RUHANGO: KWIMAKAZA UBUNYARWANDA BIFASHA URUBYIRIKO KUGIRA URUHARE MU BIKORWA BY’ ITERAMBERE

“Kora ndebe iruta vuga numve, ubu ni uburyo bwo gutanga umusanzu mu kubaka Igihugu cyacu kuko intambara y’amasasu yararangiye turi kurwana no kongera ibikorwa by’iterambere mu kubaka Igihugu, umuturage akamererwa neza, iyo umuturage afite amata akaba afite ifumbire aba amerewe neza”.

Urubyiruko rw’abakorerabushake mu kurwanya ibyaha mu Karere ka Ruhango rwagabiye uwari umusirikare mu ngabo za (RPA) zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi utishoboye.

Urubyiruko rwashimangiye ko kwegeranya ubushobozi bwo kuremera no kugabira uwagize uruhare mu kubohora Igihugu ari ukwigisha abandi ko gushimira ari umuco mwiza cyane cyane iyo ushimira uwagize uruhare mu kugarura amahoro n’ubumwe mu Banyarwanda.

Umuyobozi wungirije w’urubyiruko rw’abakorerabushake mu Karere ka Ruhango Bashima Hussein avuga ko urugamba rw’amasasu rwo kubohora Igihugu rwarangiye ubu hatahiwe urugamba rwo kwiteza imbere.

Bashima avuga ko nta mukuru utagira mukuru we, bivuze ko gufasha abatishoboye bitanga urugero rwiza ku babyiruka kandi ko gufasha bitagomba ubushobozi buhambaye bw’amafaranga ahubwo ubushake aribwo bwa mbere. “Kora ndebe iruta vuga numve, ubu ni uburyo bwo gutanga umusanzu mu kubaka Igihugu cyacu kuko intambara y’amasasu yararangiye turi kurwana no kongera ibikorwa by’iterambere mu kubaka igihugu, umuturage akamererwa neza, iyo umuturage afite amata akaba afite ifumbire aba amerewe neza”.

Fulgence Musonera utuye mu mudugudu wa Gacuriro mu Kagari ka Nyakabungo mu Murenge wa Mwendo mu Karere ka Ruhango wagabiwe inka, avuga ko ashima urubyiruko rwamugabiye, agashishikariza n’abandi gukomeza inzira yo kugoboka abatishoboye by’umwihariko abagezweho n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe imibereho myiza Mukangenzi Alphonsine avuga ko kuba urubyiruko rwiyemeje kugabira uwagize uruhare mu guhagarika  Jenoside ari ukugaragaza ko icyo rwakwiyemeza rwagikora kandi rugomba guharanira ibyiza. “Niba hari igihe urubyiruko rwakoreshejwe mu gusenya Igihugu ni ngombwa ko urubyiruko rw’uyu munsi rugira uruhare mu kubaka Igihugu”.

Avuga kandi ko kuba Abanyarwanda biyumva cyane mu Bunyarwanda bifasha ababyiruka kugira uruhare mu bikorwa by’iterambere nta vangura cyangwa kurebanaho, ahubwo rukarushaho kubaka ubumwe bwarwo, kwitanga no gukunda Igihugu.