IGIPIMO CY’UBWIYUNGE MU RWANDA 2020 CYASHIMANGIYE INTAMBWE ISHIMISHIJE UBWIYUNGE BUMAZE KUGERAHO

 "Kuba ibyavuye mu bushakashatsi  ku gipimo cy’ubwiyunge mu Rwanda 2020 byerekana  ikigero cya 94.7%, biduha ikizere ko u Rwanda rugana aheza mu rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge." Fidèle NDAYISABA,Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NURC.

Ku nshuro ya gatatu Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge yasohoye igipimo cy’ubwiyunge mu Rwanda 2020 (Rwanda Reconcilaition Barometer 2020). Ubushakashatsi ku Gipimo cy’Ubwiyunge mu Rwanda bukorwa buri myaka 5 nk’igihe giciriritse gisuzumirwamo impinduka n’umusaruro w’ingamba zishyirwa mu bikorwa.

 

Ubushakashatsi ku Gipimo cy’Ubwiyunge mu Rwanda 2020, bwagendeye ku ntego  eshatu  z’ingenzi zikurikira:Gusuzuma intambwe imaze guterwa mu bwiyunge mu Rwanda, kugaragaza ibyagize uruhare mu guteza imbere ubumwe n’ubwiyunge, n’imbogamizi zigihari no kugaragaza ibikwiye gukorwa kugirango ubumwe n’ubwiyunge bukomeze gutera imbere.

 

Mu mwaka wa 2020, ubushakashatsi ku Gipimo cy’Ubwiyunge bwakorewe mu Turere twose (30) tw’u Rwanda, mu Midugudu 810 yatoranijwe mu Mirenge yose uko ari 416. Gukusanya amakuru byakozwe mu ngo ku rwego rw’Imidugudu no mu byiciro byihariye bigizwe n’ibigo bibamo abantu benshi: gereza no mu mashuri.  Abanyarwanda batanze ibitekerezo bose hamwe bangana n’ibihumbi cumi na bibiri na magana atandatu  (12,600) harimo abo mu ngo 9,720, n’abandi 2,880 bo mu bigo bibamo abantu benshi (amashuri na gereza).

Ibyasuzumwe mu gupima ubwiyunge Rwanda 2020:

 Ibyasuzumwe mu gupima ubwiyunge mu Rwanda

Ikigereranyo cy’Igipimo cy’Ubwiyunge mu Rwanda (2010, 2015 na 2020)

Igipimo cyo muri 2010 (%)

Igipimo cyo muri 2015 (%)

Igipimo cyo muri 2020 (%)

1.  Gusobanukirwa n’amateka no kubaka ahazaza by’u Rwanda (Understanding the past, the present & envisioning the future)

81.7

91.8

94.6

2.  Ubwenegihugu, ibiranga umuntu n’inshingano ze (Citizenship, Identity and responsibility)

95.2

96.7

98.6

3.  Ikizere n’uruhare by’abaturage mu miyoborere (Political Culture) 

77.8

88.4

90.6

4.  Umutekano n’imibereho myiza (Security and well being)

74.7

90.7

94.3

5.  Ubutabera, amahirwe angana n’uburenganzira

(Justice, fairness and rights) 

77.2

91.4

93.1

6.  Imibanire mu Banyarwanda (Social cohesion)

87.3

96.1

97.1

Igipimo rusange

82,3

92.5

94.7

Iyi ntambwe ishimishije mu bwiyunge bw’Abanyarwanda, u Rwanda ruyikesha ubushake bukomeye bwa politiki n’imiyoborere myiza ishyigikira ubwiyunge bw’Abanyarwanda. 

