UBUTUMWA BWA KOMISIYO Y’IGIHUGU Y’UBUMWE N’UBWIYUNGE KU KWIBUKA KU NSHURO YA 26 JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI

 

“Ntibakavangire Abanyarwanda”

Mu gihe tugeze ku musozo w’igihe cy’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi, biragaragara ko ari ngombwa gukomeza kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside n’ibifitanye isano na yo by’umwihariko ipfobya n’ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi. Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge irashishikariza buri wese by’umwihariko Abanyarwanda aho bari hose haba mu Rwanda no mu mahanga gukomeza umurego muri uru rugamba.

Mu gihe Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bafatanyaga mu kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi, hagiye humvikana bamwe mu Banyarwanda n’abanyamahanga bagoreka ukuri kuri jenoside yahekuye u Rwanda bagamije kuyobya rubanda, bakwiza ikinyoma ko mu Rwanda habaye jenoside ebyiri. Ibi ni uguhakana nkana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abitsitsa ku mvugo ivuga ko Abahutu nabo bapfuye kuko barwanije Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse bakanavuga n’abandi bapfuye badasobanura:

1)      Ibi rero bikaba biganisha ku gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi;

2)      Bakaba bavuga ko habaye jenoside ebyiri;

3)      Bizana amacakubiri mu Banyarwanda.

Kuba hari Abadage bishwe barwanya iyicwa ry’Abayahudi no kubarengera ntibyahinduye inyito. Abahutu n’abandi bapfuye bazize ko banze gutatira igihango cy’ubunyarwanda ariko ntibahigwaga kubera icyo baricyo.

I.ABANYARWANDA BABISOBANURA NEZA

Abanyarwanda babisobanuye neza binjiza ijambo jenoside” mu Kinyarwanda ubundi rituruka ku ndimi z’amahanga babinyujije mu Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe muri 2015 batoye bemeza ku buryo budasubirwaho ko itsembabwoko ryabaye mu Rwanda  ari Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu irangashingiro ry’iri Tegeko Nshinga kandi Abanyarwanda bagira bati “TWIBUKA Jenoside yakorewe Abatutsi igahitana abana b’u Rwanda barenga miliyoni, twibuka n’amateka mabi yaranze Igihugu cyacu.”

Abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi bihishe inyuma y’ibyo bita “KWIBUKA BOSE” ni ukuyobya rubanda no kunyuranya n’ibyo Abanyarwanda biyemeje.

 

II. ABIBAZA KO INYITO YA “JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI” YAGARURA IBYISWE AMOKO YAKOMEREKEJE ABANYARWANDA MU MATEKA BANYUZEMO

 

Ni byo koko u Rwanda ni iwabo w’Abanyarwanda bavuka mu miryango gakondo y’ibisekuru byinshi basangiye Igihugu n’ubutaka bwacyo batuyeho, bahujwe n’ururimi rwabo rw’Ikinyarwanda, basangiye umuco nyarwanda n’ibiwuranga, barangwa ku bwinshi no kwemera Imana ibi byose bikabaha kuba basangiye isano-muzi y’Ubunyarwanda.

Mu mateka mabi yaranze u Rwanda guhera mu gihe cy’ubukoloni, bizwi neza ko Abanyarwanda bashyizwemo amacakubiri n’abakoloni bahimbye amoko y’Abahutu, Abatutsi n’Abatwa (ubundi byari ibyiciro by’imirimo n’imibereho).

Byacengejwe mu Banyarwanda, bigenderwaho imyaka myinshi biba umurongo wa politiki y’amacakubiri mu miyoborere y’Igihugu. Byakoreshejwe mu kubiba urwango hagati y’Abanyarwanda binakoreshwa mu gukwirakwiza ingengabitekerezo ya jenoside yagejeje u Rwanda ku kaga ka Jenoside yakorewe Abatutsi.

