UBUHAMYA BW’UMURINZI W’IGIHANGO MUNYANDINDA PIE WAROKOYE ABATUTSI BAHIGWAGA MURI JENOSIDE

“Umurinzi w'Igihango” ni umunyarwanda cyangwa umunyamahanga waranzwe kandi agakomeza kurangwa muri rusange n’indangagaciro z’umuco nyarwanda zirimo gukunda u Rwanda n’Abanyarwanda, kuba inyangamugayo urangwa n’ukuri, ubworoherane, kwicisha bugufi, kwanga no kurwanya akarengane; kwiha agaciro no kuba yaragize uruhare mu kurwanya amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside ubwayo”.

Umurinzi w’Igihango ku rwego rw’Akagali Bwana Munyandinda Pie w’imyaka 74 utuye mu Murenge wa Kinihira mu Karere ka Ruhango, yarokoye Abatutsi 18 akoresheje imbunda yakoreshaga ari umupolisi.

Munyandinda yari umuyobozi wa Polisi ya Masango (Burigadiye), waranzweho no kurwanya akarengane kakorerwaga Abatutsi kugeza ubwo bagenzi be n’ubuyobozi bwa Komini bushatse kumwica akabimenya agatoroka.

Abayobozi b’icyo gihe ngo bari baramenye ko Munyandinda ahishe Abatutsi benshi iwe mu rugo, ni nako byari bimeze kuko haba iwe mu rugo, kwa nyina umubyara kwa mushikiwe no kwa mukuru we no mu baturanyi yari yarahahishe imiryango y’Abatutsi.  “Uwari Burugumesitiri yageze hafi y’iwanjye agira ubwoba avuga ko mfite imbunda kandi n’abana banjye nabahaye imbunda, ko bagerageje kuza iwanjye nabarimbura niko gusubirayo. Bukeye bwaho baragarutse bahura n’Inkotanyi ziturutse mu Byimana bararwana igitero gisubira inyuma Abatutsi bari bihishe iwanjye, mu bavandimwe, mu baturanyi no kwa mukecuru barokoka batyo nanjye bari baravuze ko bazatwicana sinaba nkigize icyo mba”. Munyandinda Pie.

Abihishe kwa Munyandinda bamushimira uko yabarwanyeho ntahandi bafite ho kujya.

Umwe mu babyeyi barokokeye kwa Munyandinda avuga ko yahageze amaze umunsi umwe abyaye kwa Munyandinda ahabonera ibitangaza, agahabwa inzu yo kubamo akanitabwaho we n’umwana.

Avuga ko kwa Munyandinda bari bafite uko bagaburirwa ntihagire uwicwa n’inzara, kandi byose bigakorwa mu ibanga ku manywa bakajya mu ishyamba yabarindiragamo ku mugoroba bakaza gufatira hamwe ibyo kurya.  “Umugore we niwe wahekaga uruhinja rwanjye kugira ngo rutaririra aho nari nihishe bakaza kumvumbura rwashaka konka akarunzanira, bityo bityo, yari afite umuhungu we yaramuhaye igare ryo kujya agendaho ngo atabaze se wabaga arindiye kure gato ngo bataza kudutera, mbese ibyo yadukoreye ni ibitangaza”.

Abarokokeye kwa Munyandinda bahamya ko umuryango we wari ufite imyumvire imwe yo kurengera abahigwaga kandi yari afite ubushobozi bwo kuba nawe yajya mu bwicanyi ariko akemera kwitandukanya n’abicanyi.

Basaba ababyeyi kurera abana babatoza gukundana no gukunda bagenzi babo kugira ngo bakurane umuco uzira amacakubiri.

Munyandinda Pie akangurira abakiri bato gudashyigikira amacakubi n’ivangura iryo ari ryo ryose, ahubwo bakubakira ku rukundo no gushyira hamwe.