UBUMWE BW’UMURYANGO NI UBUMWE BW’IGIHUGU

“Umuryango n’inkomoko y’umuntu kuko niwo umurema, mu muryango  niho  umwana atorezwa indangagaciro  y’Ubunyarwanda, niho atorezwa urukundo, ninaho aganirizwa no ku mateka. Ubumwe bw’Igihugu buturuka ku bumwe bw’umuryango”.  Komiseri  Mediatrice Umubyeyi.

Nk’uko bimenyerewe  umuryango  ugizwe n’umugabo, umugore  n’abana ukaba itangiriro ry’ubuzima.  Kugira ngo umuryango ube koko igicumbi cy’ubumwe n’ubwiyunge, hari indangagaciro z’ingenzi zigomba kubakwa ziwuranga.

Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda rishimangira ko umuryango ariwo shingiro y’imbaga Nyarwanda. Amakimbirane mu muryango yangiza iterambere ryawo ndetse n’Igihugu muri rusange, ari nayo Komiseri  Mediatrice Umubyeyi akaba n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wungirije w’umuryango  PROFEMME-TWESEHAMWE, yasobanuye ko kuba umuryango ari ishingiro ry’imbaga Nyarwanda, niho  ubumwe bwawo bukwiye kuba bushingiye. “Mu bintu bibabaza mu mateka y’Igihugu cyacu bikomeye binateye inkeke, ni iyo umuntu yamaze gutakaza umuryango, agatakaza indangagaciro zituma umuryango ubasha kubaho, rwa rukundo, bwa bumwe, kwa gukorera hamwe, ibi iyo byangiritse mu muryango ntabwo dushobora gutegereza ko mu by’Igihugu bishobora gukunda.  Mu Rwanda iyo tuvuga ko ubumwe n’ubwiyunge twabugezeho ku kigero gishimishije, ni uko abantu bongeye guhura nk’umuryango bakagira ibyo biyemeza kongera gukorera hamwe, kugira ngo bubake amateka yabo”.

Komiseri yasobanuye kandi ko impamvu  hakwiye kubaho uburyo bwo komorana ibikomere hagati y’abagiranye ibibazo mu muryango, ari ukugira ngo bongere kunga ubumwe bityo biteze imbere. Umuryango PROFEMME -TWESEHAMWE ukaba ugira uruhare mu gufasha  imiryango ibanye nabi, umugabo n’umugore bakagarura ubumwe bakareka ibibatanya, bakagana inzira yo kwirinda amacakubiri bakiteza imbere.

Bwana NTARINDWA Joseph atuye mu Murenge wa Nyarusange mu Karere ka Muhanga,  ni umwe mubahawe  inyigisho. “Mbere y’ibiganiro bidukangurira gushyira hamwe twahawe na PROFEMME-TWESEHAMWE, nari mbayeho ndi umugabo udaha agaciro umufasha wanjye, mu mibereho yacu ntabwo twajyaga tuganira ku bikorwa biteza imbere umuryango. Ariko ubu twunze ubumwe kandi twateye imbere. Mu by’ukuri  ubumwe n’ubwiyunge ni igicumbi cy’umuryango ubayeho neza, PROFFEMME yatubereye umwarimu mwiza, yabaye igisubizo kuri twe, ku buryo natwe ubu tugenda twigisha abandi tubaha ubukangurambaga tugendeye ku buhamya bwacu”.

Ubuhamya bw’abunze ubumwe mu miryango yabo, bushimangira ko umuryango ari igicumbi cy’ubumwe  n’ubwiyunge, ukaba ishingiro ry’ubumwe bw’Igihugu.

Komiseri Mediatrice Umubyeyi