INTWARI YUBAHIRIZA IGIHANGO CY’UBUMWE ABANYARWANDA BAFITANYE

“Ubutwari si umudende wambara nk’umurimbo ngo aho ugiye hose ujye uwerekana,  ahubwo ni icyubahiro gikwiriye umuntu ahabwa  kubw’ibikorwa by’indashyikirrwa akorana umutima wo gukunda Igihugu. Munyarwanda uzabe intwari, wirinde ubugwari, ibyo kubura ibisubizo ntibikakurangweho kuko imbere heza h’imbaga hari mu biganza byawe”. NIYO Bosco, Umuhanzi.

Buri Munyarwanda  ubishaka kandi ubiharanira ashobora kuba Intwari bitagombye gusaba ko abura ubuzima kuko ubutwari bukenewe uyu munsi ari ubuteza imbere imibanire n’imibereho myiza y’Abanyarwanda.

Bwana RWAKA Nicolas, Umuyobozi ushinzwe ubushakashatsi mu Rwego rw’Igihugu rw’Intwari Imidari n’Impeta by’Ishimwe (CHENO), asobanura ko n’ubwo ibikorwa by’ubutwari bisaba ko bibaye ngombwa wanahara ubuzima bwawe nk’uko bigaragara ku Ntwari z’Imanzi, aho uri muri urwo rwego agomba kuba yarakoze ibikorwa by’indashyikirwa bikanamwambura ubuzima, kuvuga ubutwari uyu kunsi bisobanurwa uburyo bwinshi hakurikijwe Indangagaciro za ngombwa ngo umuntu ashyirwe mu rwego runaka rw’Intwari.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi  mu Rwanda, byabaye ngombwa ko umuco w’Ubutwari wongera kuvomwa mu bya kera byarangaga ubutwari bw’Abanyarwanda birimo kugira umutima ukomeye kandi ucyeye, uwo mutima ukaba udatinya, udahishira ikibi ahubwo ugishyira hanze.

Ibindi byatumaga umuntu aba Intwari binashingirwaho mu bushakashatsi bwo gushyira umuntu mu rwego rw’Intwari, harimo gukunda Igihugu nk’ikintu cy’Ingenzi cyaranze abakurambere b’Abanyarwanda ibyo bikaza gucika nyuma y’Abakoroni ubwo bacagamo Abanyarwanda ibice bakimakaza amacakubi yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.. “Intwari z’u Rwanda rwo ha mbere zakundaga Igihugu zigaharanira ubumwe bw’Abanyarwanda kandi zikaba zanakwitangira Igihugu ku nyngu za benshi, urugero ni nk’uko byagendaga ku bitwaga ‘Abacengeri’ bitangaga ngo bicwe n’ababisha, ariko barinde Umwami n’Ingabo ze.”

Kugira ukuri,kureba kure n’ubushishozi n’iby’ingenzi ushaka kuba Intwari yashingiraho kuko byagaragaye ko abantu benshi bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi kubera kudashishoza ku ngaruka byateza Abanyarwanda bose, uyu munsi abadashishoza bakaba barangwa no kudashyira mu bikorwa inshingano zabo.

Hari kandi kugira ubwamamare mu butwari kubera ibikorwa bishimwa n’abantu benshi, kuba umunyakuri n’ubupfura, kugira ubumuntu no kubaha buri wese mu mibereho ye na byo biri mu bishingirwaho mu bushakashatsi bugamije kugira abantu Intwari.

Ubutwari bufite uruhare runini mu bumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda.

Urwego rw’Igihugu rw’Intwari Imidari n’Impeta by’Ishimwe CHENO rutangaza ko Ubutwari bufite uruhare runini mu bumwe n’Ubwiyunge kuko Igihango gihuza Abanyarwanda ari kimwe mu biranga Intwari.

Bwana RWAKA Nicolas, avuga ko ashingiye ku ndangagaciro z’ubutwari, ntawaba Intwari adaharanira Ubumwe n’Ubwiyunge. “Ntawaba Intwari atubahiriza igihango cy’ubumwe  Abanyarwanda bafitanye, utazi neza ko Abanyarwanda bakwiye kuba bafatanya, bunga ubumwe bakorana neza ntabwo yaba Intwari, niba Intwari igomba kurangwa no gukunda Igihugu, nta muntu waba Intwari adaharanira Ubumwe bw’abenegihugu”.

Intwari z’Imena zivuga iki ku butwari bukenewe uyu munsi?

Nyuma y’uko ibyiciro bitandukanye by’Abanyarwanda bigaragayemo umuco w’Ubutwari kandi bikagira uruhare mu kubaka Ubumwe bw’Abanyarwanda by’umwihariko ababyiruka, Intwari z’Imena zisanga ubutwari bukwiye gushingira ku gukunda umurimo no kuwuhesha agaciro kugira ngo iterambere ry’Igihugu rirusheho kwihuta.

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Intwari z’Imena Phanuel Sindayiheba asanga  urubyiruko rw’uyu munsi rukwiye kurangwa no gukura amaboko mu mifuka rugakora kuko ntawakunda Igihugu cye atagikorera kandi gukorera Igihugu bitari iby’umuntu ku giti cye ahubwo bisaba ubufatanye, kandi nta waba Intwari adakorera Igihugu. “Kugira ngo ejo tuzabone Intwari zibereye Igihugu koko ni uko urubyiruko rwacu rukunda umurimo, ikindi n’ ababyeyi bakwiye kuba maso bagatoza abana umurimo bagakura bashishikajwe no gukorera Igihugu niwo murage mwiza urubyiruko rukwiye kandi ubwo ni ubutwari”.

Abayisenga  Théodette ni umwe mu Ntwari z’Imena, asanga baratanze urugero ku babyiruka muri  1997 ubwo abacengizi babateraga aho bigaga i Nyange bakanga kwicamo ibice, avuga ko kuba barabigezeho byatewe no gukundana hagati yabo bagamije kubaka Umunyarwanda uzira amacakubiri ibyo bikaba bikwiye kubera abandi bose isomo rikomeye kuko u Rwanda ruzubakwa n’amaboko y’abana barwo ntawe usigaye.  “Iriya mbuto twayigezeho kuko twirinze ko umwe muri twe yashaka gukiza amagara ye kuko n’ubundi icyahungabanyije ubumwe bw’Abanyarwanda ni amoko, twarabishoboye kandi iyo abantu bishyize hamwe bigaragara ko byubaka kuko Jenoside ntawayungukiyemo”.

Abanyeshuri kandi bashinze Ihuriro ry’Ubutwari bahuriramo bakaganira ku mateka yaranze Abanyarwanda kandi bemeza ko ibyo baganira bizatuma barushaho gusigasira  umuco w’ubutwari kuko bazi neza ko gukomera ku gihango cy’ Ubunyarwanda ari kimwe mu bizatuma barushaho kubaka Igihugu cyiza kibabereye.

Ubuyobozi bw’ishuri rya Nyange aho Intwari z’Imena zigaga bugaragaza ko kuba ikigo cyarashyizweho uburyo bwo gusigasira amateka y’ubutwari biri mu bifasha abanyeshuri bahiga gutozwa hakiri kare umuco w’ubutwari.