KWAKIRWA NEZA MU RWABABYAYE BIBONGERERA ICYIZERE CYO KWIBONA MU MURYANGO NYARWANDA

Ntabwo wagira icyizere cyo kubaho ejo hazaza ubangamiye Igihugu cyawe, ingobyi iguhetse ntiwayangiza ngo ube ukibonye uguheka, abagishidikanya ndabasaba gutekereza bakareba kure, kuko  twe twatashye twongeye gusubira mu buzima busanzwe abana bari ku mashuri natwe turatanga umusanzu wacu mu kubaka Igihugu”. Ltd. Col. Nsengimana Augustin.

Abanyarwanda bahoze mu mitwe irwanya u Rwanda mu mashyamba ya Kongo batahutse, banyura mu kigo cyagenewe kubakira cya Mutobo bahabwa ibiganiro bigamije kubasobanurira uko Igihugu gihagaze mu buzima bwacyo bwa buri munsi kandi bigishwa uko bazitwara mu muryango nyarwanda. Mu ibyo biganiro bigiramo kandi uko bakora bakiteza imbere.

Ltd. Col. Nsengimana Augustin ubarizwa mu ngabo z’u Rwanda ishami ry’Ingabo zavuye ku rugerero, umaze imyaka itanu atahutse ava mu mashyamba ya Kongo mu mutwe wa FDLR yashimangiye ko  Abanyarwanda bakiri mu mashyamba ya Kongo, n’ababa mu bindi bihugu barenganywa n’abakomeje kubabuza gutaha ngo bafatanye n’abandi kubaka Igihugu.“ubundi umuntu uri mu mashyamba ya Kongo arwana yabaswe n’ingengabitekerezo yo kumva ko u Rwanda rurangwa n’ivangura n’amacakubiri kandi nta watahuka ngo agire amahoro kuko bigishwa ko nta cyiza kiba mu Rwanda”.

Izo nyigisho zo kwangisha Abanyarwanda Igihugu cyabo zinaherekezwa n’uko buri wese wahunze yitekerezaho, haba ku basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, abanyapolitiki n’abandi badafite ubasobanurira uko u Rwanda rumeze. “Hari akarengane gakomeye cyane kuko hari abatinya kugaruka mu gihugu kubera ko basize bakoze amahano mu Rwanda”.

Ltd. Col. Nsengimana Augustin, avuga ko akigera mu Rwanda yakiriwe neza na Leta n’abandi bagize umuryango we, ibintu ari amahoro ajyanwa mu kigo cy’amahugurwa cya Mutobo aho yavuye asubizwa mu buzima busanzwe. “Ubu mbari zwa muri RDF ishami  ry’Inkeragutabara, urumva ko naje ngasubira mu kazi nkaba mbasha gukora ibyo nshoboye ngakorera Igihugu cyanjye, abana bakabona amafaranga y’ishuri, ubundi ntaho byari byarabaye ko ingabo zatsinzwe zongera kugarurwa mu zazitsinze ngo zibone ku byiza nk’abandi”.

Iterambere ry’abahoze mu mitwe irwanya u Rwanda rituma n’abasigaye bataha

Guverineri w’Intara y’i Burengerazuba Bwana Munyatwali Alphonse atangaza ko gutera imbere ku bahoze mu mitwe irwanya u Rwanda batahutse, no kuba Abanyarwanda bafatanyiriza hamwe kubaka Igihugu ari bimwe mu bituma n’abandi batahuka.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba avuga ko u Rwanda rwashyizeho gahunda zitandukanye zirimo kohereza intumwa mu mahanga ngo zikangurire abanyaranda gutaha, na gahunda ya ‘Garuka urebe usubireyo ibivuge’ zigira uruhare mu gutanga amakuru y’impamo ku bakiri mu mashyamba ya Kongo-Kinshasa bashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda. “Abanyarwanda bose bazagira agaciro ari uko twese dufatanyije baba abari mu Rwanda baba abava mu mashyamba ya Kongo kuko nabo inyigisho nziza zagiye zibageraho, kandi abatahutse bagakomeza kwiga kubana neza n’abandi byatumye bahindura ubuzima bafatanya n’abandi kubaka Igihugu”.

Leta yakoze ibishoboka ngo ifashe abashaka gutaha kubaka Igihugu na bagenzi babo

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba avuga ko Leta y’u Rwanda itanga amakuru, kandi igashyiraho gahunda zitanduanye zirimo no kuzana Abanyarwanda bari hanze ngo baze birebere maze basubireyo batange amakuru biboneye imbona nkubone byatumye benshi bahitamo gutaha.  “Abanyarwanda batashye babayeho neza ni bamwe mu bagaragaza ko nta kibazo umunyarwanda utahutse agira noneho hakaniyongeraho kuba Igihugu giteguye neza ku buryo uje kureba agenda atanga ubuhamya bufatika”.

Leta ikora ibishoboka byaba mu bushobozi bw’amafaranga n’ubushobozi bw’inyigisho ngo abava mu mashyamba ya Kongo babashe gusubira mu buzima busanzwe. “Ni byiza kubona Umunyarwanda yiyemeza gutaha akaza gufatanya n’abandi kubaka Igihugu kuko bituma nabo babona umwanya wo gukora bakiteza imbere kandi iyo bamaze guhindura imyumvire barakora cyane kugira ngo babashe gufata abandi kuko burya iyo wataye igihe kinini, ukora cyane kugira ngo ufate abandi”. Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba

Abanyarwanda bakwiye kumva ko gukorera hamwe biri mu bizatuma iterambere rikomeza kwiyongera kandi ubumwe bw’Abanyarwanda bukarushaho kwimakazwa.