ITSINDA RY’ABAGIZE KOMISIYO ISHINZWE IBIBAZO N’IMIBANIRE BY’AMOKO MU GIHUGU CY’UBUSHINWA (STATE ETHNIC AFFAIRS COMMISSION OF THE PEOPLE’S REPUBLIC OF CHINA)

|   Recent news

Guhera ku itariki ya 03/06/2013, mu Rwanda haje itsinda ry’abashinwa bagize Komisiyo ishinzwe ibibazo n’imibanire by’amoko mu gihugu cy’Ubushinwa (State Ethnic Affairs Commission of the the People’s Republic of China)

 

Guhera kuri iyo tariki yavuzwe haruguru, aba bashyitsi bakiriwe na Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge mu rwego rwo gushaka kurushaho kumenya neza ibijyanye n’uburyo u Rwanda rwashoboye kubanisha abanyarwanda, bakaba muri iki gihe babanye neza mu mahoro, nyuma y’amahano ya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Uretse kandi gusura Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, iri tsinda ry’abashinwa ririmo gusura inzego zitandukanye ndetse n’ibikorwa ntangarugero by’ubumwe n’ubwiyunge. Bakimara gusura Komisiyo y’Igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge basuye urwibutso rwa jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 rwa Gisozi, aho bunamiye abahashyinguye ndetse no gushyira indabo kumva zishyinguyemo imibiri y’abazize jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Banaboneyeho umwanya wo gusura bimwe mu  bikorwa bigaragaza intambwe imaze guterwa muri gahunda y’ubumwe n’Ubwiyunge nk’umudugudu witiriwe uwubumwe n’ubwiyunge uherereye mu murenge wa Mayange mu Karere ka Bugesera, aho abahemukiye abandi n’abahemukiwe mu gihe cya jenoside, nyuma yo gusaba imbabazi kubakoze ibyaha no kuzitanga kubabikorewe, ubu abo bose baturanye mu mudugudu umwe kandi bakaba babanye neza mu mahoro no mu bwumvikane.

Nyuma yo gusura uyu mudugudu aba bashyitsi bakaba baranasuye ikigo cya Mutobo cyakira abanyarwanda batahutse, byumwihariko abahoze ari abarwanyi bo mu mutwe wa FDLR.  Guhera  kuri uyu wa kane nibwo basuye Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya jenoside , bakaba bari busure n’ibindi bigo nka RGB ndetse n’ikigo gishinzwe gukemura amakimbirane CCM. Aha hose iri tsinda rikaba rigamije kumenya uburyo bukoreshwa n’inzego zitandukanye mu rwego rwo gukumira amakimbirane no kubanisha abaturage neza hagamijwe iterambere ryabo.

Iri tsinda ry’abashinwa ryaje kwigira ku Rwanda intambwe rumaze gutera muri gahunda yo gushimangira imibanire myiza y’abanyarwanda ndetse n’intambwe yatewe muri gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge. Ibi bikazabafasha kumenya neza inkomoko y’amacakubiri n’uburyo agomba kwirindwa. Ubushinwa nk’Igihugu gituwe n’amoko agera kuri 56 ngo ni ingenzi kwigira ku Rwanda kugira ngo igihugu cyabo cyirinde icyaza cyose kigamije  gukurura amakimbirane gishingiye ku moko y’abatuye igihugu cyabo.

Mu bushinwa hari amoko 56, aho bumwe muri ayo moko bufite abaturage barenga 90%, mu gihe ayandi moko ko ari 55  yo afite abaturage bagera kuri 10% by’abaturage bose batuye u bushinwa.

 

MUKIZA B. Charles/NURC

 

Itsinda ry'abashinwa riganira n'ubuyobozi bwa NURC.
Ifoto y'urwibutso nyuma y'ibiganiro.
Ubwo basuraga ingando ya TIG.
Abari mu gihano nsimburagifungo bakira iryo tsinda ry'abashinwa.