UBUHAMYA BW’ ABARINZI B’IGIHANGO BO MU KARERE KA NYABIHU BITANZE BAGAFASHA ABAHIGWAGA MURI JENOSIDE

Mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi, Abarinzi b’Igihango bo mu Karere ka Nyabihu bakoze uko bashoboye bakajya bahungishiriza Abatutsi mu Gihugu cya Congo-Kinshasa cyahoze ari (Zaire). Abo barinzi b’Igihango bahamya ko bitari byoroshye kuko Interahamwe zahigaga Abatutsi cyane ku buryo guhungisha abahigwaga byakorwaga nijoro no mu gihe cy’imvura kugira ngo hatagira ubafatira mu nzira.

Singirankabo Turufu Idrissa avuga ko kugira ngo abashe kurokora Abatutsi bari baramuhungiyeho yigiriye inama yo kubajyana mu ishyamba rya Gishwati akajya abagemurira nk’ugiye gutera umuti mu birayi.

Mbere gato ariko Singirankabo yabanje kujya ageragaza n’ubundi kurwana ku Batutsi mu bwicanyi bwo mu 1992 mu Bigogwe bwibasiye benshi barimo n’Abagogwe, abadapfuye Leta ikabicisha inzara ibabuza kurema isoko n’abagerageje kwiyiba ngo bahahe bakabyamburwa, ari naho Singirankabo yatangiye kumenyana n’abari mu kaga. “Njyewe nari umuntu usanzwe utunzwe n’imirimo y’ubuhinzi n’ubworozi, ariko nkagira inshuti nyinshi z’Abatutsi, mu 1992 ubwo hano byakomeraga abatutsi babujijwe kongera kurema amsoko mfata umwanzuro wo kujya mbagurishiriza umusaruro wabo nkanabahahira. N’ uko nahindutse umucuruzi nkajya mfata ibirayi byabo nkajya kubibagurishiriza nkanabahahira ibyo bakeneye kuko bo batashoboraga kurema isoko”.

Mu 1994 Singirankabo yarakomeje arwana ku Batutsi bari bahungiye iwe n’abo yagendaga ahura nabo birya no hino akabahisha akabagaburira ubundi akabahungishiriza mu nkambi ya Cyeshero muri Congo.  “Bampungiyeho ari imiryango 44 bamwe mbashyira munsi y’urutarure (Igitanda cya Gakondo) abandi nkabashyira muri Purafo y’inzu, ariko bari benshi ku buryo ntashoboraga kubona aho mbashyira bose. Byaje kumenyekana nibwo nabajyanye mu ishyamba rya Gishwati, nkajya mbagemurira nkoresheje ipombo y’umuti w’ibirayi natwaragamo ibyo kurya Interahamwe zambona zikagira ngo ngiye gutera umuti mu birayi”

Singirankabo bakunze kwita ‘Igisimba muntu’ kubera isura ye yaje kugirwa umuyobozi w’ababaga kuri bariyeri kugira ngo abe noneho ari we ubahiga kuko yagaragazaga ko adashyigikiye ibyakorwaga, aza no kuzanirwa umwana w’umuhungu ngo ajye kumwica maze aramuhisha ubu abyaye kane.

Nyirakuru w’uwo muhungu bazaniye Singirankabo ngo amwice avuga ko atariko yabigenje kuko ahubwo yamuhishe mu nzu nawe akazagera ubwo amuhungishiriza Cyeshero .“Uwo mwana w’umuhungu ni umwuzukuru wanjye bamuvumbuye mu ishyamba ni uko Singirankabo abona bamumanuye ngo bajye kumwica aramubasaba ngo abe ari we umwiyicira, maze bamaze kugenda acukura ahantu ahambamo igisura arenzaho itaka yorosaho agakote ka wa muhungu ku buryo abicanyi bagatutse bakemera ko yamwishe koko kandi ari mu nzu”.

Kimwe n’abandi Singirankabo yarokoye, bavuga ko yababereye nk’Imana muntu kuko ibyo yakoze nta kiguzi yabikoreraga ndetse na n’ubu akaba akomeje kubaba hafi by’umwihariko kuko bageze no mu za bukuru.

 

Sinangumuryango na Ndahimana bashakishaga Abatutsi muri Nkuri na Rutsiro nabo bakabahungisha

Sinangumuryango Moise na we yagerageje uko ashoboye ngo arwane ku Batutsi bahigwaga mu yahoze ari Komini Nkuri ubu ni mu Murenge wa Bigogwe. Avuga ko usibye umutima mwiza no gufashwa n’amasengesho, ingendo zo mu mvura nazo zabafashaga guhungisha abahigwaga.

Ku nshuro ya mbere ntibyari byoroshye, ariko nyuma yo gushoboka, byatumye noneho arushaho kumva gutabara abahigwaga byaba nk’ubuzima bwe. Ni ibikorwa yakoze afatanyije na mugenzi we Jean Bosco Ndagijimana bose ni Abarinzi b’Igihango ku rwego rw’akarere.

Agira ati, “Twari dusanzwe dusenga, umutimanama watumye numva naba ku ruhande rw’abahigwaga kubera akarengane, byageze n’aho bamwira ko bazanyica Habyarimana akanyisegura kuko ngo mpisha Abatutsi. N’ubu mfite ibikomere kuko navuyemo amenyo abiri kubera ko interahamwe zaranteraga n’injoro ni uko nza kwiruka ndagwa amanyo avamo atyo, ku nshuro ya mbere ntibyari byoroshye kugeza umuntu muri Kongo ariko tumaze kumenya neza amayira numvaga ari byo ngize ubuzima bwanjye”.

Umurinzi w’Igihango Jean Bosco nawe ibyo yakoze byamuguye nabi kuko yahizwe ngo yicwe, igihe cy’Intambara y’abacengezi kuko yafatwaga nk’uwagambaniye Interahamwe zari zifite umugambi wo kwica Abatutsi, byageze n’aho yimuka aho yari atuye arahunga. “Mu gihe cy’abacengezi baranteye ngo banyice bakajya bahora bangirira nabi kugeza ubwo nimutse aho nari ntuye nza gutura ku Mukamira ubu ni naho ngituye, ariko Imana yaradushoboje turokora abantu ntabwo byaduciye intege”.

N’ubwo bitari biboroheye, Sinangumuryango na Ndagijimana bishimiye imbuto basarura mu bikorwa byabagize abarinzi b’igihango ku rwego rw’akarere kuko byarokoye abantu.

Umuyobozi w’Umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside IBUKA mu karere ka Nyabihu, Juru Anastase avuga ko Abarinzi b’Igihango bakomeje ibikorwa byo guteza imbere  ubumwe n’ubwiyunge hagati y’abagize uruhare muri Jenoside n’abarokotse ibyo bikaba bifasha gutanga urugero rwiza mu babyiruka. “Urubyiruko ruhuriye mu  mu ryango ‘inshuti z’urungano’ iyo rubonye amatsinda nk’ayo ahuza Abakoze Jenoside n’abarokotes Jenoside birarwubaka bakabona ko ubumwe  bw’Abanyarwanda arizo mbaraga z’igihugu”.

Abarinzi b’Igihango bo mu karere ka Nyabihu bishimira kuba baratanze urugero rwiza rwa bandebereho uyu munsi, bakaba bifuza gukomeza gutanga umusanzu wabo mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda.