UMUGANURA UFITE URUHARE RUNINI MU KUBAKA UBUMWE MU BABYIRUKA

“Umuganura ugaragaramo indangaciro fatizo enye ari zo kubaka ubumwe, ubupfura, gukunda umurimo no gukunda Igihugu, zose zikaba zigamije gufasha Abanyarwanda by’umwihariko urubyiruko kuzuzanya kandi bagakundana hagati yabo”. Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco Madamu Rosemary Mbabazi.

Kwizihiza Umuganura bishimangira urugendo Abanyarwanda barimo rwo kwigira no kwibohora nyako, hifashishwa umuco kugira ngo hashakwe ibisubizo bihamye by’ibibazo bagenda bahura na byo.

Kwizihiza umuganura kuri iyi nshuro byakorewe mu muryango mu rwego rwo kubaka umuryango wunze ubumwe, abagize umuryango bakagira umwanya wo kuganira ku ndangagaciro z’ubunyarwanda. “Iyo ababyeyi bahuye n’abana ku munsi w’umuganura baganira, bagira umwanya wo kurebera hamwe  ibyo bagezeho mu muryango byaba ubuhinzi n’ubworozi cyangwa ibindi byakozwe bibyara  umusaruro, ndetse haba haranabayeho ibibazo bakabona umwanya wo kubiganiraho no gushyiraho ingamba zo kubikemura. Ibi bituma  abana barebera ku bakuru uko barushaho kwitwara”. Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke Bwana Déogratias Nzamwita.

Umunyeshuri witwa Rutaganira J. wiga mu gihugu cy’Uburusiya mu bijyanye no gutubura ibiribwa, avuga ko ibyo yiga byahuzwa n’umuganura kuko niba umusaruro watubutse abantu bazihaza mu biribwa basagurire amasoko biteze imbere n’Igihugu muri rusange. “Indangagaciro zacu nituzihuza n’ubumenyi dukura muri ibi bihugu bizatuma tuvomana ubumenyi ingufu n’imbaraga, tugira imihigo ku buryo umunsi tuzataha tuzaganuza u Rwanda n’Igihugu cyacu, kuko Igihugu cyacu cyatuganuje kugera ku bumenyi natwe dukwiye kugira icyo tukiganuza”.

Umuyobozi mukuru wungirije w’inteko y’umuco Bwana Uwiringiyimana Jean Claude ashimangira ko urubyiruko rufite amasomo menshi rwigira ku muganura rugendeye ku ndangagaciro zawo.  “Ntabwo ibyo twiteze ku rubyiruko rw’ejo hazaza twazabibona igihe batavoma mu ndangagaciro za wa muco mwiza wacu urimo n’umuganura, kuko ziriya ndagagaciro ni nka moteri yo kubaha ingufu zo kubaka ubunyarwanda”.

Umuganura ni umwanya wo kubaka ubumwe bubyara ubufatanye

 “Mu muganura niho dusanira ubumwe bwacu, niho ducorera amakimbirane tugakuraho ibitanya umuryango, tugahiga ibyo tuzageraho mu gihe kizaza. Kwesa imihigo y’umuryango ni ugufatanya, ubwo bufatanye bubyara ubumwe, iyo ubumwe buhari tugera ku iterambere”.Bwana Ntazida Marcel, Urubyiruko.

Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco Madame Rosemary Mbabazi ashima ko  kubaka ubumwe byatumye Abanyarwanda bafatanyiriza hamwe gushaka ibisubizo by’ibibazo bya Covid-19 cyane cyane urubyiruko rukaba rukorera ubushake mu bukangurambaga bujyanye no kwirinda icyo cyorezo.

Ashimangira ko mu rwego rwo kwizihiza umuganura muri uyu mwaka, inzego nyinshi zakoze ibishoboka ngo Umunyarwanda aho ari hose yumve atekanye kandi arangwe no gushyigikirana na mugenzi we baganuzanya kandi baganuza u Rwanda. “Kuganura no kuganuza u Rwanda ni ukuba buri wese akora ikintu gifitiye mugenzi we inyungu, nko gukoresha imbaraga ku rubyiruko ngo bahashye icyorezo cya Covid-19, abaganga bafasha abarwayi, abasirikare ku mutekano ngo umunyarwanda adahungabana ibyo byose ni ugukunda igihugu, ni ukunga ubumwe”.