KWIZIHIZA ICYUMWERU CY’UBUMWE N’UBWIYUNGE KU NSHURO YA GATANU GUHERA TARIKI 09-16/11/2012

|   Recent news

Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge iritegura kwizihiza ku nshuro ya 5 Icyumweru cy’Ubumwe n’Ubwiyunge. Igitekerezo cyo gushyiraho iki cyumweru cyatanzwe n’Abanyarwanda mu gihe bagishwaga inama hategurwa Politiki y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge yemejwe muri 2006; iki gitekerezo cyarashyigikiwe gishyirwa muri Politiki y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge nk’imwe mu ngamba yo guteza imbere ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda.

Kwizihiza icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge byatangiye mu mwaka wa 2008.  Kuva cyatangira kwizihizwa, icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge cyabaye umwanya mwiza wo gusuzuma intambwe igenda iterwa n’inzitizi zikigaragara mu nzira y'Ubumwe n'Ubwiyunge bw'Abanyarwanda, ndetse n'ingamba zo kuzikemura. Ni igihe cyiza cyo kwishimira ibimaze kugerwaho, gufata ingamba no kongera kwibutsa buri munyarwanda uruhare rwe mu gushimangira, gusigasira ibimaze kugerwaho no kurushaho kubiteza imbere. Icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge kandi giha Abafatanyabikorwa mu nzira y’ubumwe n’ubwiyunge urubuga rwo kugaragaza ibikorwa byabo no kugaragariza umuryango nyarwanda ko ubumwe n’ubwiyunge ari inshingano ya bose.

Ku nshuro ya gatanu, icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge giteganijwe kwizihizwa ku matariki 9-16/11/2012. Icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge kije nyuma y’uko Inkiko Gacaca zisojwe ku rwego rw’Igihugu, aho byagaragajwe ko zagize umusaruro ukomeye haba mu butabera, kugaragaza ukuri ndetse no mu gushimangira ubwiyunge mu banyarwanda. 

Ni igihe cyiza cyo kungurana ibitekerezo n’Abafatanyabikorwa mu bumwe n’ubwiyunge ku ruhare rwabo mu gufasha umuryango nyarwanda kurushaho kugenda ukira ibikomere watewe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by’umwihariko nyuma y’uko ukuri ku byabaye kugaragarijwe ndetse n’ubutabera bugatangwa. 

Mu gihe hategurwa icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge kandi, Komisiyo yagize umwanya w’ibiganiro mu baturage (community dialogue) aho yahuye  n’abahagarariye inzego zinyuranye mu karere no mu mirenge kugirango higirwe hamwe uburyo bunoze bwo gusakaza ibi biganiro mu baturage.

Komisiyo isanga nyuma y’isozwa ry’inkiko gacaca hakwiye kuba urubuga aho abanyarwanda uhereye hasi mu midugudu kugeza ku rwego rw’igihugu bahura bakaganira ku mibanire yabo, ahari imbogamizi zikagaragazwa bagashakira hamwe umuti hagamijwe kubaka ubumwe n’ubwiyunge birambye.

Ni muri urwo rwego dusaba abayobozi ku rwego rw’Igihugu kuzitabira no kuzagira uruhare mu bikorwa by’icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge, bitabira ibiganiro bizabera mu nzego z’ibanze mu Turere bashinzwe kugirango nabo babashe gukurikirana ibyo abaturage batekereza, imbogamizi bagaragaza ndetse n’ingamba batanga ku birebana n’imibanire yabo. Buri Karere kazatanga gahunda y’ibizakorwa muri icyo cyumweru.

Icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge 2012 kizatangira ku itariki ya 09/11/2012 muri buri Karere. Umuhango wo ku gitangiza ku rwego rw’Igihugu uzabera mu Karere ka RUTSIRO Icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge kizasozwa ku itariki ya 16/11/2012, gisozwe n’inama nyunguranabitekerezo ku bumwe n’ubwiyunge itegurwa ku bufatanye bwa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge n’Ihuriro Unity Club, rihuza abayobozi n’abafasha babo ndetse n’abahoze ari abayobozi. Muri iyi nama kandi hakazagaragazwa icyegeranyo cy’ibyavuye mu biganiro bitandukanye bigaragaza intambwe imaze guterwa n’inzitizi zikibangamiye inzira y’ubumwe n’ubwiyunge.

Insanganya matsiko y’Icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge 2012 ni “Twiheshe agaciro dufatanya kubaka ejo hazaza heza”.

Mukiza B. Charles/NURC