UMUNSI MPUZAMAHANGA W’AMAHORO 2020: “Dufatanije Twubake Amahoro”

Umunsi Mpuzamahanga w’Amahoro washyizweho n’icyemezo cy’Umuryango w’Abibumbye, wizihizwa buri mwaka ku itariki 21 Nzeri. Mu Rwanda, uyu munsi watangiye kwizihizwa guhera mu mwaka wa 2011.

Muri uyu mwaka, Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, n’abafatanyabikorwa mu kubaka amahoro izifatanya n’isi yose mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Amahoro uzaba tariki ya 21 Nzeri 2020 ku nsanganyamatsiko igira iti “Shaping peace together/ Dufatanije Twubake Amahoro.

Mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Amahoro u Rwanda rwibanda ku rubyiruko nk’imbaraga z’ Igihugu.  Iyo izi mbaraga zikoreshejwe neza zigahabwa umurongo muzima, zubaka amahoro arambye n’iterambere ry’Igihugu zikanabirinda. Nanone kandi iyo zikoreshejwe nabi zisenya amahoro kuri benshi bikagira ingaruka z’igihe kirekire.  

Dufatanije turinde abana n’urubyiruko b’u Rwanda ibyonnyi by’amahoro bibugarije birimo, inda z’imburagihe, ibiyobyabwenge n’ibisindisha, tubatoze no kubyirinda.

Kugira imiryango ifite amahoro kandi igaba amahoro n’ibyo bitanga icyizere cyo guhorana Igihugu gifite amahoro arambye. Ni ngombwa ko ababyeyi bahugukira guharanira amahoro mu ngo.

Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge irifuzira Abanyarwanda n’abaturarwanda bose amahoro ishimira abayaharanira bose.