UBUHAMYA BW’ UMURINZI W’IGIHANGO MPAKANYI YONATASI WAGIZE URUHARE MU KUROKORA ABAHIGWAGA MURI JENOSIDE

“Abarinzi b’Igihango ni nk’itara ducomekaho udutara twacu duto maze tukabasha kubonesha imbere aho tujya, ni byiza ko ababyiruka babigiraho kuko nibwo ibikorwa byabo bizashinga imizi mu Rwanda rw’ejo hazaza” Rwamuhungu.

 

Umurinzi w’Igihango  ku rwego rw’Akarere Bwana Mpakanyi Yonatasi, utuye mu Murenge wa Mukindo mu Karere ka Gisagara  yahungishije abahigwaga  mirongo itandatu na batanu (65) abahungishiriza mu  Gihugu cy’u Burundi akaba ari naho barokokeye.

Mpakanyi Yonatasi, yasobanuye ko yavuye mu Murenge wa Mukindo aho atuye akajya i Kibirizi akahakura abantu 20 barimo n’abakoranaga nawe mu kazi k’ubucuruzi, maze akabahuriza hamwe iwe   n’abandi yari aturanye nabo. Amaze  kumenya ko Abatutsi bari hafi yo kwicwa mu gice yari atuyemo yakoresheje inama abo yazanye guhisha iwe abamenyesha ko afite inshuti mu Burundi kandi bashobora guhungirayo. Muri iryo joro nibwo yashatse umusare wo kubambutsa umugezi w’akanyaru ari nawo mupaka w’u Rwanda n’u Burundi, abagejejeyo aragaruka.

Mpakanyi agarutse yari yatose imyenda ye ibyondo kubera gukura ubwato bisaba ko imyenda yajyanye ayijugunya mu musarane maze aroga neza yisiga amavuta araryama, ariko bucya baza kumusaka abo yari yatorokesheje.  “Baraje bansaka ipikipiki (Moto) y’umwe mu bo nari nambukije ariko barayibura, basaka abantu barababura ni uko abaturanyi babifata nko kumpohotera kuko abaje kudusaka nibo badukinguje nta muntu n’umwe bahasanze. Umuntu wari wambonye wenyine ni uwari Konseye wa segiteri kandi ntabwo yandeze ntabwo yamvuyemo kuko nari namusabye ko inshuti zanjye nazambutsa kandi akazambikira ibanga ntabwo yabivuze”.

Mpakanyi ayakomeje gutotezwa kuko yambukije abo bahigwaga akajya atanga imitungo ye ngo yigure ku nterahamwe ariko yaje kubishimirwa ubu ni Umurinzi w’Igihango ku rwego rw’akarere kubera ibikorwa by’indashyikirwa yakoze arengera abahigwaga.

Abo Mpakanyi yarokoye nabo baramushimira

Umuryango wa Sebasoni Innocent ugizwe n’umugore we n’abana barindwi barimo n’ab’inshuti zabo bahungishirijwe mu Burundi bambutse akanyaru mu bwato bwakodeshejwe na Mpakanyi bari basanzwe ari inshuti.

Mukantagara avuga ko yageze kwa Mpakanyi mu mugoroba we n’abana batandatu barimo babiri b’inshuti zabo, maze mu masaha ya saa tanu z’ijoro akaba ari bwo babyuka bakamanuka ku cyambu aho bafatiye ubwato bubageza mu Burundi. Avuga ko bageze mu Burundi bakiriwe n’umuturage waho akabacumbikira amezi abiri kugeza bahavuye bagaruka mu Rwanda, icyo gihe cyose ngo Mpakanyi yajyaga anabasura akabahumuriza akanabamenyesha amakuru.

Mukantagara avuga ko Mpakanyi yaranzwe n’urukundo rutarobanura ku buryo yemeye no kwitangira benshi ngo babashe kurokoka kugeza ubwo imitungo ye iriwe n’interahamwe zakomezaga kumutoteza ko ari icyitso cy’Inkotanyi.

Mpakanyi ni urugero rwo kwigiraho kuba umntu nyamuntu

Ngabonziza Jean Nepomuseni wari ufite imyaka 6 mu 1994 avuga yambukanye n’umuryango we bajya i Burundi bajyanwe na Mpakanyi, akavuga ko hari ibyo yigiye ku bucutsi bwa se na Mpakanyi ku buryo na we abikuramo isomo mu mibanire ye n’abandi.

Avuga ko ibyo Mpakanyi yabakoreye byatumye nawe yumva kubakira ku byiza, kwirinda amacakubiri no kurwanya Jenoside biri mu nshingano ze kandi azakomeza gukunda abandi nk’uko se umubyara yakundanye na Mpakanyi mu rukundo rutaryarya. “Nsanga urukundo nyarukundo ari rumwe rutaryarya, hari abahishaga abantu muri Jenoside bagamije kubambura ibyabo cyangwa kuzabiyicira ariko siko Mpakanyi yabigenje, Mpakanyi anyuzuzamo urukundo rwo kubana neza na buri wese ntarobanuye”.

Umukozi w’akarere ka Gisagara ushinzwe Itorero ry’Igihugu no guhuza ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge   asanga n’ubwo  Mpakanyi amaze gusaza ariko ko ibikorwa bye bitazazima kuko hari uburyo bwo kubika ubuhamya ndetse no ku busangiza abandi. “Ibikorwa bya Mpakanyi kimwe n’abandi Barinzi b’Igihango ni  nk’itara rimurikira ababyiruka uko bakwiye kwitwara, kandi bakabera Abanyarwanda muri rusange icyitegerezo n’isoko bavomaho imibanire myiza”.

Agira ati, “Umunyamabanga  Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukindo Rutaganda Jean Felix avuga ko Mpakanyi ari igitabo abato bazakuramo ubumenyi mu mibanire izira amacakubi kuko yifashishwa mu biganiro bya “Ndi Umunyarwanda” bituma urubyiruko rukurana umuco wo gukunda igihugu. “Cyane cyane urubyiruko rw’ejo hazaza iyo ruzamutse ruri mu nzira yo gukumira no kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo kubera ubutumwa n’ibyo rwiboneye ku muntu runaka biba ari ibintu byiza cyane”.