IBIGANIRO BY’ISANAMITIMA BYARWANYIJE AMACAKUBIRI MU RUBYIRUKO

“Abo twigisha benshi aba ari ababyeyi bacu, biratworohera guhindura umuntu muziranye kuruta uwo mutaziranye kuko aba babyeyi iyo  babonye dufite ibyo tuzi biyemeza guhinduka kugira ngo bakomeze kutubera urugero rwiza.”-Urubyiruko

Urubyiruko rwibumbiye mu mahuriro y’ubumwe n’ubwiyunge yigisha amahoro mu Bigo by’amashuri mu Turere twa Muhanga na Komonyi rwitabwaho n’Umuryango wa Gikirisitu wita ku mahoro CARSA rwishimira ko ibiganiro kuri ‘Ndi Umunyarwanda’ no ku kurwanya amacakubiri byatumye rubasha kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’amacakubiri.

Muri uyu muryango, urubyiruko rwibumbiye mu mahuriro y’amahoro bise (Peace Clubs) aho rufashwa gusobanurirwa amateka yaranze u Rwanda akarugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, ibyo biganiro bigatuma rusobanukirwa n’ibibazo rwibaza kuri jenoside ubwayo kuko yabaye rutaravuka.

Kaneza Jovanis   wiga  mu mwaka wa  kane w’amashuri yisumbuye ku Rwunge rw’amashuri rwa Mbati mu Karere ka Kamonyi yishimira ko mu biganiro bahabwa harimo n’ibyabagize bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi n’abo bahemukiye  bamaze kubabarira, baza ku kigo cyabo bakabasobanurira uko Jenoside yakozwe n’ingaruka zayo bakarushaho gusobanukirwa neza ububi bwayo. Avuga kandi ko kuba abacitse ku icumu rya Jenoside bazana n’ababiciye bakaganiriza abana uko batanze imbabazi bituma nabo bizera ko ubumwe n’ubwiyunge Abanyarwanda butanga icyizere cyo kwiyumvamo Ubunyarwanda kurusha kwibona mu bibatanya. “Jenoside yabayeho ikorwa n’abantu bamwe barica abandi baricirwa ariko tubona ko ubu izo mpande zombi zifitanye ubumwe ibyo bikazatuma natwe tubasha gukura dushyize imbere ibitekerezo byubaka”.

Ndagijimana Samuel nawe wiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye ku Rwunge rw’amashuri rwa Mbati avuga ko mu rwego rwo kurushaho kwigisha Abanyarwanda babasangiza ibyo biga mu mahuriro y’amahoro bahisemo kubicisha mu bihangano birimo n’indirimbo. Ibi bituma abumva ubutumwa batabufata nk’ubw’abana bato budafite ishingiro ahubwo bakamenya ko abana bamaze gusobanukirwa ku buryo ntawe ukwiye gukomeza kubabeshya no gutekereza ko batazi ibyabaye muri Jenoside. Ubu dufite indirimbo yitwa ‘Hindura’ idufasha kwigisha uko abantu bahindura imyumvire bakarangwa n’ukuri kandi bagaharanira amahoro. Iyo abantu bahuye bakaririmbana bigaragaza ko bahuje ibitekerezo kandi bashyira hamwe, dutanga ubutumwa buhumuriza kuko n’ubwo Jenoside yabaye twebwe nk’urubyiruko dukwiye gukundana tukababarirana”.

Umuyobozi w’Umuryango CARSA Mbonyingabo Christophe avuga ko iyo basobanurira urubyiruko bibanda ku kubigisha indangagaciro z’Ubunyarwanda, no kugira  umuco w’amahoro, kugira ngo bashobore gukomeza gushimangira bwa buvandimwe n’igihango Abanyarwanda bafitanye.

Umuryango uharanira amahoro “Never Again Rwanda” nawo ufasha abanyeshuri biga muri za Kaminuza gusobanukirwa n’ibyiza byo gukunda igihugu no gushimangira ubumwe n’ubwiyunge. Uyu muryango wavukiye muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda mu mwaka wa 2002 kubera ibibazo by’amacakubiri byahagaragaraga nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi wasangaga bishobora kongera guhembera amacakubiri.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe ibikorwa by’isanamitima muri uwo muryango Madamu  Mukamana Adelite yasobanuye ko  ubundi abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda bafite icyivugo cyo kuba urumuri n’agakiza bya rubanda kandi ibyo bitashoboka igihe nabo bari mu mwijima w’amacakubiri.  “Gushyira hamwe urubyiruko ruturuka mu bice bitandukanye buri gice gifite uko cyakomerekejwe n’amateka yacyo buri wese ukomoka muri icyo gice aba afite icyo avana yo, icyo avanayo nicyo duheraho tumufasha gukira no kwiremamo icyizere kizira ivangura n’amacakubiri. Ibyo bituma urubyiruko ruhura rugasesengura ibibazo biri aho rutuye kuko Abanyarwanda turi mu gihugu kimwe, dusangiye ibibazo bimwe, kandi tuzaruturamo twese hamwe ntawe uhutaje undi, iyo rero urubyiruko rushakira ibisubizo ibibazo by’aho ruri bituma bibaza icyakorwa kandi bakakigeraho bakurikije ibyo babona bikenewe”.

Umutoni Belyse wo mu Karere ka Nyabihu avuga ko umuryango “Never Again Rwanda” watumye abasha gufatanyiriza hamwe na bagenzi be gushinga ihuriro iwabo ribafasha kuganiriramo no gukemura ibibazo bibangamiye ubumwe n’ubwiyunge. “Twebwe ahanini tubangamirwa n’urubyiruko rukomoka inaha rutuye mu mahanga rukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside rukoresheje imbuga nkoranyambaga, ibyo bituma twebwe dushyira  imbaraga mu kugarura urubyiruko mu myumvire myiza aho gukomeza kubatwa n’ibitekerezo usanga urubyiruko rwa mbere yacu rwamize”.

Tuyishime Norbert wo mu Murenge wa Gasiza avuga ko binyuze mu biganiro bitangirwa mu nteko z’abaturage, urubyiruko kandi rubasha kwigisha abaturage kwirinda amakimbirane bigakorwa bifashishije ikinamico zigaragaza ibipimo by’imyumvire ku rubyiruko bitandukanye n’uko abakuze barufataga. “Abenshi aba ari ababyeyi bacu biratworohera guhindura umuntu muziranye kurusha uwo mutaziranye iyo babonye dufite ibyo tuzi biyemeza guhinduka kugira ngo bakomeze kutubera urugero rwiza.”

Ibindi bikorwa urubyiruko rwa “Never Again Rwanda” rwibandaho harimo gufasha abatishoboye no gufasha bagenzi babo bakiri mu mashuri gukomeza kwiyubakamo icyizere cyo kubaho, urubyiruko kandi runitabira amarushanwa mu bihangano by’ubumwe n’ubwiyunge rugamije gusobanurira Abanyarwanda ibyiza by’imibanire myiza.

 

Urubyiruko rwibumbiye mu muryango uharanira amahoro “Never Again Rwanda”
Urubyiruko rwibumbiye mu mahuriro y’ubumwe n’ubwiyunge yigisha amahoro mu Bigo by’amashuri rwitabwaho n’Umuryango wa Gikirisitu wita ku mahoro CARSA