“Mwebwe mwatangiye uru urugendo rw'isanamitima, mukomeze guharanira kuba intangarugero ku bakiri batoya, muharanire kubaha umurage wo kuzaba mu Rwanda ruzira amacakubiri n'ivangura".Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge.
Ku itariki ya 13/12/2020, mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Busasamana, muri Paruwasi ya Nyanza hasojwe icyiciro cya mbere cy’urugendo rw’isanamitima k'ubumwe n’ubwiyunge. Uru urugendo rumaze amezi 12 aho abarwitabiriye bahawe inyigisho zabashije gukira ibikomere, kwemera icyaha, gusaba imbabazi no kuzitanga.
Ubutumwa bwatanzwe bwose bwagarutse kuri gahunda y'ubumwe n'ubwiyunge n'akamaro k'inyigisho z'isanamitima no gukira ibikomere. Mu ijambo rye, Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza, Bwana Ntazinda Erasme, yashimiye Paruwasi Gatolika ya Nyanza kuba ibaye ubuheta mu rugendo rw'isanamitima nyuma ya Paruwasi ya Nyamiyaga, anashimira abateye intambwe yo gusaba imbabazi n'abazitanze kuko aribyo bifasha kubaka ubumwe buryambye nk'isano-muzi ihuza Abanyarwanda.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge Bwana Fidèle Ndayisaba, mu ijambo nyamukuru ryo gusoza iki cyiciro yashimiye imirimo myiza yakorewe muri Paruwasi ya Nyanza mu rugendo rw’isanamitima k’ubumwe n’ubwiyunge. Yashimangiye ko iyi gahunda yubahiriza rimwe mu mahame y’ingenzi ngenderwaho mukabaka ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda ryo komorana ibikomere no kubaka ubwizerane mu Banyarwanda bishingiye ku kwicuza, gusaba imbabazi no kuzitanga, kuvuga ukuri ndetse no kubaka ikizere cy’ejo hazaza.“Mwebwe mwatangiye uru urugendo rw'isanamitima,mwateye intambwe nziza yubaka ubumwe, amahoro n'ubwiyunge, mukomeze aho, mutere intambwe mutinyure n'abandi bataragera ikirenge mu cyanyu, mukomeze guharanira kuba intangarugero ku bakiri batoya, muharanire kubaha umurage wo kuzaba mu Rwanda ruzira amacakubiri n'ivangura"
Uru rugendo rw’isanamitima k’ubumwe n’ubwiyunge rwasojwe n’abantu mirongo itandatu na batanu bagizwe na mirongo itatu na babiri (32) bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bireze bakemera icyaha na mirongo itatu na batatu (33) barokotse Jenoside bakize ibikomere bagatanga imbabazi ku babahemukiye. Abasoje uru rugendo Paruwasi ya Nyanza yabageneye impano ya Bibiliya kuri buri wese.
Iyi gahunda yitabiriwe n'Abayobozi batandukanye barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y'Igihugu y'Ubumwe n'Ubwiyunge Bwana Fidèle Ndayisaba, Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza Bwana Ntazinda Erasme, Igisonga cya Musenyeri wa Diyosezi ya Butare akaba ari nawe watuye igitambo cya misa, Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Nyamata n'uwa Nyanza, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'imirenge igize Akarere ka Nyanza, n’abafatanyabikorwa mu bumwe n'ubwiyunge.