KOMISIYO Y’IGIHUGU Y’UBUMWE N’UBWIYUNGE YAGEJEJE KU NTEKO RUSANGE YA SENA RAPORO Y’IBIKORWA BYAYO BY’UMWAKA WA 2019-2020

Nk’uko biteganywa n’Itegeko rigena imiterere n’imikorere bya Komisiyo, buri mwaka ishyikiriza Sena raporo y’ibikorwa ndetse na gahunda y’ibikorwa by’Umwaka uzakurikiraho. Ku itariki ya 4/11/2020 Komisiyo yagejeje kuri Sena raporo y’ibikorwa by’umwaka wa 2019-2020 ikubiyemo ibyagezweho, imbogamizi mu rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge n’ingamba zafashwe.

Ibikorwa by’ingenzi byakozwe na Komisiyo mu mwaka wa 2019-2020

Perezida wa Komisiyo Musenyeri John Rucyahana, yasobanuriye Inteko rusange ya Sena ko ibyagezweho mu mwaka wa 2019-2020 bishingiye kuri gahunda yari yubakiye ku bikorwa byo guteza imbere ubunyarwanda n’ubumwe bw’Abanyarwanda, guhuza ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge no guteza imbere ubufatanye,  gukurikirana iyubahirizwa ry’amahame na politiki by’ubumwe n’ubwiyunge no gukora ubushakashatsi.

Gushyiraho ingamba no gukangurira Abanyarwanda ubumwe n’ubwiyunge

Gutoranya, kumurika no gushimira Abarinzi b’Igihango mu kubaka ubunyarwanda n’ubumwe bw’Abanyarwanda byarakomeje.  Mu mwaka wa 2019-2020, hemejwe Abarinzi b’Igihango 3 bo ku rwego rw’Igihugu  batoranyijwe mu mwaka wa 2018-2019.

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yageneye Abarinzi b’Igihango bo ku rwego rw’Igihugu ishimwe ry’amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni 10 buri wese, yiyongera ku cyemezo cy’ishimwe n’umudari bari basanzwe bahabwa. Hatoranyijwe kandi Abarinzi b’Igihango b’umwaka wa 2019-2020, aho ku rwego rw’Akarere ari 2, ku rwego rw’Umurenge ari 2 na 9 bo ku rwego rw’Akagari.

Kuva igikorwa cyo gutoranya Abarinzi b’Igihango gitangizwa mu mwaka wa 2015, ibikorwa byabo byaramenyekanye kandi byifashishwa mu bukangurambaga ku bumwe n’ubwiyunge no mu biganiro byo kubaka umuco w’amahoro cyane cyane mu rubyiruko. Ibi bikorwa byahawe agaciro mu muryango nyarwanda, bikaba bigaragazwa ni  ingororano zitangwa n’Abanyarwanda ubwabo baziha Abarinzi b’Igihango.

Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge yatangije ikiganiro“Urubuga rw’Abarinzi b’Igihango” mu itangazamakuru mu gusangiza Abanyarwanda bakuze n’ababyiruka ibikorwa bidasanzwe  by’ubutwari bw’Abarinzi b’Igihango.

Hagamijwe kubaka ubunyarwanda n’ubumwe bw’Abanyarwanda nanone, ibiganiro bya Ndi Umunyarwanda byarakomeje.

Ibiganiro bigamije isanamitima no kubaka  ikizere  mu Banyarwanda bishingiye ku kwicuza, gusaba imbabazi no kuzitanga, kuvuga ukuri no kubaka ikizere cy’ejo hazaza, byarakozwe hamwe n’abafatanyabikorwa.

Kubaka imitekerereze isesengura by’umwihariko mu babyiruka byarakomeje mu buryo bw’ibiganirompaka byubaka ku muco w’amahoro no guteza imbere ubunyarwanda mu mashuri aho bigaragara ko ibi   biganirompaka byunganira mu gukomeza kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri, hashimangirwa ubunyarwanda nk’isano muzi   Abanyarwanda bahuriyeho

Mu rwego rwo kubaka imitekerereze isesengura by’umwihariko mu babyiruka , urubyiruko 600 rwagiranye ibiganiro n’abayobozi barimo Abagize  Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, abayobozi mu nzego za Leta, abayobozi b’imiryango mpuzamahanga, imiryango  itari iya Leta n’Abarinzi b’Igihango. Ibi byakozwe mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Amahoro mu   mwaka wa 2019.

Ubukangurambaga rusange mu Banyarwanda bwarakozwe binyuze mu kwezi ko kuzirikana ubumwe n’ubwiyunge, aho mu mwaka wa 2019 kwari gufite insanganyamatsiko ya: “Urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge mu myaka 25 nyuma yo kwibohora”.

Mu bufatanye na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane hateguwe gahunda y’ubukangurambaga mu Banyarwanda baba mu mahanga yitwa: “Ikaze  i Rwanda”. Hatangijwe Ihuriro ry’Ubumwe n’Ubwiyunge ku rwego rw’Umudugudu rigamije kwimakaza umuco w'amahoro, ubufatanye, ubumwe n'ubwiyunge mu baturage mu rwego rwo guteza imbere imibanire myiza n'ubufatanye  bishyigikira iterambere rirambye mu Mudugudu batuyemo.

