UMUVUMBA NTASA NA NYIR’URUGO NTIBANAHABWA AGACIRO KANGANA-PEREZIDA WA KOMISIYO

“Ushobora kuba Umunyarwanda ufite akazi keza muri Amerika, mu Buholandi no mu bihugu byo mu Burayi ariko burya uri umuvumba muri ibyo bihugu, kandi umuvumba ntasa nk’umwana wo muri urwo rugo yagiye kuvumbamo, umumvumba nta burenganzira nk’ubwa nyir’urugo agira”.

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge Musenyeri John Rucyahana asaba Abanyarwanda baba mu mahanga gukomeza kuzirikana Ubunyarwanda aho kwiyumva nk’abanyamahanga, bagakomera k’ubumwe bwabo bagakunda u Rwanda kuko ari wo murage Imana yabahaye bazasigira n’ababakomokaho.

Perezida wa Komisiyo avuga ko ingengabitekerezo ya Jenoside ikomeje kugaragara muri bamwe mu Banyarwanda baba mu mahanga n’abandi batifuriza ineza u Rwanda, bityo agasaba abo Abanyarwanda kutizera ibihugu babamo bishyigikira  umugambi wo kubiba amacakubiri mu Banyarwanda. “Amahanga icyo yakomeje kutwicisha ni ukugira bamwe abatoni bakica abandi, bigahinduka ngo n’abari abatoni bicwe maze bige bihora gutyo, ariko ubu Leta y’Ubumwe yabikuyeho byose turi Abanyarwanda. Biriya bihugu bigoreka amateka bigamije kudutanya kandi bigashyigikira umwanzi w’ubumwe bwacu, ariko iyo ntambara tuzakomeza kuyirwana.Urugero natanga mu bihugu bya Amerika no mu Burayi aho bikomeje guhembera amacakubiri bigaragaza ko nta Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ahubwo ko yakwitwa jenoside y’Abanyarwanda ibi ni ugupfobya no kubiba ingengabitekerezo dukomeze tubyamagane”.

Inararibonye muri Politiki y’u Rwanda akaba n’umwe mu bagize Urubuga Ngishwanama rw’Inararibonye z’u Rwanda Sheikh AbdulKarim Harerimana avuga ko nyuma y’urugamba rwo kubohora Igihugu u Rwanda rwongeye kwiyubaka ruhereye ku busa rukaba rugeze ku rwego rushimishije. Avuga ko hari byinshi byakozwe byatumye Abanyarwanda bongera kugira ubuzima bwiza ndetse bikagaragazwa n’iterambere Igihugu kigezeho haba mu burezi, ubukungu, ubuzima n’umutekano.

Avuga ko n’ubwo hari abagihembera amacakubiri badashakira ineza u Rwanda badateye ubwoba kuko iyo babikorera iyo mu mahanga bagenda batsindwa kandi intambara yabo izakomeza gutsindwa.“Abanyarwanda bari mu Gihugu basaga miliyoni cumi n’ebyiri bemera ubumwe bwabo kandi biyumvamo Ubunyarwanda kurusha ibibatanya ku gipimo gishimishije, ibyo bikaba bihagije ngo abantu bigirire icyizere. Abagifite ayo macakubiri baba mu mahanga intambara zabo bazirwanira kuri telefone na za mudasobwa ibyo ntibikwiye kudutera ubwoba ahubwo dukwiye gukomeza kwiyubakira u Rwanda twifuza tunarushaho kubarwanya”.

Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge yishimira ko mu Rwanda hari byinshi byagezweho kubera gushyira hamwe no kubaka ubumwe nyuma y’urugamba rwo kubohora Igihugu.

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge Musenyeri John Rucyahana