 

Kuba mu mateka yaranze u Rwanda mu gihe mu miyoborere y’Igihugu mu muryango nyarwanda hakoreshwa amoko y’Abahutu, Abatutsi n’Abatwa, muri jenoside hakaba haribasiwe ababarirwaga mu Batutsi, ni amateka asobanurwa uko ari mu kuri kwayo mu byabaye mu gihe cyayo. 

 

Gukoresha inyito y’ibyabaye mu mateka havugwa iby’igihe cyayo ntibisobanya na Ndi Umunyarwanda, ahubwo Ndi Umunyarwanda ikosora amakosa y’amateka mabi. Ntibikwiriye rero kugira uwo bibangamira mu gusobanura ukuri kw’amateka ashaririye Abanyarwanda banyuzemo.

Ibi kandi ntibikwiriye no kwitiranywa no kunyuranya na rimwe mu mahame y’ingenzi ngenderwaho mu kubaka ubumwe n’ubwiyunge ari ryo ryo gushyira imbere ubunyarwanda n’inyungu z’Abanyarwanda mbere yo kwibonamo ibyiswe amoko, amasano, idini, akarere n,ibindi

 

III.             UMURYANGO MPUZAMAHANGA WARABISOBANUYE 

Nubwo mu masezerano mpuzamahanga Umuryango w’Abibumbye washyizeho mu 1948 agamije gukumira no guhana icyaha cya jenoside, uyu muryango wari wariyemeje ko “jenoside itazongera kuba ukundi” (The Convention on the Prevention and Punishment of the Crime of Genocide), mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga mu Rwanda, Abanyarwanda batereranywe n’umuryango mpuzamahanga: Abanyarwanda baratatse babura gitabara na bamwe mu banyamahanga bakurikiranaga ibibera mu Rwanda abatabaje ko  ibyaberaga mu Rwanda ari “genocide” ntibyahawe agaciro mu gihe byakorwaga.

Muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Abanyarwanda babarirwaga mu Batutsi baratotejwe, barahigwa, barahunga, baricwa, abihishe baravumburwa, imitungo yabo irasahurwa iyindi irangizwa.

Habaye ah’ubutwari Inkotanyi zihora zishimirwa, ko zarwanye inkundura mu rugamba rwo kubohora u Rwanda zigahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, zarwanyije ukwihorera zigahesha ihumure Abanyarwanda bagashobora kubana mu mahoro, gutangira urugendo rw’ubwiyunge no kubaka ubumwe bwabo.

Abandi bashimirwa ubutwari kandi bibukwa cyane ni Abarinzi b’Igihango bakomeye ku bumwe bw’Abanyarwanda barimo n’ababarirwaga mu bwoko bw’Abahutu mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi barwanije umugambi mubisha wo kurimbura abavandimwe babo bazizwa ko ari Abatutsi bamwe bakanemera kuhatakariza ubuzima kugira ngo barengere abicwaga.

Intambwe yatewe nyuma n’Umuryango w’Abibumbye wemeza ko ubwicanyi bwibasiye Abatutsi mu Rwanda ari jenoside bigashimangirwa n’umwanzuro wa 955 wo ku itariki ya 08/11/1994   w’Inama y’Umutekano y’Umuryango w’Abibumbye ushyiraho Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR/TPIR) ni ingenzi mu gufasha isi yose gusobanukirwa na jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Mu rubanza rwaciwe n’uru rukiko ubwarwo (ICTR/TPIR) tariki ya 16/06/2006, rwemeje ko jenoside yabaye mu Rwanda muri 1994 ari Jenoside yakorewe Abatutsi kandi bikwiriye kumvikanwa bityo kuri buri wese (“fact of common knowledge”). Ibi na byo bifasha ushaka gusobanukirwa ukuri ku buryo budashidikanywaho.

Icyemezo cy’Umuryango w’Abibumbye cyo muri 2018 cyashimangiwe n’umwanzuro 74/273   w’Inteko Rusange yawo yo muri Mata 2020 wemeza ko itariki ya 07 Mata (Ukwezi kwa Kane) buri mwaka uba umunsi wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi (UN General Assembly Resolution 74/273, entitled “International Day of Reflection on the 1994 Genocide against the Tutsi in Rwanda”) warushijeho gufasha isi yose kwirinda urujijo.

