“Umuganda uduhuriza hamwe dufite umugambi wo kugera ku musaruro”
Umuganda ni gahunda ya Leta igamije gusigasira iterambere ry’imibereho myiza y’Umunyarwanda, uteganywa n’itegeko ngenga nimero 53/2007 rigenga imirimo rusange. Umuganda ukorwa buri wa gatandatu wa nyuma wa buri kwezi, ariko igihe biba ye ngombwa ushobora gukorwa inshuro zirenze imwe mu kwezi. Abantu bose bashoboye bafite hagati y’imyaka 18 na 65 bakora umuganda.
Abaturage bo mu Turere twa Gisagara na Kamonyi baratangaza ko ibikorwa bitandukanye by’umuganda bituma barushaho kunga ubumwe hagamije gutahiriza umugozi umwe mu kubaka Igihugu.
Bimwe muri ibyo bikorwa bibahuza bikarushaho gusigasira ubumwe bwabo harimo kubakira abatishoboye, gutunganya imihanda no kubaka amateme aciriritse bigatuma barushaho kugenderana.
Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarubaka mu Karere ka Kamonyi Bwana Mudahemuka Jean Damascène, ahereye ku gikorwa baherutse kwikorera mu muganda rusange cyo gusana iteme ryangijwe n’ibiza ubu bakaba barongeye kugenderana nta nkomyi, asanga umuganda ari ingirakamaro cyane.
“Muri uwo muganda, buri wese yazanye ubushobozi n’ubumenyi bwe dukora iteme ritaduhenze none ubu buri wese ararikoresha nta kibazo. Nk’ubu iri teme twakoze ryatumye mu Tugari twa Kambyeyi na Ruyanza bongera kugenderana. Gukora iteme mu muganda duhuje imbaraga bituma tubasha gukemura ikibazo dufite nk’Abanyarwanda ntakuvangura, ibyo bikaba bishimangira ko dukeneranye tugafatanya gutahiriza umugozi umwe kuko icyo mfite udafite aricyo ukeneye”.
Rubimbura Jean Damascène avuga ko iyo abaturage bahuriye mu muganda bigaragaza ubumwe bwabo kuko bakora ibikorwa bigamije kubateza imbere nk’Abanyarwanda aho kwirebera mu ndorerwamo z’amoko. “Iryo teme twarikoze nk’Abanyarwanda tureba ngo uyu muhanda uzatumarira iki, aho kureba ngo ufite inyungu za nde cyandwa nde wundi, ibyo tubishimira Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda ituma dukomeza gushyira imbere ubumwe tugatahiriza umugozi umwe kuko nibyo biduha inyungu kurusha kwitandukanya”.
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bwana Habineza Jean Paul avuga ko mu bikorwa by’umuganda muri ako Karere hibanzwe cyane ku kubakira abatishoboye no gufasha ibyiciro by’abaturage bafite imbaraga nke. “Ibikorwa by’umuganda birimo kubakira abatishoboye bikorwa muri rusange ukabona ko byimakaza umuco w’ubumwe n’ubwiyunge, icyo gihe abantu banasobanukirwa ko ari ibamwe kandi bakwiye gushyira hamwe kugirango babashe kwiteza imbere”.
Mujawamaliya Marguerite avuga ko mu Karere ka Gisagara bateye intambwe yo gufashanya binyuze mu muganda aho akenshi iyo bubakira abatishoboye buri wese azana imbaraga ze. “Usanga duhurira ahantu umuntu tukamwubakira nta kurebanaho, udafite umwanya yikora kumufuka agatanga insimbura mubyizi bakamukorera”
Nyinawumuntu Donatha avuga ko bakora umuganda basukura imihanda n’amavomero, nyuma y’ibyo bikorwa bahabwa ibiganiro kuri “Ndi Umunyarwanda”, bagashishikarizwa kunga ubumwe no gukorera hamwe nta kuvangura.
Ibikorwa rusange by’umuganda bigaragaramo uburyo bwo gufatanyiriza hamwe kubaka Igihugu, Abanyarwanda basanga ari iby’agaciro iyo babonye biyubakiye igikorwa kibahuza mu mbaraga zabo kuko binatuma barushaho kugiha agaciro.