“Buri wese akwiye kurwanya inyandiko n’imvugo zikurura urwango, zishaka kongera kugarura ihangana hagati y’Abanyarwanda mu bumenyi afite, mu bikoresho afite, akabirwanya kandi tukarwanira gutsinda”. Fidèle Ndayisaba, Umunyamabanga Nshingwabikorwa.
Komosiyo y’Igihugu y’ubumwe n’Ubwiyunge (NURC) irasaba buri wese n’ubumenyi afite gukora ibishoboka akarwanya kandi agakumira amacakubiri mu nzira zose agaragaramo hagamijwe gukomeza kubungabunga bumwe bw’Abanyarwanda.
Bwana Fidèle Ndayisaba, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo, yatanze inama ko buri wese afite inshingano yo kurwanya inyandiko n’imvuga zikurura urwango, zashaka kongera kugarura ivangura n’amacakubiri hagati y’Abanyarwanda.
Itangazamakuru ry’umwuga ni imwe mu nzira nyayo yo kunyuzamo ibitekerezo byamagana n’abashakira inabi u Rwanda n’Abanyarwanda babiba ivangura n’amacakubiri.
“Itangazamakuru ry’umwuga rikwiriye kunyomoza amakuru y’ibinyoma atangazwa cyane ku mbuga nkoranyamabaga, rikamenyekanisha ibyiza by’u Rwanda, rishingiye ku ngero z’ibifatika u Rwanda rwagezeho rubikesha gushyira hamwe". Mukasano Gaudence, Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyange/Ngororero.
Urubyiruko rusanga abahembera amacakubiri bakwiriye kwimwa amatwi
Urubyiruko rwo mu Murenge wa Nyange narwo ruhamya ko itangazamakuru ari umuyoboro mwiza wo kunyuzamo ibyubaka igihe ryabaha umwanya bakitangira ubuhamya bw’uko babayeho bigaragaza ko Abanyarwanda bunze ubumwe. “Itangazamakuru rirasenya kandi iyo rikoreshejwe neza rirubaka turasaba ko ryadufasha tukabwira ababa mu mahanga n’Abanyarwanda bashaka guhembera amacakubiri ko ibyo twabirenze kuko nta mwanya bigifite”.
Abanyamakuru babigize umwuga basaba buri wese ushaka gushinga igitangazamakuru kugendera mu murongo wo kwigisha ibyiza kuko ingaruka z’ibibi zagaragaye kandi nta nyungu zagejeje ku Banyarwanda.
Umuyobozi w’Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura (RMC), Bwana Barore Cléophas yishimira ko itangazamakuru ryateye imbere, ubu hakaba hari Abanyarwanda benshi baryize bityo no gukora uwo mwuga bikaba bisigaye bikorwa kinyamwuga. "Ndashimira Abanyamakuru bakora itangazamakuru ryubaka Abanyarwanda, ndagaya abashakira indonke mu binyoma no kuyobya aba bakurikira. Mwene abo ndabagira inama yo guhindura umurongo kuko ibyo bakora bazabiryozwa".
Itangazamakuru rifatwa nk’umuyoboro wo kugeza amakuru ku baturage hifashishijwe ibitangazamakuru bitandukanye, ibyandika, iby’amajwi n’amashusho n’iby’ibishushanyo. Komisiyo y’igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge ishimira cyane itangazamakuru rigira uruhare mu bukangurambaga ku bumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda.