ABAKOZI BA KOMISIYO Y’IGIHUGU Y’UBUMWE N’UBWIYUNGE YASUYE URWIBUTSO RWA MURAMBI

|   Recent news

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 29/05/2013, abakozi ba Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge basuye urwibutso rwa jenoside rwa Murambi ruherereye mu Karere ka Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo.

Iki gikorwa kikaba kiri mu rwego rwo gukomeza gahunda yo kwibuka no kuzirikana inzirakarengane zishwe muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Abakozi ba Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’ubwiyunge bakigera kuri uru rwibutso, babanje gusobanurirwa amateka y’ubwicanyi ndengakamere bwahabereye, n’uruhare abasirikare b’abafaransa babugizemo  ubwo hicwaga impunzi z’abatutsi zari zakusanyirijwe kuri uwo musozi wa Murambi.

Bamaze gusobanurirwa amateka y’ubu bwicanyi ndengakamere, bafata akanya ko kunamira no gushyira indabo ku mva zishyinguyemo imibiri y’abazize jenoside mu rwibutso rwa Murambi. Nyuma y’iki gikorwa, abakozi ba Komisiyo batambagijwe inzu zibitse imibiri y’abazize jenoside, maze birebera ubugome ndengakamere abicanyi babukoranye.

Aba bakozi baneretswe ahari ibyobo rusange byari byaraashyizwemo imibiri y’abari bamaze kwicwa mu rwego rwo gusibanganya ibimenyetso bw’ubwicanyi ndengakamere bari bamaze gukora.  Kuri uru rwibutso rwa jenoside rw’i Murambi, abakozi b’iyi komisiyo baneretswe ahari hakambitse abafaransa n’uruhare bagize muri jenoside yakorewe abatutsi bari bahungiye I Murambi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa  wa Komisiyo y’Igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge yavuze ko iki gikorwa cyo gusura inzibutso no kuzirikana ibyabaye ari ugushimangira ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda, haharanirwa ko jenoside n’ingengabitekerezo yayo igomba kurandurwa burundu. 

Abakozi ba Komisiyo bayobowe na Visi Perezida wayo Madame Uwimana Xaverine hamwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa  basoje iki gikorwa cyo gusura uru rwibutso barugenera inkunga   y’ibihumbi Magana atatu na mirongo itanu by’amafaranga y’u Rwanda (350.000 Frws).

 

Mukiza B. Charles/NURC

Abakozi ba NURC bayobowe na Vice perezida wa NURC n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa wayo bunamira abazize jenoside ku rwibutso rwa Murambi.