ABANYESHURI BIGA MU BIGO BY’AMASHURI YISUMBUYE BISHIMIRA INYIGISHO BAKURA MU BIGANIRO BYA “NDI UMUNYARWANDA”

“Ndi Umunyarwanda” ni ukwiyumvamo isano ihuza Abanyarwanda batewe ishema no kuba Abanyarwanda bahuriye ku gukunda u Rwanda, kururinda no kuruteza imbere.

Abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri yisumbuye mu Turere twa Kamonyi na Muhanga bishimira ko ibiganiro bya ‘Ndi Umunyarwanda’ bibafasha gukurana umuco wo gukunda Igihugu no kwirinda amacakubiri ahubwo bakarushaho gufashanya. Abo banyeshuri bavuga ko usibye kuganira no kungurana ibitekerezo, banahurira hamwe bakajya inama y’ibyo bakora kugira ngo batangire kurinda ibyagezweho no kurushaho gufashanya hagati yabo.

Abanyeshuri ba  GS Saint-Joseph Kabgayi bashyizeho ikigega gito bise agaseke bahurizamo inkunga yo gufasha bagenzi babo bafite ubushobozi buke bw’ibikoresheho by’ishuri. Ako  gaseke kandi kunganirwa n’abarezi babo bityo inkunga yakusanyijwe ikanafasha gusura abarwariye ku bitaro bya Kabwayi no muri gereza ya Muhanga.

Karasira Brian avuga ko ibyo byose abanyeshuri bakora bigamije kubaka ubumwe bwabo. “ Ndi Umunyarwanda  ni igihango kiri hagati y’umuntu n’abandi Banyarwanda, niyo mpamvu twahisemo kugisigasira dukora ibikorwa byo gufasha bagenzi bacu kuko igihango dufitanye ni ugukundana, gutabarana no kumva ko ikibazo mugenzi wawe afite mugisangiye ukamufasha”.

Abiga muri TTC Muhanga nabo bagaragaza ko kuganira ku muco w’amahoro byatumye bashinga ihuriro ryo kubaka amahoro bigatuma hagati yabo babasha gukumira ingangabitekerezo ya Jenoside no kwirinda amacakubiri, no gufasha abaturiye ikigo cy’ishuri ryabo.

Imanishimwe Jacques na bagenzi be bahamya ko ibiganiro byubaka amahoro bagirana ku ishuri bizabafasha gukomeza gukurana umuco wo gukundana no gukemura amakimbirane. “Twebwe twiyemeje gukora ibishoboka ngo ibiganiro tugira hano mu kigo bigere no hanze mu baturage bityo dusangire amakuru natwe tuba dufite ibyo bizatuma natwe tugira uruhare mu gukomeza kubaka u Rwanda n’Abanyarwanda”.

Ubuyobozi bwa TTC Shyogwe nabwo bugaragaza ko imyifatire myiza y’abana ifasha no mu myigishirize kandi itanga icyizere cyo kurera abana bazagirira igihugu akamaro kuko bakurana indangagaciro zizira ivangura n’amacakubiri ari bwo buryo bwiza bwo kurinda igihango cy’Ubunyarwanda.

Abanyeshuri biga muri Ecole secondaaire Rutobwe mu karere ka Kamonyi bo bashinze ihuriro ry’ubumwe n’ubwiyunge aho baganira ku bibazo bibangamiye ubumwe n’ubwiyunge bahamya ko bakuramo amasomo atuma basesengura ibishobora kubatandukanya bakaba bavuga ko intego ari ukurwanya abagoreka amateka bagamije gutanya Abanyarwanda.

 “Ndi Umunyarwanda uyu munsi idufasha hano ku ishuri nk’abana baturuka hirya no hino gukomeza kwibona mu ndorerwamo y’ubunyarwanda aho kwirebera aho duturuka, ibyo bikadufasha kwiga neza dufatanya gusobanurirana no gufashanya, twiga kandi uko twafasha bagenzi bacu badasobanukiwe n’amateka yacu kugira ngo turwanye uwashaka kuyagoreka nkana”

Gahunda y’ibiganiro bya ‘Ndi umunyarwanda’ mu mashuri yisumbuye inateganywa na Minsiteri y’Uburezi aho abanyeshuri bagira ibiganiro mu matsinda no mu bigo muri rusange ibyo bikaba byarafashisje kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside yari ikunze kwigaragaza mu bana bavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi kubera ibiganiro bakura iwabo mu miryango ku babarera cyangwa ababyei babo.