NTA KINDI GIHE U RWANDA RWARANZWE N’UBUMWE NO KUREBA IMBERE NK’UBU- PEREZIDA WA REPUBULIKA PAUL KAGAME

“Nta kindi gihe u Rwanda rwaranzwe n’ubumwe no kureba imbere nk’ubu, aha ndavuga cyane cyane urubyiruko ari  na rwo rugize umubare munini w’abaturage b’Igihugu cyacu, ni nayo mpamvu abashaka gutesha umurongo u Rwanda n’Abanyarwanda bananiwe kandi bazakomeza kunanirwa”. Perezida wa Repubulika Paul KAGAME.

Ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda ni yo nkingi ya mwamba izindi gahunda zose  zubakiyeho. Ibi byashimangiwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME, mu gikorwa cyo gutangiza  ku mugaragaro kwibuka  ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi .

Umukuru w’Igihugu yashimangiye ko kugirango u Rwanda rwongere kubaho nk’Igihugu ari ukubera Abanyarwanda beza banze kuba ibikoresho by’ubuyobozi bubi. No mu bihe by’ibibazo bikomeye n’abifuzaga kurangaza no gutesha igihe Abanyarwanda, aribwo ahubwo barushijeho gukomeza kunga ubumwe kurusha ibindi bihe byose byabayeho. “Nta kindi gihe u Rwanda rwaranzwe n’ubumwe no kureba imbere nk’ubu, aha ndavuga cyane cyane urubyiruko ari  na rwo rugize umubare munini w’abaturage b’Igihugu cyacu, ni  na yo mpamvu abashaka gutesha umurongo u Rwanda n’Abanyarwanda bananiwe kandi bazakomeza kunanirwa”.

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashimiye abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, uko bakomeje kwihanganira kwibuka hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 bigatuma bategerana ngo bafatane mu mugongo. “Kuba tudashobora guteranira hamwe birarushaho gutera agahinda abarokotse Jenoside kandi ukwihangana kwabo abe  ari ko kudutera imbaraga mu kwiyubaka no kubaka Igihugu. Turabashimira inkunga yanyu no kwihangana no kwitanga kugira ngo twese tugire ejo hazaza heza”.

Kwibuka ni ngombwa kuko umuryango utibuka uzima

"Mu muco nyarwanda, kwibuka ni ngombwa kuko umuryango utibuka urazima. Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ni ngombwa kugirango Abanyarwanda bashobore kwiyubaka. Kwibuka bifasha kurwanya abapfobya n’abagoreka nkana amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, baba bari mu Gihugu imbere no hanze yacyo." Umunyamabanga nshingwabikorwa wa  Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), Dr.  Bizimana Jean Damascène.

Mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, hateganyijwe ibiganiro  hifashishijwe itangazamakuru n’ikoranabuhanga bizagezwa ku Banyarwanda b’ingeri zose. Mu gihe cy’iminsi ijana yo kwibuka, imibiri y’abazize Jenoside yagiye iboneka izashyingurwa hirya no hino mu Turere uko yagiye iboneka hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

NURC irasaba Abanyarwanda gukomeza kubumbatira ubumwe bwabo

Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, irakangurira Abanyarwanda kwibuka biyubaka barushaho gukomera ku gihango cy’Ubunyarwanda. "Abanyarwanda benshi batewe ishema no kuba Abanyarwanda no gushyira imbere ubunyarwanda. Muri ibi bihe byo kwibuka bakomeze  kurangwa no gushyira hamwe". Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NURC, Bwana NDAYISABA Fidèle.