INTAMBWE IMAZE GUTERWA N’ABAFASHWE KU NGUFU MURI JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU KOMORANA IBIKOMERE BY’AMATEKA

Ubuhamya bw’Ababyeyi bafashwe ku ngufu muri Jenoside yakorewe Abatutsi n’ababakomokaho bugaragaza ko bagenda barushaho kwiyubaka nyuma y’ibihe by’ibikomere bikomeye banyuzemo mu buzima.  Aba babyeyi bavuga ko bitari byoroshye kwihanganira kurera abana babyaye nyuma yo gufatwa ku ngufu n’interahamwe kuko bumvaga abo bana ari umusaruro w’iyica rubozo bakorewe.

Ubuhamya bw’umubyeyi wo mu Karere ka Kamonyi wafashwe ku ngufu bugaragaza urugendo yagenze mbere yo gukira ibikomere. “Nafashwe ku ngufu n’interahamwe nyinshi, sinabashije kumenya n’umwe, bantera inda mbyara umwana ariko kumurera byarangoye cyane mbura n’aho mujyana. Naje kwegera Umuyobozi w’Umuryango wita ku bapfakazi n’imfubyi SEVOTA musaba ko umwana wanjye amutwara akazamumpera abazungu kuko njyewe ntamushaka, ambwira ko abazungu batagitwara abana ahubwo ampa gahunda yo kujya nza kuganira nawe ni uko tugenda duhura buhoro buhoro n’abandi babyeyi bafite ibibazo nk’ibyanjye. Uko twagendaga tuganirira hamwe nasanze hari n’abandusha ibibazo bituma nanjye ntangira kwiyakira baratuvura twumva ko tubohotse twemera kwakira abana, ubu umwana wanjye yarakuze ari kwiga Kaminuza”.

Umwana w’uyu mubyeyi avuga ko yagowe cyane no gukurira mu muryango utamushaka akandi nta kosa yakoreye ababyeyi be avuga ko yabayeho mu buzima bumugoye kuva akiri umwana kuko nyina atamukundaga. “Nshimira cyane umuryango SEVOTA watumye mama anyemera noneno ntangira kubaho neza nishimye. Nanjye baranganirije nongera kumva ko nkunze umubyeyi wanjye, nifitiye icyizere cyo kubaho kuko ndi umuntu ukunda gukora nziko ngomba kwihanganira ibintu byinshi binsubiza inyuma ngaharanira kubaho”.

Mu buhamya bw’Umubyeyi wo mu Ntara y’i Burasirazuba nawe avuga ko yabyaye umwana w’umuhungu, afashwe ku ngufu ku buryo atabashije no kumenya se w’umwana, maze ahitamo kujya kumureresha ahandi, uwamureraga amaze gupfa wa mwana w’umuhungu yagarutse kwa nyina maze abaho mu mibereho mibi ku buryo abaturanyi be bamufataga nk’ikibazo gikomeye kuko bamufataga nk’umwana w’umwicanyi kuburyo bajyaga bamuhohotera agiye ku ishuri bakamukubita.

Uwo musore ubu ugeze mu mwaka wa gatatu wa Kaminuza avuga ko nyuma yo kwiyakira yashinze ihuriro yise ‘Icyomoro’ rigamije gufasha abana bafite ibibazo  kandi afite icyizere cyo gukomeza kubaho. “Mfite intego yo kuzasubiranya ibyo data yangije, mfite icyizere cy’ejo hazaza kuko ubu ku ishuri ni njyewe muyobozi w’abandi banyeshuri mu gihe mbere ntabashaga no kuba nagira uwo mpagarara imbere ngo muvugishe, ubu mfasha  Akarere  kacu n’Abanyarwanda muri rusange mu bikorwa byo Kwibuka mbinyujije mu ndirimbo”.

Umuyobozi w’Umuryango wita ku mfubyi n’abapfakazi SEVOTA Godeleive Mukasarasi avuga ko nyuma ya Jenoside abagore bafashwe ku ngufu batashakaga kwita ku bana babyaye,  kuko  bikomeza kubatera ibikomere, abo bana bakorerwaga ihohoterwa ku buryo bukomeye ari nayo mpamvu yatekereje gushinga umuryango ngo afashe abo bose bari bakomerewe n’imibereho yabo, maze bafashwa mu bijyanye n’isanamitima barabohoka bariyakira bongera kwakira abo babyaye.

 “Abana bavutse muri ubwo buryo barahohoterwaga ku buryo bukomeye duhitamo  kwegera ba nyina turabaganiriza turabafasha mu buryo bwose ibikomere byabo turabyomora bongera kwiyumvamo ko bafite agaciro n’abo babyaye. Abo bana nabo twarabaganirije, ubu ntawe igitewe ipfunwe no kubaho, tubasobanurira ko uko bavutse batabihisemo n’ubwo batazamenya ba se ariko bafite Igihugu cyiza kibakunda kandi kibitaho”.

Ababyeyi bafashwe ku ngufu muri Jenoside bavuga ko bishimira kuba barongeye kwigarurira icyizere bambuwe n’interahamwe kandi bakishimira kongera kwisanga bakunda abana babo bashinjaga amakosa batakoze. Bamwe muri abo babyeyi ubu biyemeje gufasha abandi Banyarwanda bahura n’ihungabana kubera amakimbirane mu miryango.

 

Madamu Mukasarasi Godeleive, Umuyobozi w’Umuryango wita ku mfubyi n’abapfakazi "SEVOTA"