UBUMWE N’UBWIYUNGE NI INZIRA NZIZA YO KURWANYA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE

 

“Gahunda y’ukwezi kw’ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge mu Karere ka Muhanga biri mu njyana yo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi kwimakaza amahame y’ubumwe n’ubwiyunge ni inzira nziza yo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no guhangana n’ingaruka za Jenoside”. Bwana Ndayisaba Fidèle.

Mu gikorwa cyo gutangiza ukwezi ko kwimakaza ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge mu Karere ka Muhanga, Umunyambanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo, Bwana Ndayisaba Fidèle yasobanuye  ko ari amahitamo meza kuba Akarere karahisemo igihe cyihariye nk’uburyo bwo gusoza iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, biri mu njyana yo kwibuka hashyirwa  imbaraga mu guteza imbere  ubumwe n’ubwiyunge kugira ngo tubashe no komorana ibikomere bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umunyambanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo, yashimangiye koabapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ari ukubarwanya nta rundi rwitwazo ko  ntawe ukwiye kwitwaza ko yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ngo yishore mu byaha byo kuyipfobya no kuyihakana. “Uburyo bwiza bwo gufasha guhangana n’ingaruka za Jenoside yakorewe abatutsi ni  ugushyira imbere amahame y’ubumwe n’ubwiyunge kuko adahinduka kandi iyo ashyizwe imbere bitanga icyizere cy’uko Abanyarwanda bazakomeza gutsinda Jenoside n’ingengabotekerezo yayo”.

Bamurange Odette warokokeye   i Kabgayi avuga ko ababazwa cyane no kubona abacitse ku icumu basigaye bitwaza imbuga nkoranyambaga mu gupfobya Jenoside. “Ndanenga kandi ngasaba ko uwo ariwe wese ukomeje guhembera ingengabitekerezo ya Jenoside abihanirwa n’amategeko”.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline avuga ko ibikorwa bitandukanye bizakorwa muri uku kwezi bigamije kwimakaza amahame y’ubumwe n’ubwiyunge nka bumwe mu buryo bwo gukomeza gushimangira Ubunyarwanda.

Ibyo bikorwa birimo gutangiza igicaniro cy’ubumwe n’ubwiyunge aho Abarinzi b’Igihango bazagabirwa inka, gukomeza kubaka amazu y’ubumwe n’ubwiyunge, no gusura abafungiye Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge byatangijwe mu Karere ka Muhanga bizarushaho gutuma abahatuye  barushaho no kubigiramo uruhare.