RUSIZI/NYAMASHEKE: KWITWA ABANYARWANDA BYATUMYE BAKORA BITEZA IMBERE

“Banyarwanda, Banyarwandakazi namwe banyacyangugu”, n’imvugo ishimangira irondakarere ryaranze ubutegetsi bwariho mbere ya 1994. Iri rondakarere rikaba ryaratumye  abaturage bo mu Turere twa Rusizi na Nyamasheke bafatwa nk’aho atari Abanyarwanda buzuye, bigatuma bimwa bumwe mu burenganzira burimo no kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu.

Nyuma y’imyaka 26, u Rwanda rwibohoye ingoyi y’irondakarere n’irondabwoko, abaturage bo mu Turere twa Rusizi na Nyamasheke baratangaza ko guhabwa uburenganzira nk’abandi Banyarwanda byatumye bafungurirwa amarembo nabo barakora biteza imbere.

Ndayisenga Aron uhagarariye abikorera mu Karere ka Nyamasheke yasobanuye ko  kuba batakitwa abo hakurya y’ishyamba byatumye bibona bamwe mu bandi maze bakora ibikorwa by’iterambere nta kurebanaho. Yishimira ko Leta yakoze ibishoboka byose  ngo iteze imbere Akarere atuyemo ikagezamo imihanda myiza, amashuri n’amavuriro ndetse n’imiyoboro y’amashanyarazi nka bimwe mu bintu bikenerwa cyane n’abaturage kandi bibafasha kwiteza imbere.  “Ubu twese dukorera mu mashyirahamwe y’ubuhinzi cyangwa ubucuruzi bigatuma dukora neza kurusha mbere.Ubu dufite  n’ibikorwa by’ubukerarugendo bituma  Akarere ka  Nyamasheke gasurwa natwe  tukabona ku madovise ya ba mukerarugendo”

Mu Karere ka Rusizi naho kuba  ba nyamwigendaho ntibigihabwa  umwanya mu batuye Rusizi, barakora bashyize hamwe bafite intego zo kwiteza imbere.

Umuyobozi w’urugaga rw’abikorera mu Karere ka Rusizi Rugamba Théophile yashyimangiye ko abikorera bishyize hamwe bakubaka isoko rya Rusizi kandi Leta ikaba yarabigizemo uruhare, hakaba hari n’ibindi bikorwa remezo byagezweho ku bufatanye bwa benshi kuko abanyarusizi basigaye bibona nk’abandi Banyarwanda. “Hano tumaze kubaka amasoko atatu ya kijyambere, kubera gukorera hamwe nta kwirebera mu ndorerwamo y’amoko cyangwa ivangura. Ibyo byose byatugezeho ni imbuto z’ubumwe n’ubwiyunge kuko ubu twunze ubumwe tuzi akamaro ko gukorera hamwe, Ikindi twishimira,  ubu umuntu arajya Kigali akarara agarutse kubera ibikorwa remezo by’imihanda, muri rusange ni byinshi byiza twishimira ko tumaze kugeraho”.

Umuyobozi w’Urubuga Ngishwanama rw’Inararibonye z’u Rwanda Hon. Tito Rutaremara   avuga ko nyuma ya Jenoside u Rwanda rwatangiye kwiyubaka ubukungu bukazamukaho 8%, icyizere cy’Ubuzima kikagera hejuru y’imyaka 60 Abanyarwanda bagahabwa amahirwe angana.

Avuga ko u Rwanda rwateye imbere mu bice bitandukanye birimo no kongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi n’Ubworozi hakubakwa amakaragiro n’amakusanyirizo atuma aborozi batera imbere kubera kongera umukamo.

Ikawa, icyayi, byongerewe agaciro mbere yo koherezwa ku isoko mpuzamahanga, imboga n’imbuto nabyo byongewe ku bihingwa byoherezwa mu mahanga bituma abaturage batunzwe n’ubuhinzi bazamuka mu bukungu. Ibyo byose bikaba byaratewe  no kuba u Rwanda ruyobowe neza kandi ubuyobozi bukegerezwa abaturage bakagira ijambo mu bibakorerwa .

Urubyiruko rurategurwa kugira ngo ruzavemo abayobozi b’ejo hazaza

Hon. Tito Rutaremara avuga ko gutoza urubyiruko gukora hakiri kare no guteza imbere uburezi ari bimwe mu byitabwaho kugira ngo ejo heza h’Igihugu hazabone abayobozi n’abakozi bafite  ubushobozi kandi batojwe indangagaciro hakiri kare.

Kwizera Christelle wavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ubu afite imyaka 26 akaba yaratangije umushinga yise ‘Inuma’ wo kugeza amazi meza ku baturage, hifashishijwe ikoranabuhanga ryo kuyakurura mu butaka akayungururwa, ubu kaba amaze kugera ku miryango isaga ibihumbi 60 hirya no hino mu Gihugu, yishimira ko yateye iyi ntamwe abikesha Ubuyobozi bwiza. “Byose mbikesha Ubuyobozi bwiza bwumva Abanyarwanda bose bushyigikiye ko ibitekerezo by’ababyiruka byazamuka, nishimira kuba abayobozi b’Igihugu baranyakiriye bakumva igitekerezo cyanjye, ubuyobozi bwumva umuturage n’abakiri bato ni bwo butuma turushaho kwiteza imbere”.

Kwizera Christelle agira inama urubyiruko rukitinya, gutinyuka rugashyira imbaraga hamwe rugakora kuko iterambere ry’u Rwanda ari iryabo.

Umuyobozi w’Urubuga Ngishwanama rw’Inararibonye z’u Rwanda Hon. Tito Rutaremara