updated by John BUTARE
URwanda rukomeje kuba icyitegererezo mu mahanga kubera intambwe rwateye mu bumwe n'ubwiyunge. Niyo mpamvu abanyamahanga baturutse mu mpade zose z'isi barugendereye kugirango bagire icyo barwigiraho. Ni muri urwego,bamwe mu bagize ishyaka AFRICAN CHRISTIAN DEMOCRATIC PARTY ryo muri Africa y'epfo bagera kuri 14 bayobowe na Perezida waryo akaba n'umwe mu bagize Inteko shinzwe amategeko Revarand Dr.Kenneth MESHOE,basuye Komisiyo y'igihugu y'ubumwe n'ubwiyunge hamwe n'inzindi nzego zinyuranye za Leta kugirango izigireho intambwe URwanda rwateye mu bumwe n'ubwiyunge nyuma y'amahano yakorewe Abatutsi muri mata 1994.
ICY'UMWERU CY'UBUMWE N'UBWIYUNGE
Icy'umweru cy'ubumwe n'ubwiyunge kiza sozwa ku rwego rw'igihugu kur'uyu wa 18/11/2011 hanamurikwe UBUSHAKASHATSI KUNDANGAGACIRO Z'UMUCO NYARWANDA.Kuva cyatangira kwizihizwa ,Icyumweru cy'ubumwe n'ubwiyunge cyabaye umwanya mwiza wo gusuzuma intambwe igenda iterwa mu nzira y'ubumwe n'ubwiyunge bw'abanyarwanda.
INTERNATIONAL PEACE DAY
Monday,19th September 2011 17:30 P.M
Every Year on the 21stof September the United Nations General assembly invites all members states,united nation bodies,regional and non-governmental organizations to observe the international day of peace by commemorating and strengthening the ideals of peace both within and among all nations and people(UN Resolutions 36/37 and 55/282). The peace day provides an important opportunity for individuals organizations and Nations to create practical acts of peace on ashared date.It is a day for all people to come together in a spirit of peace and Unity.
peace day is beyond politics,religion,race,nationality,class and all other dividers.
For more information Click Here
Thursday 1st September2011
PREPATION FOR INTERNATIONAL DAY OF PEACE IN RWANDA
This year,the National Unity and Reconciliation Commission(NURC) as her mandate of coordinating all activities related to peace, unity and reconciliation requires has decided to take the lead of organizing and coordinating this year's celebration with the aim of strengthening the coordination of all activities planned by different stakeholders as well as avoiding duplication of activities.
Friday 2nd September 2011
UMUHANGO WO KWAKIRA ABAKOMISERI BAGIZE MANDA YA 5 NO GUSEZERA KUBARANGIJE MANDA YA 4.
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 02/09/2011, Komisiyo y'igihugu y'ubumwe n'ubwiyunge yakiriye abakomiseri bayo bagize manda ya gatanu inasezera ku barangije manda ya kane.
Mbere y'umuhango nyirizina wo gusezera ku bakomiseri bacyuye igihe no kwakira ku mugaragaro abagize manda ya gatanu,Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa komisiyo y'igihugu y'ubumwe n'ubwiyunge Dr.HABYALIMANA Jean Baptiste, yabanje gushimira abitabiriye uwo muhango bose ndetse by'umwihariko anashima ibikorwa byakozwe n'abakomiseri bacyuye igihe kuko batanze umusanzu ukomeye mu bikorwa by'ubumwe n'ubwiyunge n'ibyo imaze kugeraho,inzitizi zikigaragara ku bumwe n'ubwiyunge bw'abanyarwanda n'ingamba zafatwa kugira ngo ubumwe n'ubwiyunge bugerweho,gahunda z'itorero ry'igihugu zigamije kubaka umunyarwa wimakaza indangagaciro na kirazira by'umuco nyarwanda,icyerekezo,icyerekezo cy'itorero ry'igihugu ku rwego rw'umudugudu nk'igicumbi cy'inyigisho z'uburere mboneragihugu,ingamba zafasha kugera ku bumwe n'ubwiyunge bw'abanyarwanda.
5th September2011
UBUSHAKASHATSI KU NDANGAGACIRO Z'UMUCO NYARWANDA NA KIRAZIRA
Komisiyo y'igihugu y'ubumwe n'ubwiyunge ibinyujije muri Task force y'itorero ry'igihugu irmo gukora icyerekezo cy'indangagaciro na kirazira by'umuco nyarwanda zakwimakazwa mu nzego zose.
Mu rwego rwo kugaragaza intambwe imaze guterwa muri ubwo bushakashatsi,abashakashatsi b'ikigo I5 barimo kubukora,kuri uyu wa 5 nzeli mu cyumba cy'inama cya Hotel Alpha Palace bamurikiye abakozi ba komisiyo y'igihugu y'ubumwe n'ubwiyunge aho bugeze.
Iyo nama yabaye umwanya wo kungurana ibitekerezo kugirango inyandiko yabwo inozwe.