KAYONZA: SIPORO RUSANGE NI KIMWE MU BIFASHA ABAPFAKAZI BA JENOSIDE GUSABANA NO GUTERA INTAMBWE IGANISHA KU BUMWE N’UBWIYUNGE

“Inzira y’ubumwe n’ubwiyunge turakataje, twabonye umupadiri witwa Ubald adufasha mu biganiro by’isanamitima turabohoka turababarira, dutanga imbabazi ku bazidusabye n’abatarazidusabye”.

Abagize imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Kayonza bishimira ko imiryango bahuriyemo ibafasha komorana ibikomere kandi igatuma batera intambwe mu bumwe n’ubwiyunge. Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bageze mu za bukuru usanga bahuriye mu miryango ya AVEGA Agahozo, mu gihe urubyiruko usanga ruhuriye mu muryango w’abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye na Kaminuza (AERG), hari kandi n’abarangije Kaminuza bahuriye muri (GAERG).

Akarere ka Kayonza gafite abapfakazi ba Jenoside bagera kuri 320, aba bose bakaba bafite uburyo bitabwaho, nabo ubwabo bagashyiraho akabo ubuzima bugakomeza.

Mukaremera Jeanne umwe mu banyamuryango ba AVEGA Agahozo mu karere ka Kayonza, ari nawe ubahagarariye ku rwego rw’Akarere, avuga ko ku ikubitiro Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeanette Kagame yubakiye inzu Intwaza za Jenoside zo muri Kayonza, bagahabwa inka z’umukamo zabasubije inkongoro.

Agira ati, “Igihe usohotse wagombaga kubona umugabo cyangwa umwana usanga inka hanze mu kiraro ukishima, ubu twasubijwe inkongoro, ni ukuri twari abantu bahorana amarira tuzi ko byarangiye ariko Perezida Kagame turamushimira yadusubije ubuzima”.

Siporo ni kimwe mu bifasha abapfakazi ba Jenoside gusabana

Mukaremera avuga ko abapfakazi ba Jenoside mu karere ka Kayonza bataheranwe n’agahinda kuko ubufasha bagenerwa na Leta bukomeza kugenda burushaho gutuma biyubaka ndetse bakanidagadura, abagifite akabaraga bagafasha abashaje cyane gukora siporo nk’uko. “Twatangiye dukora siporo rimwe mu cyumweru ariko abakecuru bacu badusaba ko ibyiza ari uko twajya tuyikora kabiri mu cyumweru kuko bituma duhura tugasabana bakishima tukaganira bakumva ko batari bonyine”.

Mukaremera avuga ko ibiganiro by’isanamitima bahabwa n’abafatanyabikorwa batandukanye nabyo byagize uruhare mu gutuma abapfakazi ba Jenoside mu Karere ka Kayonza babohoka ndetse batera intambwe mu bumwe n’ubwiyunge bababarira ababahemukiye muri Jenoside. “Inzira y’ubumwe n’ubwiyunge turakataje, twabonye umupadiri witwa Ubald adufasha mu biganiro by’isanamitima turabohoka turababarira, dutanga imbabazi ku bazidusabye n’abatarazidusabye twarababariye”.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Bwana Murenzi Jean Claude avuga ko umuryango w’abapfakazi ba Jenoside bibumbiye muri (AVEGA) Agahozo, bahabwa ubushobozi butandukanye kugira ngo babashe guheraho biyubaka, kandi bakarushaho gutera intambwe yo kwiyunga n’ababahemukiye nka bumwe mu buryo bwo kubohoka no kwiyubaka.  “Imiryango y’abacitse ku icumu iradufasha kugira ngo habeho ubumwe n’ubwiyunge, aho usanga mu bikorwa bitandukanye bafatanya aho batuye mu midugudu, ukabona ko harimo ubushake bwo kugira ngo imiryango ibane neza. Ni nabyo tuba tubashishikariza ku buryo abacitse ku icumu barushaho kubana neza n’abaturanyi babo, igihe kandi nk’abo babyeyi baba bari kumwe bituma barushaho gukora ibikorwa bibahuriza hamwe bigatuma bakomeza kwiyubaka”.

AERG na GEARG nayo ni imiryango ifasha urubyiruko rwacitse ku icumu rya Jenoside

Ufitamahoro Jean Berne umunyamuryango wa AERG akaba ari na we uhagarariye uyu muryango mu Karere ka Kayonza, avugako ibikorwa bibahuza ahanini bishingiye ku kwibuka abazize jenoside yakorewe Abatutsi. Hari kandi ibikorwa byo kwita ku bageze mu zabukuru, ibyo bikiyongeraho komorana ibikomere bya Jenoside hagati yabo binyuze mu byo bita Famille zifatwa nk’urugo rw’ababyeyi ku bana b’imfubyi.  “Nk’ubu uyu mwaka utangira twarihiye abana bane babiri bajya kwiga imyuga i Gishari abandi babiri bajya kwiga muri segonderi nk’uko bisanzwe, byose biterwa n’ubushobozi tuba dufite n’ibibazo tuba tugomba gukemura”.

Ibikorwa by’umuryango GAERG nabyo bifasha kongera guhura n’abagize uruhare muri Jenoside ku buryo bigira uruhare mu kubaka ubumwe n’ubwiyunge. Rurangwa Claudie Umunyamuryango wa GAERG akaba n’umuyobozi wayo mu Karere ka Kayonza avuga ko bamaze gutera intambwe ishimishije kandi na barumuna babo bakiga muri Kaminuza bakaba babareberaho uko bagomba kubana n’abandi.