URUGENDO RW’ISANAMITIMA RWABAFASHIJE KONGERA KWIBONA MU MURYANGO NYARWANDA

Abagore bashakanye n’abagabo babahishe muri Jenoside yakorewe Abatutsi baravuga ko urugendo rw’isanamitima rwatumye bongera kwibona mu muryango Nyarwanda wasaga n’uwabahaye akato.

Aba bagore bari bafite ibikomere batewe no kuba imiryango bashatsemo n’iyo bavukamo itabiyumvamo kubera ko aho bashatse bavugaga ko bazabateza akaga, mu gihe aho bavukaga babashinjaga gushakana n’abaturuka mu miryango bwabahemukiye.

Umugore wahawe izina rya Uwihangana kubera impamvu z’umutekano we yihishe ku mugabo wahawe izina rya Kwitonda, icyo gihe Uwihangana yari afite imyaka 21, akaba nta mwihariko udasanzwe wabahuzaga mbere ya Jenoside.

Uwihangana amaze kurokoka Jenoside nyuma yo kwihisha kwa nyirakuru wa Kwitonda, bemeranyije kubana nk’umugabo n’umugore, ibi byababereye umutwaro uremereye Uwihangana wari umaze kurokoka akeneye gutangira ubuzima bushya no guhangana n’ibikomere byo kubura abe muri Jenoside, nyamara abo mu muryango we bari bamaze kurokoka ntibamuhaye agaciro kubera gushakana n’uwamuhishe. “Byari bikomeye cyane byambereye umutwaro ukomeye cyane kuko numvaga umuryango nkomokamo undenganya kuko nemeye gushakana n’uwampishe mpamya ko yangiriye akamaro kanini cyane umuntu wemeye kukwitangira akaguhisha aziko nawe yapfa numvaga nta yindi nshuti imundutira. Nk’ubu umugabo wanjye ntiyashoboraga kugera iwacu, sinabyaraga ngo baze kumpemba, kandi umugabo wanjye ntako atagize ngo andokore njyewe mufata nk’intwari kuko byari bigoye kubona ukwitangira kiriya gihe”.

Kwitonda nawe avuga ko bitari byoroshye mu muryango w’iwabo nyuma yo kumenya ko yashatse umugore wacitse ku icumu rya Jenoside kuko ngo bamufataga nk’ikibazo mu muryango n’ubwo iwabo nta wagize uruhare muri Jenoside.

Avuga ko we n’umugore we babaye mu bwigunge kuko nta kundi bari kubigenza nyuma yo gutereranwa n’imiryango yose. “Iwacu bo ntabwo batinze kubyakira ariko nabo wasangaga batabyishimiye, nta kindi navuga bishingiyeho uretse ko abantu bari bakibona mu ndorerwamo y’amoko, kumva gusa ko utashaka umuntu ukunda kubera ubwoko”.

Urugendo rw’isanamitima rwatumye batura intimba yahoraga ibashengura umutima

Kwihangana na bagenzi be bashakanye n’abagabo babahishe muri Jenoside bavuga ko nyuma y’igihe mu bwigunge no kutakirwa mu muryango Nyarwanda babonye umuryango ubafasha kubahugura no kubaha ibiganiro bibahumuriza kandi ubongerera ubushobozi butuma bakora bakiteza imbere.

Ibyo ngo byatumye Uwihangana na bagenzi be babohoka kuko bafatanyirije hamwe komorana ibikomere bya Jenoside, bisanzuranaho banarushaho kwihanganisha bamwe ku bandi.  “Twahuye n’umuryango Sevota nshimira cyane uyu munsi kuko ni we mubyeyi wanjye nagiraga, baratuganirije nyuma batumaho n’abagabo bacu maze dutangira kwiyakira twumva ko natwe turi abantu bafite icyo bashoboye, ubu ndakora nkiteza imbere n’umugabo wanjye, abo muryango wacu twarabegereye, twarabaganirije basigaye badufata nk’abandi ubu ntitukiri twenyine”.

Kwitonda nawe avuga ko nyuma yo guhura na SEVOTA yatangiye kwiyakira maze we n’umugore we bashyira hamwe barakora cyane ku buryo n’imiryango bakomokamo yatangiye noneho kubagirira icyizere.

Agira ati, “Ndibuka ko iyo twabyaraga ntawazaga kuduhemba, ariko twakomeje gushyira hamwe njyewe n’umugore wanjye, twirinda amakimbirane kandi byatumye twiteza imbere noneho no kwa data bukwe batangira kubona ko umwana wabo ntacyo nzamutwara, byatumye imiryango yongera guhura umugore wanjye ndamusaba ndanamukwa turanasezerana ubu ibintu bimeze neza cyane”.

Abanyarwanda bakwiye gukomeza kwibonamo Ubunyarwanda kurusha ibindi bibatandukanya

Umukozi w’umuryango SEVOTA Nishimwe Martha ushinzwe umushinga witwa ‘Reba Kure’ wita ku bagore bahohotewe muri Jenoside, avuga ko buri mwaka mu Turere bakoreramo hatoranywa imiryango igomba kwitabwaho.

Avuga ko imiryango bafasha yari ibanye nabi kugeza n’aho ingo zimwe zisenyuka kubera kunanirwa kwihanganira ibyayibayeho, ariko ko nyuma yo kuganirizwa bongeye kubana neza.

Gushyira imbere ubunyarwanda n’inyungu z’Abanyarwanda mbere yo kwibonamo amoko, amasano, idini, akarere, igitisina n’ibindi, ni rimwe mu mahame y’ingenzi ngenderwaho mu kubaka ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda, bityo imiryango y’abakobwa bashakanye n’ababahishe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ifite uburenganzira nk’ubw’abandi banyarwanda.