TWIBUKE TWIYUBAKA DUHARANIRA KO JENOSIDE ITAZONGERA KUBAHO UKUNDI

"Kwibuka haharanirwa ko jenoside itazongera kubaho kundi ni rimwe mu mahame y’ingenzi ngenderwaho mu kubaka ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda" Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NURC.

Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge irasaba Abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 27 jenoside yakorewe Abatutsi bashyize hamwe n’ubwo bibaye   mu bihe bidasanzwe byo kwirinda icyorezo cya korona virusi.  “Kimwe mu biranga ubumwe ni ugufatanya, kubahana, koroherana, gufatana mu mugongo ni ngombwa, ibyo bisaba ko twinjira muri icyo gihe kidasanzwe twiteguye neza kuko ari igihe gikora ku mitima y’abantu”.

Amwe mu mahame y’ingenzi ngenderwaho mu kubaka ubumwe n’ubwiyunge Abanyarwanda bakwiriye kuzirikana muri ibi bihe ni ukwibuka haharanirwa ko jenoside itazongera kubaho ukundi, no kurwanya jenoside n’ingengabitekerezo yayo.

Bwana NDAYISABA Fidèle, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NURC, arasaba Abanyarwanda n’inshuti z’ u Rwanda kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, n’ibijyanye nayo hirindwa amagambo apfobya, n’amagambo asesereza abarokotse Jenoside kuko ijambo rirema ku buryo iyo rikoreshejwe neza rifasha mu gihe iyo rikoreshejwe nabi nabwo risenya. “Ntawe ukwiriye guhirahira yongera kudusubiza mu kibi, nta kintu cyatuma Abanyarwanda bongera gusubira inyuma, reka Abanyarwanda twubakire ku kuri kugira ngo kutubere imibereho yacu n’abana bacu”.

Imbuga nkoranyambaga zikwiye kwifashishwa mu kwibuka ariko bidakomeretsa Abarokotse. “Uretse no guhana abantu turanababurira tubasaba kwirinda ibyabagiraho ingaruka ziteganywa n’amategeko, tureke kurangazwa n’abagifite imigambi mibisha, twe kubatiza umurindi, tureke guhererekanya ibidafite akamaro kuri izo mbuga nkoranyambaga kuko niko kubitiza umurindi”. Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NURC.

Yongeraho ati, “Urugamba rwo kubohora u Rwanda rwaduhaye icyizere cy’uko Abanyarwanda dufite umurage mwiza wo gutsinda Jenoside kandi tuzi ko Jenoside yica isenya umubiri n’ibikorwa ntidukwiriye guhirahira twongera guha umwanya ikintu cyamamaza Jenoside kuko ibyo byaba ari uguhakana ibindi bikaba ari ugupfobya”.

Abanyarwanda bafite umuti ukomeye wo gushyira imbere ubunyarwanda kuko Jenoside yabaye kubera ko ikinyoma cyakuye ukuri kikimura ubunyarwanda mu mitima yabo. Abanyarwanda bagomba kugarukira ukuri kuko ariko komora ibikomere, bikabera buri wese ingabo imukingira kandi igakingira abana b’Abanyarwanda ntibazaheranwe n’ikibi. “Haracyagaragara abakirangwa n’ ibikorwa n’imvugo bitanya abantu ndetse bigashyirwa hanze na bamwe badashaka ko Abanyarwanda bakomeza kunga ubumwe, n’ubwo atari benshi Abanyarwanda bakwiye gukomeza kurwanya ikibi no kwirinda kurangazwa n’ibivugwa cyangwa ngo bibace intege kuko igitotsi ari igitotsi kandi kigomba kwigizwayo”.

Abanyarwanda bahagaze neza kandi bayobowe neza mu rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge kuko bafite imiyoborere myiza irangajwe imbere na Perezida wa Repuburika Paul Kagame akaba ari we murinzi ukomeye w’ubumwe bwabo.

Abandi bayobozi nabo barahirira guteza imbere ubumwe bw’Abanyarwanda, bakabishyira mu ngiro kandi imiyoborere nk’iyo niyo ituma ubushake bwo kwanga ivangura n’amacakubiri babigeraho.  “Ubushake bwa Politiki, ubushake bw’Abayobozi, n’ubw’Abanyarwanda nibwo butuma urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge rukomeza”. Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NURC.