KUBAKA AMAHORO NIKO KUBAKA UBUMWE BW’ABANYARWANDA BURAMBYE

"Indangagaciro Nyarwanda zishyira imbere ibyiza by’imibanire yimakaza umuco w’amahoro, kubahana, gushyira imbere ikiremwa muntu n’umudendezo wa buri wese". Mme Mukayiranga Laurence.

Kuva mu mwaka wa 2011 u Rwanda rwifatanya n’ibihugu bigize umuryango w’abibumbye kwizihiza Umunsi mpuzamahanga w’Amahoro. Uyu mwaka insanganyamatsiko izirikanwa igira iti, "Duharanire amahoro arambye dufatanye gutsinda COVID-19 n’ingaruka zayo n’ibindi byabangamira amahoro".

Mme MUKAYIRANGA Laurence, Umuyobozi w’ishami rishinzwe guteza imbere ubumwe n’Ubwiyunge yasobanuye ko Igihugu cy’u Rwanda cyabayeho mu bihe bitandukanye by’ivangura n’amacakubiri byarugejeje kuri jenoside yakorewe Abatutsi, ari nayo mpamvu politiki ya Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda ishyira imbere kwimakaza umuco w’amahoro kugira ngo ibimaze kugerwaho bikomeze gusigasirwa.

“Amahoro ni umudendezo wa buri wese kandi indangagaciro Nyarwanda zishyira imbere ibyiza by’imibanire yimakaza umuco w’amahoro, dushyize imbere imibanire myiza niko kubaka amahoro.Indangagaciro nyarwanda ni umusingi ushyira imbere ibihuza  Abanyarwanda kandi byimakaza amahoro kandi kwimakaza amahoro mu Rwanda ni yo nzira yo kubanisha Abanyarwanda”. Mme Mukayiranga Laurence.

Umuyobozi w’Umuryango mpuzamahanga wita ku kubaka amahoro "International Alert" Madamu Mutesi Betty avuga ko kubaka amahoro arambye bijyana no gusenya uruziga rw’amakimbirane ahubwo hakubakwa uruziga rw’amahoro, haba mu biganiro, isanamitima no kwiteza imbere kugira ngo abahungabanyijwe n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi bongere kwiyubaka bityo bagire amahoro arambye.“Amahoro niyo shingiro rya byose, amahoro niyo atumye Igihugu cyacu kigeze aho kigera uyu munsi kandi kikubahiriza inshingano zacyo, amahoro araharanirwa kandi buri wese asabwa kwigisha abamukomokaho kugira umuco wo kubaka amahoro”.

Umuyobozi w’Umuryango Nyarwanda wita ku mahoro CARSA, Bwana Mbonyingabo Christophe avuga ko kuzuzanya kwa buri umwe na mugenzi we bituma amahoro arushaho kuganza kandi ababyiruka bakarushaho gukura baharanira amahoro.“Iyo haje ubufatanye bwo gusobanukirwa ko amahoro ari yo nkingi ya mwamba mu gutera imbere byorohera abantu kubaka amahoro”.

Abafatanyabikorwa ba  Komisiyo  mu bikorw byimakaza amahoro bavuga kandi ko bakora ibikorwa bitandukanye birimo no guhugura abanyamuryango babo guharanira kubaka  umuryango urwanya akarengane.

Musenyeri Karimba Jeredi, umuyobozi wungirije w’umuryango ACEPR mu itorero ry’Abangirikani mu Rwanda avuga ko bategura amahugurwa ku rubyiruko, abarimu n’abayobozi mu itorero kugira ngo bafashe abandi kubaka amahoro“Ntabwo wakubaka amahoro udahereye ku rubyiruko, kuko iyo rugeze iwabo rwigisha ababyeyi  n’abaturanyi ibyo bigiye muri ya mahugurwa noneho ubutumwa bugasakara”

Komisiyo  isaba Abanyarwanda muri rusange guharanira amahoro kugira ngo babashe gukomeza kunga ubumwe,bashobore kwiteza imbere mu mahoro arambye.