Gahunda zinyuranye zashimwe n’Abanyarwanda mu kugira uruhare mu guteza imbere ubwiyunge n’ubufatanye mu Banyarwanda, ku isonga harimo: 

Kwibuka (99.5%), Ndi Umunyarwanda (99.3%), Umuganda (99.3%), Buruse itangwa na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ihabwa indashyikirwa (99%), gusaba imbabazi no kuzitanga (99%), Itorero ry’Igihugu (98.9%), gusubiza mu buzima busanzwe abavuye ku urugerero (98.8%), guhuza ingabo zahoze zihanganye (98,7%), Umushyikirano (98.7%) na Gira Inka Munyarwanda (98.5%).

 

Inzitizi mu rugendo rw’ubwiyunge 

Inzitizi

Igipimo cyo  muri  2010 (%)

Igipimo cyo  muri 2015(%)

Igipimo cyo  muri 2020 (%)

Ababona ko hari Abanyarwanda bakibiba ingengabitekerezo ya jenoside na politiki y’amacakubiri

31.5

25.8

8.6

 

Ababona ko hari Abanyarwanda bakibona bakanarebera abandi mu ndorerwamo z’amoko

30.5

27.9

1.8

Ibikomere bikomoka ku mateka u Rwanda rwanyuzemo y’ivangura n’amacakubiri na Jenoside yakorewe Abatutsi

11.6

4.6

 

26.9

Ubushakashatsi bwagaragaje ko nubwo intambwe ishimishije igenda iterwa mu rugendo rw’ubwiyunge mu Rwanda, haracyari inzitizi zigomba kwitabwaho. Muri izo nzitizi, izigaragara cyane ni ikibazo cy’ibikomere byatewe n’amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo, kirushaho kugaragara  nkuko bivugwa n’Abanyarwanda bangana na (26.9%) n’ikibazo cy’abagikwirakwiza ingengabitekerezo ya jenoside (8.6%).

 

Kuri izi hiyongeraho ikibazo cy’abahakana n'abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi (7.1%), ubugizi bwa nabi bw’imitwe y'iterabwoba itera Igihugu (4.5%). 

 

Bigaragara ko kuzamuka kw’igipimo (indicator) cy’ishema ryo kwiyumva mu Bunyarwanda mbere yo gushyira imbere ubwoko n’ibindi bitanya Abanyarwanda (98.2%) biri mu byatumye ikibazo cyo kwirebera no kurebera abandi mu ndorerwamo z’amoko kigenda kigabanuka (1.8%) ku buryo ubu kitari mu biteye inkeke. 

 

Ubushakashatsi ku Gipimo cy’Ubwiyunge mu Rwanda 2020, bwagaragaje ibyifuzo-nama birimo gukomeza umurego mu kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside n'ibindi byaha bifitanye isano nayo; kwigisha ukuri ku mateka y’u Rwanda by’umwihariko kuri Jenoside yakorewe Abatutsi  cyane cyane mu babyiruka  abenshi bari mu mashuri; kongera imbaraga muri gahunda z’isanamitima mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda komorana ibikomere byatewe n’amateka mabi y’amacakubiri na Jenoside yakorewe Abatutsi; gutegura no kwigisha inyigisho zigamije kubaka  amahoro mu rubyiruko ruri mu mashuri n’urutari mu mashuri hibandwa cyane, ku kubafasha kumenya imikorere n’imvugo bihembera urugomo n’ihohoterwa, bakabyirinda; no gusigasira intambwe imaze guterwa mu miyoborere myiza, u Rwanda rumaze kugeraho bikajyana no kwibanda ku gukemura neza kandi ku gihe ibibazo by’abaturage cyane cyane mu nzego zegereye abaturage mu rwego rwo kurwanya akarengane gashobora kwitiranywa n’ivangura.

Ibyavuye mu bushakashatsi byerekana intambwe ishimishije ubwiyunge bumaze kugeraho mu Rwanda, aho iyi ntambwe igeze kuri 94.7%, ivuye kuri 92.5% mu mwaka wa 2015, mu gihe umwaka wa 2010 yari kuri 82.3%.

  

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NURC yasobanuriye abanyamakuru ibikubiye mu gipimo cy'ubwiyunge mu Rwanda 2020