UMURYANGO “UNITY CLUB INTWARARUMURI” MU KUBAKA UBUMWE BW’ABANYARWANDA BUHAMYE

“Nk’Abayobozi bakuru batanze urugero rwiza rw’ibikwiriye bifasha Umuryango Nyarwanda guha agaciro ubumwe n’ubwiyunge nk’inzira Abanyarwanda twiyemeje kunyuramo dufatanyije twese mu rugendo rwo kongera kwiyubaka, twubaka Ubunyarwanda bwacu, twubaka n’ Igihugu cyacu.”  NDAYISABA Fidèle, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NURC.

Umuryango Unity Club Intwararumuri washinzwe na Nyakubahwa Madamu Jeannette KAGAME, ugizwe n’Abayobozi bari mu nshingano n’abatakiri mu nshingano hamwe n’abo bashakanye kugira ngo umuco w’ubumwe ukomeze ubahuze bityo inshingano zo kuba Abayobozi zikomeze zibarange mubyo bakora no mu bibereho yabo ya buri munsi mu muryango Nyarwanda, abakiri bato babirebereho bibabere urugero rwiza.

Nk’uko byasobanuwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango Unity Club Intwararumuri, Madamu Régine IYAMUREMYE,  Intwararumuri ni ijambo rigizwe n’amagambo abiri y’inyunge ariyo “gutwara”, hamwe n’urumuri. Urumuri akavuga ko rufite akamaro kanini mu buzima bwa muntu, ruramurika umuntu akabona ibyo agomba gukora. “Nk’Abayobozi twararebye dusanga tugomba gufata iya mbere mu kubera abo tuyobora urumuri rubamurikira muri byose, kuko iyo urebye amateka Igihugu cyanyuzemo byaturutse ku buyobozi bubi, ari nabyo byatumye abaturage babutera icyizere.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo  y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge Fidèle NDAYISABA, yashimangiye  ko Umuryango wa Unity Club  Intwararumuri wagize uruhare rukomeye mbere na mbere rwo guhuza abanyamuryango bawo baba intangarugero mu rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda. “Nk’abayobozi bakuru batanze urugero rwiza rw’ibikwiriye bifasha Umuryango Nyarwanda guha agaciro ubumwe n’ubwiyunge nk’inzira Abanyarwanda twiyemeje kunyuramo dufatanyije twese mu rugendo rwo kongera kwiyubaka, twubaka Ubunyarwanda bwacu, twubaka Igihugu cyacu”.

Akomeza avuga ko muri Unity Club Intwararumuri ariho hakomotse  gahunda y’ibiganiro bya “Ndi Umunyarwanda” bifasha gusubiza agaciro Ubunyarwanda bigafasha Abanyarwanda kugira urubuga rutekanye rwo komorana ibikomere,  kongera kwimakaza indangagaciro ziranga umuco Nyarwanda no kugaruka kuri za kirazira.  Iyi gahunda yakwiriye mu Gihugu hose mu Banyarwanda bose, bikaba ari umusanzu ukomeye cyane mu rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge.

Umuryango Unity Club  Intwararumuri ufite  ibikorwa bitandukanye bigamije kubaka ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda, aha twavuga nko kwita ku bana b’imfubyi, inshike n’abapfakazi batagira kivurira n’ibindi.

Abagenerwabikorwa b’Umuryango wa Unity Club intwararumuri nabo bagaragaza uburyo ibikorya by’uyu muryango byagize uruhare mu kongera kubagarurira icyizere cyo kubaho, Habimana Cleophas ni umwe mu mfubyi zarerewe mu kigo cy’imfubyi cya Nyundo mu Karere ka Rubavu, yahawe ibiganiro ku isanamitima no kwihangira imirimo, akaba yarafashijwe gutangira ubuzima bushya ubu yifitiye icyizere cyo kubaho neza ejo hazaza abicyesha Umuryango wa Unity Club Intwararumuri.

Agira ati: “Mbere twabaga twishingikirije kuguma mu bigo by’imfubyi ariko bamfashije gutangira ubuzima bushya mbasha kwiteza imbere, Umuryango Unity Club Intwararumuri wambereye aho ababyeyi banjye batabashije kuba”.

Muhundwangeyo Esperence ni umwe mu bageze mu zabukuru batujwe mu mpinganziya mu Karere ka Huye, avuga ko mbere yari abayeho mu kwiheba kwinshi kuko ntawe yagiraga umwitaho.”Baraje barambwira ngo ubu tugiye ku kujyana mu masaziro, aho tugereye muri uru rugo nagize ibyishimo byinshi cyane kuko mbere nari mbayeho mu bwigunge bukabije mbese nageze hano mera nk’ukangutse.”

Minisitiri Kayisire Marie Solange,  umunyamuryango wa Unity Club Intwararumuri, yasobanuye ko uyu muryango ugira Ihuriro ngaruka mwaka,  buri huriro riba rifite ibyo risuzuma ryagezeho n’ibitaragezweho neza, rikabishyikiriza abandi bafatanyabikorwa ndetse na Leta,  ”Ibikorwa bya Unity Club intwararumuri bishimangira “Ndi Umunyarwanda” bikurikije intego zayo zirimo gukomeza gushimangira ubumwe, umuco w’amahoro mu Banyarwanda no kugendana mu rugendo rwo kubaka Igihugu cyacu tureba ibyo twavuyemo, ibyo tumaze kugeraho n’aho tugomba kugana ariko twese turi hamwe.”

Insanganyamatsiko y’ihuriro ngarukamwaka rya cumi na gatatu  ryabaye tariki ya 31 Ukwakira 2020, yagira ga iti:”Ndi Umunyarwanda igitekerezo-ngega cyo kubaho kwacu.”  Mu mpanuro yagejeje ku bari bitabiriye  iri huriro hamwe n’Abanyarwanda bose muri rusange, Umuyobozi mukuru w’uyu muryango Nyakubahwa Madame Jeanette KAGAME, yashimangiye  ko indangagaciro z’Ubunyarwanda arizo zikwiriye kwimakazwa mbere ya byose.

Ibikorwa by’Umuryango Unity Club Intwararumuri ni ingirakamaro mu gusigasira ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda, kuko  bishimangira cyane “Ndi Umunyarwanda” n’imigirire yo gukunda Igihugu mu ngeri z’ubuzima bunyuranye bw’Abanyarwanda. 

Ihuriro rya cumi na gatatu rya Unity Club Intwararumuri