Muri uyu mwanzuro kandi Umuryango w’Abibumbye uhamagarira isi yose kurwanya ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi (“Condemns without reservation any denial of the genocide against the Tutsi ethnic group in Rwanda as a historical event in full or in part, as established by the Appeals Chamber of the International Criminal Tribunal for Rwanda in 2006”).

 

IV.             ICYO KOMISIYO Y’IGIHUGU Y’UBUMWE N’UBWIYUNGE IBWIRA ABANTU

1)Nubwo ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi byahuriranye n’igihe kidasanzwe, abantu badashobora kwegerana kubera kwirinda ikwirakwira rya Covid-19; Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bitabiriye ibiganiro binyuze mu itangazamakuru n’ikoranabuhanga mu itumanaho bibafasha kwibuka haharanirwa ko jenoside itazongera kuba ukundi.

2) Inzego za Leta by’umwihariko Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) na Ambasade z’u Rwanda mu mahanga, imiryango itari iya Leta by’umwihariko iyibumbiye muri IBUKA n’abantu ku giti cyabo bakoze akazi k’ingirakamaro katumye abantu benshi bashobora kwibuka.

3) Abanyarwanda bitabiriye ibikorwa biteza imbere ubumwe n’ubwiyunge mu gihe cyo kwibuka cyane cyane ibigamije guhumuriza no gushyigikira  abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ni abo gushimirwa.

4) Abanyarwanda bakomeje kugaragaza ko batihanganira bake bakishora mu bikorwa bigayitse by’ingengabitekerezo ya jenoside n’ibifitanye isano na yo nko guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibikorwa by’urugomo birimo guhohotera abarokotse jenoside. Inzego z’ubutabera zizeweho ubushobozi bwo gukanira urubakwiye abazahamwa n’ibi byaha.

5) Umuntu uwa ari we wese, yaba umuyobozi cyangwa abagize urwego bagihindagura amagambo ku nyito ya Jenoside yakorewe Abatutsi baravangira Abanyarwanda.

Ukora ibi, aba atiza umurindi abagambiriye guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, bigomba kurwanywa.

Iyi migirire igayitse iboneka:

- Mu bantu batereranye n’abahemukiye Abanyarwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi;

-Abari mu migambi mibisha yo guhungabanya umudendezo w’Abanyarwanda mu rugendo rwo komorana ibikomere bituruka mu mateka asharira u Rwanda rwanyuzemo no kwiteza imbere mu mahoro.

6) Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge irashishikariza Abanyarwanda kutarangazwa no kudacibwa intege n’abagambiriye kubatoneka no kubasubiza inyuma.

7) Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge iributsa abantu bose kwirinda no kudahishira icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside n’ibifitanye isano na yo bifatwa nk’ibyaha bikomeye bihanishwa ibihano biremereye mu Itegeko nº 59/2018 ryo ku wa 22/8/2018 ryerekeranye n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo.

8) Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge iributsa Abanyarwanda kudatezuka ku mahitamo yabo yo kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge, barwanya ivangura iryo ari iryo ryose n’ingengabitekerezo ya jenoside n’ibifitanye isano na yo.

9) Ibikorwa byo komorana ibikomere no kubaka ubwizerane mu Banyarwanda bishingiye ku kwicuza, gusaba imbabazi no kuzitanga bivuye ku mutima, kuvuga ukuri no kubaka icyizere cy’ejo hazaza ni ingenzi mu rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge bikwiriye gukomeza kwitabirwa no gushyigikirwa. 

10) Ubudatsimburwa bw’Abanyarwanda no kudatezuka mu rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge biyemeje ni byo bizabafasha gutsinda uwo ari we wese washaka kubatesha inzira bahisemo y’amahoro n’iterambere.

Bikorewe i Kigali, tariki ya 02/07/2020

 

Bishop RUCYAHANA John

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge