| Topic:Ubumwe n'ubwiyunge bw'Abanyarwanda burashoboka |
Rango 15-01-2008 |
YEGO:
Kugirango Ubumwe n\'Ubwiyunge bushoboke hakenewe byinshi cyane....
igishimishije nuko byinshi biriho bigenda neza.
kubikenewe kugirango tubushimangire twavuga:
-Gufasha kurangiza intambara muri Zaire/DRC, ingengabitekerezo(Xenophobia) ibayo kandi igaragara mumpande zose. ari Abahutu cyangwa se Abatutsi ntanumwe wifuza amahoro, washyiraho andi moko bigacika. mufashe iyi ntambara irangire.
-Kurwanya ubukene n\'ubushomeri bigaragara cyane mu Rwanda. Igihe umuntu ashonje, yitwaza ko ariko akomoka mu bwoko ubu nubu, umuryango uyu nuyu, idini, igitsina ndetse naho baturutse???
- Kurwanya ibiganiro bisesereza cyangwa by\'ironda... birababaje kuko iyo uganiriye n\'umuyobozi runaka, Intiti runaka, Umunyadini runaka, usanga bafise ibiganiro bironda amoko... ati waruzi ko kanaka ari umututsi???? ari umuhutu, ari icyi nicyi.... mbega umuyobozi, mbega umunyabwenge, umkozi wimana... birababaje, hakeneye kwigisha cyane abanyarwanda mu rwego rwo kurwanya ironda koko, idini, n\'andi macakubiri.
- Kugaragariza bose ibikorwa by\'ingenzi bigenda bigaragaza ko Ubumwe bugenda bugerwaho umunsi kuwundi.
naho ubundi ubumwe burashoboka, kandi byanze bikunze buzagerwaho, igihe cyose tuzaba dufise abayobozi beza kandi bishimiye kwubaka urwanda rwunze ubumwe.
Murakoze |
|
|