AMAJYEPFO: “GIRINKA MUNYARWANDA” YAHINDUYE UBUZIMA IBA IPFUNDO RY’UBUMWE

“Nari nsanzwe ndagirira abantu bakampemba, ariko aho mperewe inka, nabashije gufumbira imirima yanjye ndeza nk’imifuka itatu y’ibishyimbo aho nasaruraga ibiro bitarenze na 40”.

Mu ntara y’Amajyepfo, abahawe inka muri gahunda ya ‘Girinka Munyarwanda’ bishimira  ko inka bahawe zatumye biteza imbere kandi barushaho kunga ubumwe.

Umuryango wa Mukanzasaba Belancile utuye mu Karere ka Ruhango uvuga ko inka wahawe yabahinduriye ubuzima bakaba bageze ku rwego rwo koroza abaturanyi. “Twahawe inka mu mwaka wa 2006, icyo gihe twari mu cyiciro cy’abakennye cyane, duhinga ntitweze kuko nta fumbire. Ubu maze koroza abaturanyi babiri umwe mu bo noroje inka ye yarabyaye ubu nawe aranywa amata. Nabashije kwigurira umurasire kandi urahenze, ku bihumbi bisaga 800frw, ubu ndacana amashanyarazi byose nkesha girinka”

Mukanzasaba Belancile, yishimira kandi ko yaguze umurima ufita agaciro ka wa miliyoni imwe ubu akaba yarawuteye urutoki na rwo rumwinjiriza amafaranga ku buryo asanga yaratandukanye burundu n’ubukene.“Urebye urutoki nakuye muri uwo murima nibwo wabona ko ‘Girinka’ yankuye kure pe, ndashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuba yaraduhaye inka nta kurobanura. Iyi mibereho myiza izatuma n’abana bacu bakura neza bakundana kandi bifitiye icyizere cyo kubaho neza”.

Nyanza uwari umukene mu cyiciro cya mbere ubu ni umuhinzi mworozi ntangarugero

Kanamugire Damien wo mu Karere ka Nyanza avuga ko mbere atarabona inka ya ‘Girinka’ yari umuhinzi utabona umusaruro kubera kudafumbira. Nyuma yo guhabwa inka, ubu ni umuhinzi mworozi ntangarugero mu Karere ka Nyanza.

Kanamugire ashima gahunda ya ‘Girinka Munyarwanda’ yaje itarobanura ku butoni abagomba kuzihabwa. “Inka baziduhaye nta vangura, nanjye nkamira buri wese ukeneye amata nta kuvuga ngo uyu ni runaka, iyo Ubuyobozi buje kunsura ntibuvuga ngo ni kwa runaka niyo mpamvu tuhaje, baza kubera ibikorwa nkora kandi bigamije kunteza imbere no guteza imbere abo mbigezaho”.

Abahawe inka i Muhanga bahamya ko yababereye inzira yo kunga ubumwe

Hakizimana Philemon avuga ko guhitamo abahabwa inka abaturage babigizemo uruhare byongereye icyizere bigirira.  “Nari nsanzwe ndagirira abantu bakampemba amacupa atanu y’inzoga, ariko aho mperewe inka, nabashije gufumbira imirima yanjye ndeza nk’imifuka itatu y’ibishyimbo aho nasaruraga ibiro bitarenze na 40”.Ubu abantu basigaye banyubaha nk’Umunyarwanda ufite agaciro, ubu  turasabana kuko iyi nka ni iya buri Munyarwanda wese nta kurobanura, amata turasangira”.

Kankundiye Drocelle avuga ko ‘Girinka Munyarwanda’ yatumye nawe atandukana no kuragirira abandi baturage kandi ntagihembo ategereje, ubu inka yahawe ikaba imaze kumugeza kuri byinshi birimo n’imibanire myiza na bagenzi be. “Nk’ubu twagize gahunda yo guha amata abana bafite ikibazo cy’imirire mibi bose bakize bwaki, Girinka yatubereye umuhuza”.

Ubuyobozi bugaragaza ko Girinka yatumye abaturage barushaho kunga ubumwe

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens avuga ko inka zatanzwe muri ‘Girinka Munyarwanda’ zazahuyeye ubukungu. Avuga ko mu Karere ka Ruhango kuva mu mwaka wa 2006 hatanzwe inka izigera hafi ku bihumbi 14 zikaba zaragiye ziyongera kubera gahunda yo kwitura no gukorana n’abafatanyabikorwa batandukanye mu guha inka abaturage. “Umuturage wahawe inka yitura mugenzi we kandi yitura hagamijwe gukemura ikibazo mugenzi we afite icyo gihe ya nka ibabera ikiraro cy’ubumwe”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushishiro mu Karere ka Muhanga Musabwa Aimable nawe ahamya ko ‘Girinka’ yatumye abaturage biteza imbere kandi bagera ku gipimo cyiza cy’ubumwe n’ubwiyunge bitanga icyizere cyo gukomeza kurwanya amacakubiri n’ivangura. “Inka itangwa abaturage ubwabo bicaye bagashaka uyikeneye nta kureba ngo ni uko ari runaka cyangwa asa atya, ateye atya, oya ahubwo bareba uyikeneye n’ikibazo igiye kumukemurira.

Gahunda ya Girinka Munyarwanda yatangijwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika mu mwaka wa 2006, igamije gutanga icyororo no kuzamura imibereho y’imiryango ikennye, bakagira imibereho myiza, bakagira ubuzima bwiza babikesha kunywa amata kandi bakagera ku bukungu babikesha kwiyongera k’umusaruro.

 

Mukanzasaba Belancile mu murima w'urutoki yiguriye abikesha Girinka
Mukanzasaba Belancile yishimira inka yahawe