DUSHIME IBYIZA BYAKOZWE MU KUBAHIRIZA AMAHAME Y’UBUMWE N’UBWIYUNGE MU GIHE CYO KWIBUKA KU NSHURO YA 26 JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI

“Hari byinshi byakozwe byimakaza ubumwe n’ubwiyunge birimo itangazamakuru ryagiye risura abarokotse jenoside rigatangaza uko bamerewe mu myaka 26 ishize; hatanzwe ibiganiro bijyanye n’ihungabana hanasobanurwa uko abahuye n’iki kibazo bafashwa; Abarinzi b’Igihango batanze ubuhamya bw’ibikorwa byiza bakoze,….”  TUYISABE Floride

Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, buri mwaka ikora ikurikirana ry’uko amahame y’ubumwe n’ubwiyunge yubahirizwa mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Iri sesengura riba rigamije kugaragaza ibikorwa byiza byubaka ubumwe bw’Abanyarwanda byakozwe mu gihe cyo kwibuka kugira ngo bimenyekanishwe; kumenya ibikorwa bibangamira ubumwe n’ubwiyunge byagaragaye mu gihe cyo kwibuka no gufata ingamba zo kubishakira ibisubizo; gukurikirana uko inzego bireba zifatira ingamba ibibazo byagaragaye; gusesengura ibibazo bigihari ngo bishakirwe ibisubizo; gutanga ibitekerezo ku bikorwa byarandura amacakubiri kandi bigashimangira ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda; no kureba intambwe ubumwe n’ubwiyunge bugenda butera hasuzumwa uburyo Abanyarwanda bashyize hamwe, bafatanya mu mibanire yabo ya buri munsi, by’umwihariko mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Madame TUYISABE Floride, Umukozi wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge ushinzwe ikurikiranabikorwa by’ubushakashatsi yasobanuye ko ikurikirana ry’uko amahame y’ubumwe n’Ubwiyunge yubahirije mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ryagaragaje ko  hari byinshi byakozwe byimakaza ubumwe n’ubwiyunge birimo itangazamakuru ryagiye risura abarokotse jenoside rigatangaza uko bamerewe mu myaka 26 ishize; hatanzwe ibiganiro bijyanye n’ihungabana hanasobanurwa uko abahuye n’iki kibazo bafashwa;Abarinzi b’Igihango batanze ubuhamya bw’ibikorwa byiza bakoze, kuri za radio na za televiziyo, bigira uruhare mu gusana imitima no kubaka ubunyarwanda; mu gihe cyo kwibuka hatanzwe ibiganiro ku nsanganyamatsiko zishyigikira ubumwe n’ubwiyunge.

Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya jenoside yagiye igeza ku Banyarwanda, inyandiko igaragaza uko jenoside yakozwe buri munsi mu minsi ijana, inagaragaza umwihariko wa buri hantu mu Gihugu hose. Ibi bikaba byarafashije abantu benshi kurushaho gusobanukirwa n’amateka ya jenoside mu Rwanda, no gusura no guhumuriza abacitse ku icumu rya jenoside bahohotewe mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 26 jenoside yakorewe Abatutsi.

Hari ibikorwa bigayitse byagaragaye

Ikurikirana ry’uko amahame y’ubumwe n’Ubwiyunge yubahirije mu gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi, rigaragaza ko hari ibyakozwe binengwa birimo ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano nayo, birimo kuzimiza amakuru ku bimenyetso bya Jenoside no gupfobya Jenoside.

Madame TUYISABE Floride yasobanuye ko hagaragaye n’ibibazo bijyanye n’ihungabana ku bacitse ku icumu rya Jenoside iyo ikaba ari imbogamizi ikomeje kubangamira abacitse ku icumu rya Jenoside.

Zimwe mu ngamba zo gukurikirana no kurwanya ibyagaragaye binengwa mu iyubahirizwa ry’amahame y’Ubumwe n’Ubwiyunge mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi harimo no guhana abagaragaweho  n’ingengabitekerezo n’ibyaha bifitanye isano nayo.

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Nkusi Faustin yasobanuye ko kuva mu myaka umunani ishize amadosiye y’ibyaha by’ingengabitekerezo ya jenoside n’ibifitanye isano nayo yagiye azamuka kubera ko Abanyarwanda bagenda barushaho gutanga amakuru kuri ibyo byaha kurusha mbere.  “Mu gihe cy’iminsi 100 yo Kwibuka niho twakira amadosiye menshi y’ibyaha by’ingengabitekerezo ya jenoside n’ibifitanye isano, akagaragaza ibimenyetso ku buryo abaregwa bahamywa ibyaha n’inkiko”.

Ingamba zikwiriye gufatwa ngo hirindwe ibibangamira ubumwe n’ubwiyunge?

Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge ishishikariza Abanyarwanda gukomeza gushyigikira amahame y’Ubumwe n’Ubwiyunge arimo kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo, ishishikariza kandi Abanyarwanda kwibuka haharanirwa ko Jenoside itazongera kubaho ukundi, gushyira imbere Ubunyarwanda aho kwibona mu ndorerwamo y’amoko n’ibindi byose byatandukanya Abanyarwanda no kwirinda ibindi bikorwa bibangamiye ubumwe n’Ubwiyunge.

Naho Ubushinjacyaha butangaza ko bwashyizeho gahunda yo kuganiriza Abanyarwanda ku byaha bya Jenoside n’Ingengabitekerezo yayo, no kubereka ko kubyirinda ari byo bifite akamaro kuko utabyirinze ahanwa kandi ingengabitekerezo igira ingaruka mbi ku buzima bwa nyirayo n’abamukomokaho n’Igihugu muri rusange

Madame TUYISABE Floride, Umukozi wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge ushinzwe ikurikiranabikorwa by’ubushakashatsi