gutegurira hamwe Itorero ry’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari. Yavuze ko abayobozi b’Intara n’Umujyi wa Kigali bifuje ko iri torero baritegura , bakarigira iryabo kuko rizabafasha kuganira n’abariya bayobozi gahunda zitandukanye z’akazi bashinzwe.

 

Yakomeje avuga ko Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’ubutugari bafite uruhare runini mu gushyira mubikorwa gahunda za Leta, bityo ko Itorero ryabo rigomba gutegurwa neza. Ibyo bizatuma baba Intore nyazo, zizafasha mu guhindura imyumvire y’abanyarwanda no kwihutisha iterambere.

By’umwihariko bazagira uruhare rugaragara mu Itorero ryo ku Mudugudu no mu mashuri; mu gukoresha Komite z’Intore ku Mudugudu; mu gukurikirana ibikorwa by’Intore; kubaka mubaturage morale ituma bigirira icyizere.

Umuyobozi wungirije wa Task Force y’Itorero ry’Igihugu Bwana Ntidendereza William we yavuze ko Itorero ritegurwa kare abantu batagomba gutegereza ko ritangira.

Inama yasuzumiye hamwe ingingo zikurikira: umubare y’abazatozwa, abazayobora igikorwa, site zizatorezwaho, kumenyekanisha igikorwa, gutegura abatoza, imitangire y’amasoko, kunoza ingingo y’imari no kunoza ibiganiro.

Nyuma yo gusumira hamwe ingingo ku yindi , abahagarariye Intara n’Umjyi wa Kigali basabwe gukenda bakanoza neza gahunda hakurikijwe imiterere ya buri Ntara bakazongera guhura. Ibibazo bindi bitabonewe ibisubizo bikazashyikirizwa ubuyobozi bwa Steering Committee y’Itorero.

Biteganyijwe ko Itorero ry’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari biteganyijwe ko rizaba muri Werurwe 2012.

 

By MUHIRE Hilaire

 

AMAHUGURWA Y’ABARIMU BIGISHA UBURERE MBONERAGIHUGU ARAKOMEJE

Aba ni bamwe mu barimu bahuguwe bo mu turere twa  Ruhango na Nyanza
Aba ni bamwe mu barimu bahuguwe bo mu turere twa Ruhango na Nyanza

Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge ikomeje amahugurwa y’abarimu bigisha uburere mboneragihugu mu mashuri yisumbuye yo mu Rwanda. Tariki ya 24-26 Mutarama 2012 hahuguwe abarimu bo mu turere twa Ruhango na Nyanza muri Centre St André i Kabgayi mu karere ka Muhanga.

Aya mahugurwa agamije ibi bikurikira: Kongera ubumenyi n’ubushobozi bw’abarimu bashinzwe kwigisha ibirebana n’uburere mbonera gihugu mu bigo by’amashuri yisumbuye, gusesengura uburyo uburere mboneragihugu n’ubumwe n’ubwiyunge byatezwa imbere mu bigo by’amashuri yisumbuye no gufata ingamba z’uburyo byazakorwa hifashishijwe uruhare rwabo.

 

Abahuguwe bize amasomo akurikira : ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda n’uruhare rw’abarimu mu kwimakaza ibipimo by’ubumwe n’ubwiyunge; uruhare rw’abarimu mu kwimakaza uburere mboneragihugu nk’inkingi y’ubumwe n’ubwiyunge burambye mu Rwanda; gahunda y’Itorero ry’Igihugu mu mashuri no kwimakaza indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda; gukumira, guhosha no gukemura amakimbirane mu muryango nyarwanda; kurwanya amacakubiri n’ingengabitekerezo ya jenoside; gusesengura hakoreshejwe ibiganiro mu matsinda, uruhare rw’abarimu mu kwimakaza uburere mboneragihugu n’ubumwe n’ubwiyunge mu muryango nyarwanda.

Nk’uko Madamu Bawaya Sarah, umukozi muri Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge akaba n’umwe mu batanga amahugurwa yabidutangarije, Komisiyo irifuza ko abarimu bagira ubumenyi buhagije mu byerekeranye n’ubumwe n’ubwiyunge, barwanya ingengabitekerezo ya jenoside n’ivangura iryo ariryo ryose, gukemura amakimbirane kuko aribo bafasha mu bigo byabo gukemura ibibazo, haba mu banyeshuri cyangwa mu kigo muri rusange. Usibye kandi mu bigo, bagomba kuba imboni z’ubumwe n’ubwiyunge no guharanira indangagaciro aho batuye. Byongeye kandi, abarimu bigisha uburere mboneragihugu bazagira uruhare mu gutangiza Itorero mu mashuri. Madamu Sarah kandi yabasabye kuba intagarugero aho bari, bakarangwa n’indangagaciro kuko ntawe utanga icyo adafite. Ibi byose ntabwo babigeraho badafite ubumenyi buhagije , niyo mpamvu hakenewe amahugurwa afasha kwiyungura ubumenyi.

Asoza ayo mahugurwa, umuyozi w’Ishami ry’Uburere mboneragihugu muri NURC, Bwana Bakusi Alphonse, wari uhagarariye Umunyamabanga Nshingwabikorwa, yasabye abarimu guhuza ubumenyi bize mu mashuri n’indangagaciro nyarwanda. Hari abantu bize ubumenyi babuze indangagaciro ubungububu bakaba barimo babazwa ibyo bakoze. Yagize ati:« ibi bikwiye kuduha isomo ry’aho tuvuye naho tugana.»

Bwana Bakusi yakomeje avuga ko ubumenyi n’umuco bikwiye kuba umusemburo w’imbaraga mpinduramatwara mu kubaka igihugu. Yabasabye ko ibyo bize byabafasha kurushako kunoza isomo ry’uburere mboneragihugu bigisha kandi Komisiyo izagumya gukorana nabo.

Mukamanzi Julienne wigisha kuri Groupe Scolaire Munini mu karere ka Ruhango yatubwiye ko isomo yize ryo gukemura amakimbirane rizamufasha mu gukemura ibibazo mu banyeshuri, abo bakorana ndetse n’abaturanyi: Yagize ati «bizadufasha mu banyeshuri, abarimu n’abayobozi duhuza abagiranye ibibazo»

Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge ifite gahunda yo guhugura abarimu bigisha Uburere Mboneragihugu mu mashuri yisumbuye, mu turere twose tw’igihugu, ubu ikaba imaze guhugura abo mu turere icumi.