KWIBUKA ABATUTSI BAZIZE JENOSIDE N’INGENZI MU RUGENDO RW’BUMWE N’UBWIYUNGE

“ Kwibuka bidufasha gutekereza, bidufasha kumva ko Umunyarwanda wese ari nk’undi, ko isano iduhuza y’Ubunyarwanda idatatirwa iyo twibuka dukwiriye kugera aho. Kwibuka Twiyubaka bihuye neza n’intego z’Ubumwe n’Ubwinyunge, kuko bituma Abanyarwanda babana  neza barushaho gufatanya kugira ngo bashobore kwiteza imbere mu mahoro asesuye.”. NDAYISABA Fidèle

 

Mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge  yashimangiye   ko kwibuka haharanirwa ko Jenoside itazongera kubaho ukundi ari ihame rikomeye ry’ubumwe n’ubwiyunge, ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bituma Abarokotse Jenoside bongera guha umwanya ababo bishwe bazira ko ari Abatutsi, ntibunamirwe, kandi ntibashyingurwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC)  Bwana  NAYISABA Fidèle yasobanuye ko kugira ngo abantu bashobore gufatanya mu rugendo rw’ubwiyunge  ari  uko baba bafite imitima yururutse kugira ngo bashobore guhuza imitima, igihe cyo kwibuka  akaba ari igihe  cyo guhuza imitima kugira ngo twibuke abacu bishwe muri Jenoside.“Kwibuka Jenoside ni  umwanya wo kongera kumva ububi bwayo, bigatuma habaho kwiyemeza no gufata ingamba zikomeye zo kuyirinda no kwirinda ingengabitekerezo yayo, no kwiyemeza kutazayisubira kuko abantu baba bamaze gusobanukirwa n’ububi bwayo”.

Kwibuka Jenoside bibohora n’abayikoze

Buri mwaka hatekerezwa insanganyamatsiko cyangwa umurongo ngenderwaho mu kwibuka, kuri iyi nshurio ya 26 hakaba haratekerejwe igira iti ‘Kwibuka Twiyubaka’ . Ibi bikaba bivuze  byinshi ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi no ku bakoze Jenoside ubwabo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa CNLG avuga ko ‘Kwibuka Twiyubaka’ biha umwanya Abarokotse Jenoside gusubiza agaciro ubuzima, kubaka ubuzima abarokotse bagaharanira kubaho neza. “Iyo twibuka twiyubaka biha umwanya abarokotse Jenoside gusubiza agaciro ubuzima bagaharanira kubaho neza, abagize uruhare muri Jenoside bagoswe n’icyaha, inkurikizi z’icyaha ndetse n’ipfunwe ry’icyaha nabo bakabohoka ku mutima bakiyemeza guhinduka, bakiyemeza kubaho neza no kubana n’abandi mu mahoro”.

Abikorera basanga kwibuka bibafasha kubaka ubumwe mu byo bakora

Bwana Kimonyo Juvenal,  Umuyobozi w’urugaga rw’abikorera (PSF) mu Karere ka Muhanga avuga ko kuva ibikorwa byo kwibuka Abatutsi bazize jenoside bigitangira  abantu bagendaga biguru ntege, ku buryo byanasabaga gufunga amazu y’ubucuruzi ngo abantu bitabire ibiganiro bitangwa mu cyunamo, ariko ubu basigaye babyitabira kuko bamaze kumva akamaro ko kwibuka Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi. “Abanyarwanda twese yaba  uwacitse ku icumu rya Jenoside yaba n’uwireze akemera icyaha agasaba imbabazi, usanga buri wese ubumwe n’ubwiyunge abigira ibye, dukora ibikorwa byo gufasha bagenzi bacu mu miryango y’abikorera bacitse ku icumu rya Jenoside tukabaremera tukabaha igishoro ngo nabo bibone mu ruhando rw’abikorera”.

Kwibuka bisigira urubyiruko isura nyayo u Rwanda rwanyuzemo n’iyo rugana

Umunyambanga Nshingwabikorwa wa Komosiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge  asanga kwibuka biha umurongo mwiza ababyiruka kuko bamenya neza aho bava n’aho bagana, bagasobanukirwa n’ukuri   kuri Jenoside yakorewe Abatutsi kandi bakamenya gutandukanya ababashuka n’abakomeza kubashyiramo ingengabitekerezo ya Jenoside.  “Usanga ahubwo urubyiruko rugenda rugaragaza abagaragaza ingengabitekerezo ya jenoside kuko rubyanga, ni ikintu cyiza cyo gushima ni n’icyo gushyigikira, ko urubyiruko rw’u Rwanda rukomeza kurererwa mu miyoborere myiza iruha icyerecyezo”.

Ndayisaba Fabrice washinze Fondation yanamwitiriwe, ‘Ndayisaba Fabrice Foundation’ avuga ko yatangiye icyo gikorwa afite imyaka 15 kuko yari yararezwe n’ababyeyi bamutoza indangagaciro Nyarwanda zo kugira neza no kwirinda ivangura n’amacakubiri. Kuri ubu iyo Foundation igeze ku rwego mpuzamahanga ikaba inategura ibikorwa byo kwibuka abana n’ibibondo bazize Jenoside, akavuga ko ibyo bituma koko ababyiruka bakurana umuco wo gukunda igihugu.  “Iyo umwana akuze yitabira ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bimufasha kumenya neza ububi yakoranwe bituma akura arushaho gukunda Igihugu no kurwanya ingengabitekerezo cya Jenoside bityo akabasha kuziteza imbere kuko nta muntu ushobora kwiteza imbere igihe akuranye amacakubiri”.

Komisiyo y’Iguhugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge isaba Abanyarwanda bose gukomeza kwibuka baharanira ko jenoside itazongera kubaho ukundi, kandi bagakomeza kurwanya Ingengabitekerezo yayo kuko ari bwo u Rwanda n’Abanyarwanda bazagera ku ntego nziza z’iterambere.