KUGARAGAZA ABAKEKWAHO INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE BISHYIGIKIRA UBUMWE N’UBWIYUNGE

Inzego z’ubutabera mu Rwanda zitangaza ko gukurikirana ibyaha by’ingebitekerezo n’ibifitanye isano nayo bigira uruhare mu gushimangira ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda.

Inzego z’ubutabera zigaragaza ko iyo uwakoze icyaha cy’ingengabitekerezo cyangwa igifitanye isono nayo akurikiranwe uwo yakoreye icyaha agahabwa ubutabera bimuha gutuza kuko aba adatereranwe. Iki kandi iyo abaturage bagize uruhare mu kugaragaza ukekwaho icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibifitanye isano nayo bituma barushaho kwizerana hagati yabo kuko baba bafatanyiriza hamwe kurwanya ikibi.

Umugenzuzi mukuru w’Ubushinjacyaha mu Rwanda Jules Marius Ntete avuga ko iyo abaturage bafatanyiriza hamwe kurwanya ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside kandi ubutabera bugatangwa ku bakorewe icyaha bikumira n’abandi bashakaga guhembera amacakubiri kandi abantu bagafata umurongo mushya wo kwiyumvisha ko bakwiye kubana mu mahoro.  “Iyo hatanzwe amakuru nyayo ku wakoze icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside, nta kubeshyera umuntu kuko nabyo byasenya bwa bumwe, hagafungwa uwakoze icyaha utagikoze akagumana wa mudendezo akishyira akizana nabyo bizamura ubumwe n’ubwiyunge”.

Kugaragaza abakekwaho ingengabitekerezo ya Jenoside bitanga icyizere ku bacitse ku icumu ya Jenoside

Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi bavuga ko kuba abaturage bagira uruhare mu gutanga amakuru ku bakekwaho icya cy’ingengabitekerezo ya Jenoside bibaha icyizere cy’uko ubumwe n’ubwiyunge burushaho kugenda bugerwaho.

Niyonsenga Jean d’Amour wo mu Karere ka Ngororero avuga ko ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside aho bigaragaye bikurikiranwa n’Inzego z’Ubutabera, agashima ko abaturage bagenda basobanukirwa n’ububi bwayo ndetse n’ingaruka zayo igihe idakurikiranwe ngo uwakoze icyaha abihanirwe. “Niba yenda nk’uwacitse ku icumu rya Jenoside ahohotewe agiye nko kugura ikintu kuri butike, akabwirwayo amagambo mabi hakagira abumva ayo magambo mabi nibo baba abatangabuhamya mu butabera kandi bagatanga amakuru y’ukuri”.

Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) Col Ruhunga Jeannot avuga ko mu myaka itanu ishize ubugenzacyaha bwakoze amadosiye y’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano nyayo, asaga 2300 ashyikirizwa ubushinjacyaha kandi abaturage bakaba baragize uruhare mu gutanga amakuru kuri ibyo byaha.

Umuyobozi wa RIB avuga ko uko iminsi igenda ishira abaturage bagenda basobanukirwa n’ububi bw’ingengabitekerezo kandi bakagira uruhare mu kuyirwanya ku buryo n’abo ikigaragaraho usanga ari baba bandi badashaka guhinduka.  “Twebwe nk’ubugenzacyaha tubona ko uko abaturage bagenda bumva ububi bw’ingengabitekerezo ya Jenoside bakanagira uruhare mu gutanga amakuru ku bayikekwaho bituma igenda igabanuka”.

 

Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) Col Ruhunga Jeannot