Gukora ubushakashatsi

Hatangijwe ubushakashatsi ku Gipimo cy’Ubwiyunge mu Rwanda cy’umwaka wa 2020 (Rwanda Reconciliation Barometer).  Gukusanya amakuru (quantitative data)   byarakozwe mu ngo 12 zo mu Midugudu yatoranijwe mu Mirenge yose 416 no muri  bimwe mu bigo bihuriramo abantu benshi byatoranijwe mu Turere 30  tw’u Rwanda.

Gukurikirana iyubahirizwa ry’amahame na politiki by’ubumwe n’ubwiyunge

Hakozwe inyigo igaragaza uburyo bwo kumenya hakiri kare ibishobora  kubangamira ubumwe n’ubwiyunge (early warning system).

Hakurikiranywe uko amahame y’ubumwe n’ubwiyunge yubahirizwa     mu matora y’Abagize Sena muri Nzeri 2019, raporo igaragaza ibyagenze neza bishyigikira ubumwe n’ubwiyunge n’ibinengwa  bishobora kububangamira yarakozwe ishyikirizwa Komisiyo y’Igihugu  y’Amatora n’izindi nzego ziteganywa n’itegeko.

Hakozwe isuzuma mu Turere 15 kuri 30 twakorewe igenzura ku iyubahirizwa ry’amahame y’ubumwe n’ubwiyunge mu mwaka wa 2018-2019, tugaragaramo ibibangamiye ubumwe n’ubwiyunge ku kigero kiri hejuru ya 10%.

Mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi, mu mwaka  wa 2020, aho byakozwe mu buryo budasanzwe hubahirizwa amabwiriza yo  kwirinda icyorezo cya Covid-19, hakurikiranywe uko amahame y’ubumwe n’ubwiyunge yubahirizwa.

Gukorana n’izindi nzego no guhuza ibikorwa bigamije guteza imbere ubumwe n’ubwiyunge

Imboni z’Ubumwe n’Ubwiyunge mu nzego za Leta n’izo mu mitwe ya Politiki bangana na 95 bagize umwiherero w’iminsi ibiri mu rwego rwo ku bongera ubushobozi  bwo gukurikirana gahunda z’ubumwe n’ubwiyunge mu nzego bakoreramo.

Abakozi bakurikirana ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge mu Turere bongerewe ubushobozi, mu gukurikirana ibikorwa biteza imbere ubumwe n’ubwiyunge Uturere dusabwa kugiramo uruhare.

Kumenyekanisha ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge no kwamagana ibyabubangamira

Komisiyo yamaganye amacakubiri n’ingengabitekerezo ya jenoside mu gihe  cyo kwibuka nu nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Hakozwe ubukangurambaga ku bumwe n’ubwiyunge binyuze mu kiganiro Igorora cya Komisiyo kiba buri cyumweru kuri Radio Rwanda.   Muri iki kiganiro,  Abanyarwanda bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo bijyanye n’uko babona ubumwe n’ubwiyunge bwabo, ibyagezweho n’ibikwiriye kwitabwaho n’ibyo bagaya bakabyamagana.

Mu gusoza,  Perezida wa Komisiyo yagaragaje ko n’ubwo hishimirwa ibyagezweho, urugendo rugikomeza kuko  hakigaragara Imitekerereze ya bamwe mu Banyarwanda irimo amacakubiri ashingiye ku bisigisigi by’irondabwoko ry’Abahutu, Abatwa n’Abatutsi mu Rwanda itarahinduka; ikibazo cy’imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro; abagihakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi; amagambo y’urwango agikoreshwa na bamwe mu Banyarwanda cyane cyane mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi; ibikomere byatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi n’amateka mabi  Abanyarwanda banyuzemo bitarakira;  n’ikibazo cy’imanza z’imitungo yangijwe n’iyasahuwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi zitararangizwa;

Yagarutse kandi ku ngamba Komisiyo ifite harimo gukomeza gushishikariza Abanyarwanda gushyira imbere ubunyarwanda n’inyungu z’Abanyarwanda bose;kubaka no gushyigikira ubufatanye hagati y’inzego zose kugira ngo Ndi Umunyarwanda yimakazwe kandi ikomeze kuba ishingiro ry’iterambere mu Rwanda;gufasha urubyiruko by’umwihariko gusobanukirwa amateka y’Igihugu; kongera imbaraga mu bikorwa by’isanamitima bigamije komorana ibikomere no kubaka ubwizerane mu Banyarwanda, gukomeza kubaka imitekerereze isesengura cyane cyane mu rubyiruko rw’u Rwanda; no gukomeza ubukanguramba ku bumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda baba mu mahanga hifashishwa uburyo butandukanye burimo gahunda yateguwe yitwa “Ikaze i Rwanda” no gukoresha itangazamakuru.