URUHARE RWA GAHUNDA YA “MVURA NKUVURE” MU GUKIZA IBIKOMERE BY’AMATEKA

“Mvura nkuvure” ni uburyo abafite ibibazo bicarana buri wese akaganira na mugenzi we ibikomere afite maze bagafatanya komorana nyuma yo gusangira amakuru anyuranye ashingiye ku bibazo byabo.Karangwa Diogène

Abitabiriye ibiganiro by’isanamitima muri gahunda ya “mvura nkuvure” ihuza abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi n’abayigizemo uruhare n’imiryango yabo, mu Ntara y’Amajyaruguru no mu Ntara y’Iburasirazuba bagaragaza ko nyuma yo gukira ibikomere byatumye biteza imbere kandi bagira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Padiri mukuru wa Paruwasi ya Kinihira, Augustin Nzabonimana akaba ashinzwe serivisi z’isanamitima muri Diyosezi ya Byumba bishinzwe imishinga, avuga ko mbere ya ‘mvura nkuvure’ hariho ibikomere bitatu by’ingenzi byari bigose abacitse ku icumu rya Jenoside. “Igikomere cya mbere cyari icy’ihungabana, icya kabiri ipfunwe icya gatatu cyari icy’ubukene. Ku bakoze Jenoside kandi hari n’igikomere cy’urwikekwe ku miryango bahemukiye”.

Padiri Nzabonimana Augustin avuga ko abitabiriye gahunda ya “mvura nkuvure” bakize ibyo bikomere, ubu bakora ibikorwa bahuriramo mu matsinda yo kwiteza imbere bashinze arimo n’ay’ubuhinzi n’ubworozi.

Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi bahamya ko bakize ibikomere kubera gahunda ya “mvura nkuvure”

Nyirarukundo Emerita utuye mu Murenge wa Mutete mu Karere ka Gicumbi yacitse ku icumu rya Jenoside agira ibikomere byinshi, yaje gufashwa n’ibiganiro by’isanamitima muri gahunda ya “mvura nkuvure” agenda abohoka kandi akira ibikomere.  “Burya kubana n’ibikomere ni ikibazo gikomeye ariko iyo ubashije kuganira na bagenzi bawe, murahumurizanya, mugatizanya imbaraga”

Nyirarukundo avuga ko urugendo rw’isanamitima yanyuzemo rwatumye atera intambwe yo kubabarira abamwiciye abavandimwe n’ubwo bitari byoroshye ariko yabigezeho ndetse afasha n’uwamwiciye kugera ku bandi barokotse nabo abasaba imbabazi. “uwanyiciye umuvandimwe yaje kenshi kunsaba imbabazi, naramubabariye mugeza no ku bandi yahemukiye nabo abasaba imbabazi”.

Abafunguwe bakemuye amakimbirane mu miryango basanze

Gahunda ya “mvura nkuvure” yatumye abagize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi barangije ibihano bagafungurwa basaba imbabazi abo bahemukiye, basaba imbabazi imiryango yabo babana neza n’abo basanze.

Kananura Déogratias yafunzwe imyaka icyenda, afunguwe asanga umugore yasize yarabyaye abandi bana babiri hanze. Kananura yahawe ibiganiro by’isanamitima muri ‘mvura nkuvure’ maze ibikomere yari afite birakira kandi abasha kubakana n’umugore we yari asanze.  

Umuhuzabikorwa wa gahunda ya ‘mvura nkuvure’ mu Rwanda, Bwana Karangwa Diogène avuga ko iyi gahunda ituma iyo abafite ibibazo bahuye babasha kuganira ku bibazo byabo maze bagafatira hamwe umwanzuro n’umuti wo kubikemura.

Avuga ko ‘mvura nkuvure’ ishobora no gufasha abagize itsinda batekereje ku mushinga runaka bashaka gukora, binyuze mu biganiro ubwabo bagiranye mu matsinda atandukanye baganiriramo ari nabyo byatumye abarokotse Jenoside n’abayikoze babasha komorana ibikomere bagafatanya mu nzira y’ubumwe n’ubwiyunge.“Muri ayo matsinda twakoze ahuje imiryango y’abakoze Jenoside n’imiryango yabahemukiye yatumye bagira urubuga rwo kubwizanya ukuri kw’amateka yabo, akababaro kabo babasha komorana ibikomere nk’umwe mu musaruro wavuye muri iyo gahunda. Ikindi cyavuyemo hagati ya kwa kuganira mu matsinda, hagati ya kwa kwegerana, byatumye rwa rwikekwe rw’abantu hagati yabo bituma rushira, abari bafite ibibazo byo kwishyura imitungo batangira kwishyura, abacitse ku icumu nabo batangira gutanga imbabazi ku babahemukiye”.

Gahunda ya “mvura nkuvure” imaze kugera ku bantu basaga ibihumbi makumyabiri na bitanu mu Turere icyenda tw’Igihugu. Iyi gahunda itanga umusaruro mu guteza imbere ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda.

Augustin Nzabonimana,Padiri mukuru wa Paruwa si ya Kinihira.