GUTORANYA ABARINZI B’IGIHANGO BISHISHIKARIZA ABANYARWANDA GUKORA IBYIZA

“Umurinzi b’Igihango ni Umunyarwanda cyangwa umunyamahanga, waranzwe kandi ukomeje kurangwa n’ibikorwa byiza bisigasira ubumwe bw’Abanyarwanda no kudatatira igihango cy’Ubunyarwanda”. Fidèle NDAYISABA, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NURC.

Igikorwa ngarukamwaka cyo gutoranya Abarinzi b’Igihango kigamije ku isonga guha agaciro  no kumenyekanisha  ibikorwa byiza  by’Abarinzi b’Igihango, no gushishikariza  Abanyarwanda by’umwihariko urubyiruko  guharanira gukora ibyiza  barebeye ku rugero rw’Abarinzi b’Igihango.

Abarinzi b’igihango batoranywa ku rwego rw’Akagari, urwego rw’Umurenge, urwego rw’akarere n’urwego rw’Igihugu, hashingiwe ku bikorwa bigaragaza Umurinzi w’Igihango kuri buri rwego. Abarinzi b’Igihango batorwa na Komite ya ‘Ndi Umunyarwanda’ ishinzwe icyo gikorwa kuri buri rwego.

Mu gihe cyo gutoranya Abarinzi b’Igihango kandi hasuzumwa niba abatoranyijwe mu gihe cyashize bakomeje kurangwa n’indangagaciro rusange ndetse n’izihariye ziranga Abarinzi b’Igihango muri rusange.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunjye Fidèle NDAYISABA yasobanuye ko  gusuzuma niba Abarinzi b’Igihango  batoranyijwe  bakomeje kurangwa no gukora ibikorwa byo gusigasira igihango haba hagamijwe gukomeza kugaragaza ibyo bikorwa ngo bibe intangarugero, bimenyekane kandi  bitere abandi akanyabugabo, kugira ngo nabo bibashishikarize kurinda igihango cy’Ubunyarwanda”.

Umurinzi w’Igihango ni muntu ki?                                                   

Kuva mu mwaka wa 2015 Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge ifatanyije  n’Umuryango wa Unity Club Intwararumuri batangije gahunda yo kumenya no kumenyekanisha Abanyarwanda bakoze kandi bagikora ibikorwa by’indashyikirwa mu bumwe bw’Abanyarwanda, hagamijwe gukomeza kwimakaza Ubunyarwanda no gufasha Abanyarwanda kumva isano bafitanye n’Igihugu no gushyira imbere inyungu z’igihugu mu buzima bwabo bwa buri munsi, abo bantu b’indashyikirwa bakaba ari bo Barinzi b’Igihango.

Umurinzi w’Igihango  ni Umunyarwanda cyangwa umunyamahanga, waranzwe kandi ukomeje kurangwa n’ibikorwa byiza bisigasira ubumwe bw’Abanyarwanda no kudatatira igihango cy’Ubunyarwanda.         

Abarinzi b’Igihango ku rwego rw’Akagari batoranywa na Komite ya ‘Ndi Umunyarwanda’ kuri urwo rwego hagendewe ku kuba utoranywa atuye cyangwa yarahoze atuye muri ako  Kagari kandi atangirwa ubuhamya bwiza n’abaturanyi be.

Kubera ko Abarinzi b’Igihango batoranywa mu baturage, hashingirwa ku budashyikirwa  bw’ibikorwa byabo, hanarebwa niba utoranywa afite indangagaciro rusange za ‘Ndi Umunyarwanda’ ari zo kugira Ubumwe, gukunda u Rwanda n’Abanyarwanya aharanira kururinda ikibi, gukunda umurimo aharanira gukora neza no kuwunoza n’indangagaciro yo kugira ubupfura.

Umurinzi w’Igihango kandi arangwa no kuba inyangamugayo, kurangwa n’ukuri, ubworoherane, kwicisha bugufi, kwanga no kurwanya karengane, kwiha agaciro, akarangwa kandi no kurwanya amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse na Jenoside ubwayo.

Hari ibikorwa biranga umurinzi w’igihango hakurikijwe urwego atoranywamo

Ku rwego rw’akagari, umurinzi w’igihango agomba kuba afite ubuhamya bwiza mu muryango bikagaragazwa n’ibikorwa yakoze bifasha abandi bitavangura kandi bifite inyungu rusange, kuba afasha cyangwa yarafashije abaturanyi n’Abanyarwanda muri rusange kwiyubaka, kwiyunga no gukira ibikomere.

Umurinzi w’Igihango ku rwego rw’Umurenge arangwa n’ibikorwa nk’iby’uwo ku rwego rwo ku Kagari ariko hakiyongeraho kuba ibyo bikorwa bye biramba kandi biteza imbere imibereho myiza y’abantu bari aho bikorerwa, bikaba kandi ari umwimerere watekerejwe na nyirawo.

Umurinzi w’Igihango ku rwego rw’Akarere nawe aba yarakoze ibikorwa nk’iby’uwo ku Murenge ariko ibikorwa bye bikaba bifasha kuva mu bibazo by’amateka banyuzemo birimo ubupfubyi bufitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi, abapfakazi, gufasha abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma, n’ibindi bikorwa bifasha Abanyarwanda gusohoka mu bibazo by’ingutu byatewe n’amateka Abanyarwanda banyuzemo.

Umurinzi w’igihango ku rwego rw’Igihugu we aba afite bya bikorwa nk’iby’uwo ku  Karere hakiyongeraho kuba ibikorwa bye biba urugero, bibyara imbuto ku buryo bishobora kwiganwa n’abandi benshi.

Umurinzi  w’Igihango ahabwa ishimwe iyo akoze neza akaba yanavanwa ku rutonde akoze nabi

Mu gikorwa ngarukamwaka cyo gutoranya Abarinzi b’igihango harebwa niba Umurinzi w’Igihango yarakomeje kwitwara neza adatatira igihango, akaba yahabwa ishimwe hagamijwe kwimakaza urugero rwiza rw’ibikorwa bye kugira ngo bifashe abandi kandi bibatere akanyabugabo ko kurinda igihango cy’Ubumwe b’Abanyarwanda.

Kuzamuka mu ntera biterwa kandi n’ibikorwa akomeje gukora n’amakuru agenda amutangwaho agasesengurwa ibikorwa bye bikamenyakana akaba yanabiherwa ishimwe.

Iyo Umurinzi w’Igihango agize ubusembwa agatatira igihango ashinzwe kurinda, igihe cy’isuzuma ashobora kuvanwa ku rutonde rw’Abarinzi b’Igihango n’urwego rwamwemeje kandi bigatangarizwa Abanyarwanda.

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika na Madamu bashimiye Abarinzi b'Igihango batoranyijwe ku Rwego rw'Igihugu mu mwaka wa 2019